Ubujura bw’insinga z’amashanyarazi n’amatiyo y’amazi bwiganjemo abahoze bakora mu bigo bishishinzwe

Umuyobozi wa Police y'u Rwanda IGP Félix Namuhoranye.

Bamwe mu bahoze ari abakozi ba REG (Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ingufu) na WASAC (Ikigo Gishinzwe Amazi) nibo bafatirwa mu bujura bw’insinga z’amashanyarazi n’amatiyo y’amazi kubera ko hari abagifite ibikoresho n’imyenda y’ibyo bigo.

Ibi byatangajwe na Police y’igihugu mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru, aho yagaragaje ko baniba ku manwa y’ihangu babareba bakagira ngo ni abakozi bari mu kazi gasanzwe. Umuyobozi wa Police y’u Rwanda IGP Felix Namuhoranye yagize ati “usanga ari babiri umwe ari ku ipoto imwe undi kuyindi, abababona bakagira ngo barimo gukora umuriro, ahubwo mu gihe gito umuriro ukaba urabuze. Ati “Abakora ibi, bacire birarura”.

IGP Namuhoranye asaba abayobozi b’ibi bigo kujya bakurikirana bakamenya ko umukozi utakiri muri aka kazi niba yarasubije ibikoresho birimo n’imyenda kuko ariyo ibafasha mu bujura.

Bamwe mu bacuruza ibyuma bishaje niba nyirabayazana

Police y’u Rwanda yatangaje ko ubu bujura bwiyongereye aho abantu batangiye gucuruza ibyuma bishaje. Ati “twahuye nabo mu minsi ishize tubibutsa ko kuba bakora ubu bucuruzi batagomba kugura insinga z’amashanyarazi nkuko byanditswe mu no mu byangombwa babaha ko bibujijwe kugura insinga, ibyaba, fible optique, ariko twarabasatse dusanga nibyo byinshi bafite”.

IGP yanakomeje avuga ko izi nsinga zijyanwa ku bacuruza ibyuma bishaje nabo bazijyana ku nganda zishongesha, ariko ugasanga uruganda narwo rwabuze amashanyarazi kuko hakaswe urusinga rujyana amashanyarazi kuri rwa ruganda. Ati “uguze urusinga ibihumbi 11 ariko uruganda ugasanga rumaze iminsi ibiri rudakora. Ibyo nibyo bibazo byari bihari mu mezi abiri ashize”.

IGP yaburiye aba bose agira ati “mucire birura. Ubyuka mu gitondo agiye gusenya umuyoboro w’amazi cg amashanyarazi, agiye kwangiza ibikorwa remezo ararye ari menge”.

Zimwe mu ngero z’ubujura zatanzwe na Police y’u Rwanda

Urugero rwatanzwe na IGP Namuhoranye: Umuyoboro w’amazi uva Kanzenze ugera ku kiraro cya Nyabarongo hari vane (uruhombo rw’amazi) nini cyane iri hafi y’icyo kiraro nini cyane, umuntu akaza ashaka iyo vane iri ku muyoboro munini igaburira ibice byinshi by’igihugu cyane cyane Umujyi wa Kigali, yambaye akenda kagaragaza nkaho ari umukozi ukora mu kigo gitanga amazi; abaturage bamunyuraho bakagira ngo ni umuntu urimo gukemura ibibazo by’amazi aho ari, akamanuka agahondahonda ya vane akayitwara. Ntushobora kumva uko biturika nka bombe ituritse kubera ayo mazi agapfa ubusa. Akayijyana mu Bugesera akayigurisha ibihumbi 3. Ibice byinshi by’Umujyi bikamara iminsi itatu nta mazi bifite ndetse n’ibindi bice byo mu gihugu.

IGP Namuhoranye yavuze ko vane igura amafaranga menshi niyo wayifata utaba ukisubijeho ngo bikunde, ati “ahubwo aho ayikuye kuri uwo muyoboro wose uba wangitse. Ntago ari ahantu uhita ujya gushaka indi ngo uhite uyisubizaho. Mu babuze ya mazi hari ucuruza ibyo bikoreshe Kicukiro waguze ya vane”.

Urundi rugero: IGP Namuhoranye yakomeje agira ati “undi yambaye akenda kanditseho REG kuko yigeze kuhakora akurira ipoto ku manywa y’ihangu abaturage bareba bakagira ngo arimo kubakorera amashanyarazi, police irahamunyuraho, abagenzi bati “abakozi ba REG barimo kudukorera umuriro w’amashanyarazi, akazamuka bakagira ngo barimo kuwukora, undi yazamukiye ku poto imwe undi ku yindi, umwe agakata iburyo undi ibumuso kuko bigeze kuba banyakabyizi muri ibyo bigo bafite ibikoresho”.

IGP Namuhoranye yatangaje ko baganiriye nibyo bigo babasaba ko bareba ibikoresho by’abantu bahakoze bakabibaka akaba aribo babibika.

Ku rukuta rwa Facebook rwa The Bridge Magazine, ahari handitse ko bamwe mu bahoze bakora muri ibi bigo, umwe yagize “Na compteurs z’amazi barazimaze baziba.”

Ingaruka ni nyinshi ziterwa n’ubu bujura

IGP Namuhoranye yavuze hari ibyaro byabuze amashanyarazi, ibitaro byari bifite abarwayi b’indembe bari bakeneye umuriro w’amashanyarazi kubera ko bari kubyuma biwukoresha. Ati “umuntu agaca urutsinga muri urgence y’ibitaro hakabura umuriro, mu byuma byongerera abarwayi umwuka hakabura umuriro. Murumva ibyo bintu aribyo? Uriya muntu wari ku mwuka akaba arapfuye kuko baciye amashanyarazi, hanyuma bikaba bibi iyo ugiye kumufata agakoresha bya bikoresho yibishaga kugira ngo ahangane nabari baje kumufata”.

Akomeza agira ati “Hagati ye nuje kumufata hari ufite imbaraga kurusha undi, imbaraga z’ametegeko, iza mahugurwa, iza uniform (impuzankano) yambaye, ugiye gukoresha icyuma yakatishaga amashanyarazi n’uwikoreye ibi byose hari umwe uri bubivemo neza, n’undi biri bururire niyo mpamvu navuze ngo acire birarura”.

Police y’u Rwanda yatangaje ko hamaze gufatwa abantu ibihumbi 14 bibye ibikoresho by’ibikorwa remezo.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
33 ⁄ 11 =