Kwihuriza hamwe kw’abagore bakorana na Hinga Weze bizazamura iterambere ryabo

Babifashijwemo na Hinga Weze, abagore bacuruza inyongeramusaruro bashinze ihuriro Women Agro dealership Development LTP (WAD) rigamije guteza imbere umugore,  aho Hinga Weze izajya ibahuza naba rwiyemezamirimo banini bakura inyongeramusaruro mumahanga ndetse bakora neza bakajya babakopa bagacuruza bishyura.

Nyaruyonga Jeanne d’Arc, umukozi muri Hinga Weze akaba umujyanama muri gahunda yo gukwirakwiza inyongeramusaruro avuga ko ubusanzwe abacuruzi b’inyongeramusaruro bakora mu turere Hinga Weze ikoreramo ari 326 muri bo  abagore ni 88, akaba ariyo mpamvu bashyizeho iri huriro kugira ngo abagore nabo bitabire ubu bucuruzi ari benshi.

Jeanne d’ Arc asobanura  ko  kubera ko akenshi umugore avana igishoro  mu rugo, umugabo yakimuhaye, igihe icyo aricyo cyose akaba yamuvanamo, agacika intege, akaba atakaje business. Ariyo mpamvu barimo gushishikariza abagore kujya mu bucuruzi bw’inyongeramusaruro bakazabakurikirana aho buri mugore azatanga amafaranga y’u Rwanda 500.000 bitarenze muri nzeri uyu mwaka  azabafasha mu gutangiza iri huriro.

Bimwe mubyo abacuruzi b’inyongeramusaruro bakorana na Hinga Weze bacurza

Ibindi Hinga weze izabafasha ni ukubigisha gufata neza umusaruro no kubahuza n’amasoko mu gihe cyo kuwugurisha, gushyiraho ikusanyirizo ry’inyongeramusaruro mu turere dutandukanye, guhabwa amahirwe yo gupiganirwa no gutsindira amasoko y’inyongeramusaruro no gukora imirima y’icyitegererezo.

Mukakomeza Donathile utuye akanacururiza inyongeramusaruro mu murenge wa Nkomane akarere ka Nyamagabe niwe watorewe kuyobora iri huriro yemeza ko rije guteza imbere umugore ku mwuga we, kuko rigamije gukorera umugore ubuvugizi, kumuha amahugurwa y’umwihariko  ku bijyanye nibyo akora ndetse no gushaka icyo bakora kibabyarira inyungu. Bakaba banafite gahunda yo gushishikariza abandi bagore bakitabira ari benshi.

Mukakomeza anavuga ko muri buri karere Hinga Weze ikoreramo bagiye bashyiraho ibizajya bihakorerwa:

Gukusanya umusaruro w’ubuhinzi mu karere ka Bugesera, Ngoma, Gatsibo na Kayonza. Ubucuruzi bw’inyongeramusaruro bukorerwe mu karere ka Nyabihu, Ngororero na Rutsiro. Naho mu karere ka Nyamagabe, Karongi na Nyamasheke hashyirwe iduka ry’imirire.

Hinga Weze ni umushinga watangijwe ku bufatanye n’Ikigo cy’ Igihugu Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB) ku nkunga y’ Umuryango w’Abanyamerika wita ku iterambere mpuzamahanga (USAID) ukaba wibanda ku buhinzi no kunoza imirire.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 3 =