Gasabo:  Abana b’abakobwa basabwe gukunda ishuri no kwirinda ibishuko

Abanyeshuri ba GS Kagugu basabwe gukunda ishuri no kwirinda ibishuko.

Ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa taliki ya 11 Ukwakira 2023 mu kigo cya GS Kagugu giherereye mu Karere ka Gasabo umujyi wa Kigali, abana b’abakobwa basabwe kwirinda ibibashuka no gukunda ishuri birinda guterwa inda no kwandura indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

Ibi babisabwe n’abayobozi batandukanye bitabiriye ibirori byo kwizihiza uwo munsi aho kwirinda ibishuko abana b’abakobwa bahura nabyo biri mu byagarutsweho banasabwa gukunda ishuri bategura ejo hazaza heza.

Miss Kalimpinya Queen wari umushyitsi muri ibyo birori yasabye abana b’abakobwa gushyira umwete mwinshi mu kwiga birinda gushukishwa ibintu bitandukanye.

Yagize ati “Ni ukwihangana ukifunga kubera ko abakobwa dushukwa n’ibintu byinshi abagushuka bashaka kukujyana abashaka kuguha nawe bikakurarura. Ntuzabura gusonza, ntuzabura kwifuza, ntuzabura gushaka ibyo bagushukisha ariko nabagira inama yo gushyira umwete n’imbaraga nyinshi mu kwiga ibyo bizabarinda kurangazwa n’ibyo bindi.”

Miss Kalimpinya Queen.

Dr. Rangira Lambert, umuyobozi w’umuryango mpuzamahanga witwa AHF avuga ko bafasha abana b’abakobwa babarinda inda ziterwa abangavu no kubafasha kuguma mu ishuli n’abanduye virusi itera SIDA bagafashwa gufata imiti neza.

Yagize ati “Dufasha abana b’abakobwa binyuze muri iyi porogaramu (Girls Act) kubarinda inda baterwa bakiri bato, kubarinda n’indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina harimo na SIDA. Ikindi cyagarutsweho cyane ni ukugirango tubashishikarize kwiga kuko twabonye ko ariwo muti cyangwa urufunguzo rw’amahirwe y’abana b’abakobwa mu gihe kizaza.”

Dr. Rangira Lambert, umuyobozi wa AHF Rwanda.

Ku rundi ruhande ariko Uwicyeza Grace, umuyobozi wa Girls Act asaba   abana b’abakobwa guhindura imyumvire ku bijyanye n’imyifatire.

Yagize ati “Ijwi ry’umwana w’umukobwa rijyana cyane cyane n’uko umwana w’umukobwa yifata ku giti cye. Iyo yiyizi mu buryo butari bwiza agomba guhindura imyumvire kugirango ejo hazaza he hatazamubera habi.”

Ikigo cya GS Kagugu cyizihirijwemo umunsi mpuzamahanga w’umwana w’umukobwa gifite abana barenga ibihumbi birindwi. Umuryango AHF ukaba ufasha abana b’abakobwa bose bagahabwa ibikoresho bikenerwa mu cyumba cy’umukobwa.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =