Imifuka yo guhunikamo igiye muri gahunda ya nkungarire yaba igisubizo ku bahinzi
Bamwe mu bahinzi botsa umusaruro wabo bitewe no kubura uko bahunika imyaka yabo igihe kirekire ni mu gihe hari imifuka ihunikakwamo umusaruro w’ibinyampeke mu gihe cy’imyaka 3 ikagumana umwimerere wayo.
Mukakomeza Donathille umucuruzi w’inyongeramusaruro mu murenge wa Nkomane akarere ka Nyamagabe avuga ko imifuka isanzwe iyo uhunitsemo imungu ikajyamo imyaka irimo yose imugwa kandi ubwiza b’imbuto bugenda bugabanuka bugata umwimerere.
Ariko ngo imifuka bahaye akabyiniriro ka kimaranzara iyo uwuhunitsemo neza wubahirije amategeko n’amabwiriza yuko ukoreshwa nta mungu ijyamo.
Gusa ngo iyi mifuka ntiri hose ndetse hari n’abatayizi, akomeza agira ati « hari abeza imyaka myinshi abamamyi bakaza bakabahenda kuko umuhinzi yanga ko imyaka ye yazamungwa ikamupfira ubusa bityo akayitangira kuri make, mu gihe iyo myaka yarikuzamurengera mu bindi bihe ».
Uyu mubyeyi avuga ko iyi mifuka igiye muri gahunda ya nkunganire kimwe n’amafumbire n’imbuto buri wese yamugeraho kuko ari igisubizo cyo guhunika igihe kirekire imyaka yabo.
Ayirwanda Venantia utuye mu karere Ngororero twasanze agura iyi mifuka avuga ko kera yigeze kuyikoresha ikamufasha mu guhunika imyaka yemeza ko imyaka ihunitsemo idashobora kuba ibigugu cyangwa ngo imungwe.
Ahamya ko iyi mifuka ihawe abacuruza inyongera musaruro ku giciro gito abenshi mu bahinzi bajya bayibona mu buryo bworoshye kandi badahenzwe.
Habamungu Wenceslas Umuyobozi w’uruganda rukora iyi mifuka asobanura ko hari abahinzi bavuga ko babura aho bagurisha umusaruro wabo, n’inganda zikavuga ko zibura umusaruro zitunganya zikawukura hanze y’u Rwanda kuko umusaruro utujuje ubuziranenge bitewe no kuwubika nabi inganda zikawanga bakabura isoko, nyamara ngo umufuka umwe ugura amafaranga y’ u Rwanda 1700 ni mu gihe umuti uhungira imyaka ugura amafaranga y’u Rwanda 1200. Aragira ati « n’amafaranga make ugereranije n’akamaro k’uyu mufuka ukubiyemo 3 kuko utaba urimo imiti mu gihe guhungira imyaka hifashishwa imiti yica udukoko ishobora kwangiza ubuzima bwa muntu hamwe n’ibidukikije ».
Habamungu avuga ko batarabona ubushobozi bwo kugeza imifuka muri buri murenge ariko barimo gushaka ababahagararira ahashoboka.
U Rwanda rukaba rwaratangiye gukoresha iyi mifuka mu mwaka wa 2013.