Kigali: Habereye irushanwa rifasha abanyeshuri gusobanukirwa amategeko yubahirizwa mu ntambara
Ku nshuro ya 7 kuri uyu wa 13 Ukwakira 2023 ku cyicaro gikuru cy’Urukiko rw’Ikirenga (Supreme Court of the Republic of Rwanda) habereye irushanwa rizwi ku izina rya (Rwanda National Moot Court Competition on International Humanitarian Law (IHL) rihuza abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza ryateguwe n’ Umuryango Mpuzamahanga Utabara imbabare (CICR), irushanwa ribafasha gusobanukirwa amategeko yubahirizwa mu gihe cy’intambara n’amakimbirane.
Iri rushanwa abaryitabira bitwara nk’abari mu rukiko bagendeye ku kirego kirebana n’amasezerano Mpuzamahanga y’I Geneve arengera ikiremwa muntu mu gihe cy’intambara noneho abahatana bagatoranywamo abarega ndetse n’abiregura. Muri iri rushanwa inteko iburanisha igizwe n’abacamanza basanzwe bakora mu rwego rw’ubutabera mu Rwanda.
Namahoro Julien, umunyamategeko wa Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge ushinzwe ibikorwa byo kumenyekanisha amategeko mu Rwanda avuga ko ikigamijwe ari ugusobanurira abanyeshuri amategeko, ibibujijwe na kirazira mu ntambara n’amakimbirane.
Yagize ati “Mu by’ukuri irushanwa icyo riba rigamije ni ugutuma abanyeshuri biga amategeko aribo Rwanda rw’ejo, abacamanza b’ejo, abarimu b’ejo kugirango bamenye ni ibiki bibujijwe igihe hari urugamba ni izihe kirazira zitemewe mu gihe hari amakimbirane, basobanukirwe ayo mategeko nibayasobanukirwa bazayasobanurira n’abandi bazabakurikira.”
Dr. Aime Kalimunda Muyoboke, umucamanza w’urukiko rw’ikirenga avuga ko inzego z’ubutabera zifite inyungu muri iri rushanwa kuko ritegura ejo hazaza heza h’abanyeshuri kugirango bazakore umwuga biteguye.
Yagize ati “Inzego rero z’ubutabera zibifitemo inyungu kubera ko abari ku ntebe y’ishuri uyu munsi ejo nibo bazaba ari abacamanza, nibo bazaba ari abavoka nibo bazaba abashinjacyaha. Iyo baje mu rukiko nk’uku bakabona inteko y’abacamanza bakaburana n’abavoka bakajya impaka ku bibazo by’amategeko bakabibonera ibisubizo bibategurira ejo hazaza kugirango bazaze mu mwuga bahisemo biteguye bafite imyitwarire ikwiriye.”
Iguhoze Respice, umunyeshuri mu ishami ry’amategeko kuri INES Ruhengeri avuga ko iri rushanwa ryamufashije kongera ubumenyi no gukora ubushakashatsi.
Yagize ati “Aya marushanwa icyambere bisaba kuburana utangira kumenya uburyo uvuga ikibazo gihari ukabasha kugikoraho ubushakashatsi ubumenyi bwawe bukiyongera. Ibintu nk’ibi bikenewe kenshi kuko uko ubikora ubumenyi bugenda bwiyongera.”
Bagirinka Zula nawe ni umunyeshuri mu mwaka wa nyuma mu ishami ry’amategeko muri Kaminuza y’u Rwanda (UR) avuga ko yungutse byinshi mu bijyanye no kuburana no gushinja ibyaha.
Yagize ati “Kuba nitabiriye aya marushanwa nungutse byinshi bijyanye n’amategeko kubera ko nashyize mu bikorwa ibyo niga ku ishuri. Iri rushanwa ryamfashije kumenya uko ubushobozi bwanjye bungana mu bijyanye n’uko naburanira umukiriya cyangwa gushinja ibyaha.”
Iri rushanwa ryahuje abanyeshuri biga amategeko muri Kaminuza eshanu zigisha amategeko n’inzego zitandukanye zirimo Parike, Ubucamanza, igisirikare cy’u Rwanda, n’abashinzwe iyubahirizwa ry’amategeko barimo RIB na Polisi y’u Rwanda. Komite mpuzamahanga ya Croix Rouge ikorera mu bihugu birenga 100 ku isi hakaba harimo gushyirwa imbaraga mu bihugu birimo amakimbirane aho CICR ifite icyicaro hose hategurwa amarushanwa buri mwaka.
Nyirangaruye Clementine