Rwamagana: Barasabwa guhinga ubutaka bwose ku gihe

Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana atangiza igihembwe cy'ihinga mu Murenge wa Nzige.

Mu gikorwa cyo gutangiza igihembwe cy’ihinga 2024A, abaturage bo Karere ka Rwamagana basabwe guhinga ubutaka bwose kandi ku gihe.

Igihembwe cy’ihinga cyatangijwe n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Rwamagana n’abandi bayobozi batandukanye, bafatanije n’abaturage b’abahinzi bibumbiye muri koperative yitwa “Hirwa 35”, batera igihingwa cy’ibigori.

Musabyeyezu Epiphanie, akorera muri Koperative ‘Hirwa 35’, avuga ko barimo guhinga bwangu kugirango bihutishe ihinga. Gusa anavuga ko bataboneye imbuto n’ifumbure ku gihe, akaba asaba ko bajya babafasha ifumbire n’imbuto bikaza kare, imvura yakwikubita hasi bagahita batera.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana mugutangiza igihembwe cy’ihinga mu Murenge wa Nzige.

Kayitaba André, nawe ni umuhinzi, yasabye ko bajya babonera ifumbire n’imbuto ku gihe kuko hari igihe bajya ku bacuruzi b’inyongera musaruro bagatinda kubona ifumbire n’imbuto kubera ko sisiteme iba itihuta.

Murekeyimana Perusi, ni umukozi wa RAB, ukorera muri sitasiyo ya Rubirizi, akaba ashinzwe gukurikirana Akarere ka Rwamagana kubirebana n’ubuhinzi, ati” turashishikariza abaturage bacu kujya baza mbere y’igihe gufata ifumbire n’imbuto kuko hari ubwo usanga imvura igwa abaturage bakazira rimwe ugasanga ni umurongo”.

Yakomeje agira ati” ikindi twakoze inama dusaba ko abakozi bacuruza inyongeramysaruro bakwiyongera ku maduka kandi byarakozwe”.

Murekeyimana anavuga ko kugirango ifumbire itangwe bisaba ko umuhinzi atanga ‘UPI’ (Numero iranga icyangombwa cy’ubutaka) kuko imbuto n’ifumbure bitangwa bigomba kujyana n’ubuso buhingwa bigatuma umenya imbuto n’ifumbure bigomba gukoreshwa uhinga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamaganaatangiza igihembwe cy’ihinga mu Murenge wa Nzige.

Mbonyumuvunyi Radjab, ni Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, yagarutse ku bintu bibiri abaturage basabwa. Ati “abaturage turabasaba guhinga ubutaka bwose ntihagire ubutaka na butoya busigara budahinzwe. Nkuko mubizi Ibiciro by’ibiribwa bigenda bizamuka ku isoko ariko ikibimanura nuko abantu baba bahinze bakagira umusaruro mwiza uhagije”.

Mbonyumuvunyi yakomeje asaba abahinzi guhingara ku gihe kuko hari abaturage bagenda biguruntege nk’abanebwe, kandi hari igihe imvura igira itya igacika kare uwahinze nyuma akenshi imvura igacika imyaka ye itaragera igihe cyo gusarurwa.

Mbonyumuvunyi yanakanguriye abahinzi guhinga kijyambere bibuka gushyiramo ifumbire mvaruganda n’imborera kuko iyo bivanzwe haboneka umusaruro uhagije.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi asaba abaturage guhingira ku gihe kdi kijyambere.

Abanyamuryango ba koperative “Hirwa 35” bagera kuri 540, bakaba baturuka mu mirenge ya Muyumbu, Ntakariro, Karenge na Nzige.

 Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
11 − 3 =