Abanyarwanda baracyategereje urukingo rwa Malariya

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Jean Louis Mangala Ndikumana.

Mu kwezi kwa Kamena uyu mwaka wa 2023 nibwo ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima (OMS) ryatangaje inkuru nziza y’uko abashakashatsi bo muri Kaminuza ya OXFORD bavumvuye urukingo rwa Malariya bise R21 Matrix/malaria vaccine. Abanyarwanda na bo baracyategereje urwo rukingo kugira ngo bikingire iyo ndwara.

Indwara ya Malariya ni imwe mu zica abantu benshi ku isi, no mu Rwanda ikaba ihagaragara nubwo ingamba zo kuyirwanya zafashwe ndetse mu buryo bukomeye. Kuba haratangajwe amakuru ko habonetse urukingo rwayo, byabaye inkuru nziza ku batuye isi, n’Abanyarwanda barimo.

Mu kiganiro yahaye abanyamakuru bibumbiye mu Ishyirahamwe ry’abanyamakuru barwanya SIDA mu Rwanda, ABASIRWA, Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Jean Louis Mangala Ndikumana yavuze ko urukingo koko rwabonetse ko ariko rutaratangira gukoreshwa mu Rwanda.

Yagize ati ‘’Nibyo koko kugeza ubu abashakashatsi bamaze kubona inkingo ebyiri kandi zose zirizewe ku buryo na OMS yazemeje. Ariko muri izo zose nta na rumwe ruragera mu Rwanda kubera ko u Rwanda rutari mu bihugu bizahajwe na malariya, inkingo zabanje mu bihugu bizahajwe cyane na malariya kandi u Rwanda rubarwa mu bihugu byateye intambwe ishimishije mu bijyanye no kugabanya impfu zikomoka kuri malariya. Iyo ni yo mpamvu uru rukingo tutaruhawe mu ba mbere.”

Dr Jean Louise Ndikumana yakomeje avuga ko mu Rwanda intambwe yatewe mu guhashya malariya ishimishije ku buryo imibare y’abahitanwaga na malariya yagabanutse ku buryo bushimishije. Nk’urugero, mu mwaka wa 2016 abantu barwaraga malariya bageraga kuri miliyoni 5, ariko kubera ingamba zo kuyirwanya barabaganutse bagera kuri miliyoni imwe mu mwaka wa 2021, mu gihe mu mwaka wa 2022 na 2023 bagabanutse bagera ku bihumbi magana inani.

 

Zimwe mu ngamba zafashije u Rwanda kugabanya umubare w’abarwayi ba malariya ndetse nabo yahitanaga harimo gahunda yo gutera imiti yica imibu mu ngo, guhugura abajyanama b’ubuzima ku buryo bafite ubumenyi bwo gusuzuma no kuvura malaria, no gutanga inzitiramibu ku buntu cyane cyane izihabwa abagore batwite hamwe n’abandi bari kiciro cy’abatishoboye. Izi ngamba zose zatumye kuva mu mwaka wa 2016 abantu bicwaga na malariya baravuye kuri 700 bakagera kuri 69 mu mwaka wa 2021.

Abazahajwe na malariya bararwifuza

Mukandoli Mariya ni umurwayi wa malariya twasanze mu bitaro bya ADEPR/Bugesera, ari mu kigero cy’imyaka 65. Avuga ko inshuro amaze kurwara malariya ari nyinshi, gusa ngo amakuru y’uko habonetse urukingo rwayo ntayo yari azi, gusa ngo niba rwarabonetse biramushimishije kuko ikunze kumuzahaza.

Uyu mubyeyi atuye mu murenge wa Rweru, igice cyawo kikaba kizengurutswe n’ikiyaga cya Rweru, akaba ahamya ko imibu myinshi iba muri icyo kiyaga ari yo ntandaro y’ubwo burwayi bwe.

Agira ati ”Hariya iwacu, kubera ibiyaga n’ibishanga bihari usanga dukunze kwibasirwa na malariya. Njyewe nturanye n’ikiyaga cya Rweru kandi ni na cyo kiyaga dukuramo amazi yo gukoresha mu rugo. Inzitiramibu baduhaye zarashaje, imibu iturukayo iraza ikaturya.”

Ku ikubitiro, urukingo rwa R21 Matrix malaria vaccine rwatanzwe mu bihugu 12 bya Afurika bigaragaramo malariya nyinshi, rukaba ruri guhabwa abana bari hejuru y’imyaka 5 y’amavuko.

Itangazo ryasohowe n’Ihuriro ry’ibigo bikora inkigo ku isi, GAVI, rivuga ko uru rukingo rwa R21 Matrix malaria vaccine rufite ubushobozi bwo gukingira malariya ku kigero cya 70%.

Ibihugu by’Afurika byatangiye gutanga uru rukingo ni Ghana, Kenya, Malawi, Benin, Burkina Faso, Burundi, Cameroon, DRC, Liberia, Niger, Sierra Leone na Uganda.

 Elias Nizeyimana

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 − 7 =