RSSB igiye gufasha mu kwizigamira muri Ejo Heza hifashishijwe mobile money

Uhereye ibumoso: Umuyobozi ushinzwe Ishoramari muri RSSB, Philippe Watrin; Umuyobozi Mukuru Wungirije muri RSSB, Louise Kanyonga; Umuyobozi Mukuru wa RSSB, Regis Rugemanshuro; Umuyobozi ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango muri RSSB, Dr Regis Hitimana na Lionel Ngendakuriyo ushinzwe Ikoranabuhanga muri RSSB, mu kiganiro n'itangazamakuru.

Ubuyobozi bwa RSSB buvuga ko harimo gutekerezwa uburyo abantu bajyaga bagorwa no kwizigamira muri Ejo Heza bazajya bizigamira binyuze mu gukura amafaranga kuri Mobile Money zabo mu buryo buboroheye babigizemo uruhare kuko bizajya bikorwa ku bushake bw’uwizigamira.

Ibi babitangarije mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 14 Nzeri 2023 ubwo RSSB yamurikaga ibijyanye n’inyungu RSSB yungutse mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2022/2023.

Ibi bije mu gihe hari abaturage bagorwaga no kwizigamira muri Ejo Heza ndetse bamwe bakavuga ko bashyirwa muri ejo heza batabanje guhabwa ibisobanuro ku bwizigame ibintu bafata n’agahato.

Mukandutiye Florence na bagenzi be batuye mu mujyi wa Kigali bavuga ko amafanga yo kwizigamira muri ejo heza bayakurwaho ku ngufu kandi ko baba batazi impamvu bayakurwaho.

Mukandutiye yagize ati “Bayadukuraho byanze bikunze ni ku mbaraga. Ikibazo ni uko tuyakwa ku ngufu. Kuba ari ku ngufu rero ibyo nibyo tutumva impamvu.”

Mukamurigo Marie Jeanne nawe ati “Ejo Heza nyine bari kuyitwaka ku gahato kandi twebwe nta hantu twayakura.”

Abanyamakuru batandukanye babajije ibibazo bijyanye na Ejo Heza n’ibindi.

Ibi kandi babihurizaho na bamwe mu bakora akazi ko gutwara abagenzi kuri moto bavuga ko amafaranga yo kwizigamira muri Ejo Heza bayakurwaho inshuro nyinshi mu bikorwa bitandukanye, ibintu bavuga ko bitemewe.

Karangwa Maurice yagize ati “N’iyo ufite utundi dukorwa ku ruhande, ayo mafaranga yose agenda avaho bavuga ngo ni Ejo Heza. Ninyatanga muri koperative y’abamotari, najya no mu itsinda amafaranga bayavanaho buri kwezi ibyo byo biremewe?”

Rukundo Emmanuel nawe ati “Bitewe n’itegeko mba mbibona hano nk’abamotari batanga imisanzu hakazaho n’amafaranga y’u Rwanda igihumbi na magana atanu (1500) y’Ejo Heza kandi ntaho wajya kubariza.”

Umuyobozi Mukuru shinzwe ishami rya Ejo Heza muri RSSB, Gatera Augustin.

Umuyobozi Mukuru w’ishami rya  Ejo Heza mu kigo cy’Iguhugu cy’Ubwiteganyirize (RSSB)  Gatera Augustin,  avuga ko hari ingamba bafite ziri hafi gushyirwa mu bikorwa  aho abizigamira muri Ejo Heza bazajya bizigamira binyuze mu gukura amafaranga kuri konti za Mobile Money zabo na Airtel Money ku bushake mu buryo buboroheye.

Yagize ati “Hari ingamba dufite aho uzajya uhitamo ku bushake ukabwira Momo yawe, Airtel Money yawe ukayibwira uti buri gihe cyose nguze ikintu uzajye ukuraho amafaranga 100 uyashyire kuri Ejo Heza. Ni ubushake ni wowe ubihisemo ariko igihe cyose ubishatse wabihagarika kuko ari ubushake bwawe ibyo bintu turi hafi kubishyira mu bikorwa ndetse ukaba wanabwira Momo yawe buri taliki 25, 28 amafaranga azaba ari kuri konti yanjye uzajye ukuraho amafaranga kuri Momo yanjye bishobotse no kuri konti yanjye uyajyane kuri Ejo Heza bikikora.”

Umuyobozi ushinzwe Ibigenerwa Abanyamuryango muri RSSB, Dr Regis Hitimana, yashimangiye ko Ejo Heza ari ku bushake.

Ejo Heza yatangijwe mu Ukuboza 2018, nyuma y’imyaka ine abantu hafi miliyoni 2 na Magana inani y’u Rwanda bizigamye miliyoni 50.2 hafi ibice bitatu. Mu bantu bafite ubushobozi bwo gukora muri miliyoni 13 y’abanyarwanda hafi miliyoni 8 bagombye kuba bizigamira.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 17 =