Bugesera: Umubare w’abarwara Malaria wagabanutse ku kigero gishimishije

Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata avuga ko ingamba zo guhashya malaria zatanze umusaruro.

Inzego z’ubuzima mu karere ka Bugesera zivuga ko ingamba zafashwe mu kurwanya indwara ya Malaria zikomeje gutanga umusaruro kuko imibare y’abarwaye iyi ndwara yagabanutse.

Ubuyobozi bw’ibitaro bya Nyamata biherereye muri aka Karere bugaragaza ko mu mwaka ushize wa 2022-2023 habonetse abarwayi bari hagati ya 2000 na 3000 mu gihe umwaka wawubanjirije wa 2021-2022 abarwayi ba Malaria  bari hagati ya 5000 n’ibihumbi 6000.

N’imibare ubuyobozi buvuga ko igaragaza icyizere cy’uko iyi ndwara izakomeza kugabanuka.

Ubuyobozi kandi buvuga ko mu myaka 10 ishize abagana amavuriro yo mu Karere ka Bugesera, wasangaga umubare munini ari uw’abarwaye Malaria, ariko ubu atariko biri kuko ingamba Leta yashyizemo zatanze umusaruro.

Avuga kuri izi ngamba, Dr. Rutagengwa William, Umuyobozi Mukuru w’Ibitaro bya Nyamata yagize ati “Ingamba zo kurwanya Malaria harimo gukuraho ibizenga by’amazi, gukinga kare, kurara mu nzitiramubu, kugira amazu arimo utuyunguruzo dutuma imibu itinjirira mu madirishya, imiti yo kwisiga, uduti batwika n’ijoro twirukana imibu,”

Akomeza agira ati “Kuri ibi hiyongeraho n’igikorwa cyo gutera imiti mu mazu; igikorwa kimaze imyaka 10 iyo miti iterwa mu mazu mu karere ka Bugesera, ndetse umuti uterwa mu mazu umara amezi 10 na 12 ku nkuta.”

Dr. Rutagengwa akomeza avuga ko bakora n’ubukangurambaga bwo kurwanya maralia, hakaba hari n’abajyanama b’ubuzima bahuguriwe kuvura iyi ndwara.

Nubwo imibare y’abarwara Malaria yagabanutse iyi ndwara ntiracika kuko hari abakiyirwara.

Nyirajyamubandi Marie Chantal atuye mu Kagali ka Cyugaro, umurenge wa Ntarama avuga ko Malaria igihari. Ati “Malaria n’ubu iranyishe, hano irahari navuye kwa muganga mu minsi yashize nsanga nyirwaye, ndara mu nzitiramubu ari ko sinzi uko nanduye iyi ndwara.”

Ku rundi ruhande, Hategikimana Callixte atuye mu murenge wa Ntarama, avuga ko ugereranyije no mu myaka ishize Malaria yagabanutse kuko wasanga hafi muri buri rugo hari umuntu uyirwaye. Avuga ko kuri ubu atari ko bimeze. Ati “Ubu usanga nko mu baturanyi umuntu umwe umwe ariwe urwaye Malaria ndetse hari n’igihe usanga ntawe uyirwaye. Yaragabanutse cyane tugerageza kuyirwanya.”

Aba bombi bavuga ko iyo hari umuntu ugaragaje ibimenyetso bya Malaria ahita yihutira kujya kwa muganga kuko abenshi baba bafite mutuweli (mutuelle de santé) bikabarinda kurembera mu rugo, kandi ngo bakomeje guhangana n’ibyatuma bibasirwa n’umibu ibatera Malaria.

Umuyobozi w’ishami rishinzwe kurwanya malariya mu kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, Dr. Jean Louis Mangala Ndikumana.

Malaria ntiterwa n’umubu uwariwo wose

Mu mahugurwa yateguwe n’umuryango w’abanyamakuru barwanya SIDA n’izindi ndwara (Abasirwa), Dr. Jean Louis Mangara Ndikumana, Umuyobozi w’agashami gashinzwe kurwanya Malariya mu Kigo cy’Igihugu Gishinzwe Ubuzima (RBC) yavuze ko imibu yose idatera Malaria. Aho yagize ati “Umubu utera Malaria, ni umubu w’ingore nawe ufite amagi mu nda, kuko uba ushaka amaraso yo gutunga amagi yawo, ubusanzwe imibu itungwa n’isukari.”

Imibare ya RBC yo mu 2018-2023 igaragaza ko abantu bicwa na Malariya bagabanutse bavuye kuri 264 mu 2018 bagera kuri 51 mu 2023, mu gihe abarwaye Malaria  y’igikatu bavuye ku 7054 bagera 1316.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 6 =