Amahugurwa ku kwihangira imirimo yafashije urubyiruko rwa GAERG kubona akazi

Abagera ku 1115 basoje amahugurwa ku kwihangira imishinga ibyara inyungu.

Bamwe mu rubyiruko rw’abahoze ari abanyeshuri barokotse jenoside yakorewe abatutsi (GAERG) baravuga ko amahugurwa ku kwihangira imirimo binyuze muri  gahunda ya YEEP( Youth Economic Empowerment Project) itanga amahugurwa ku rubyiruko ruri mu bushomeri, yabafashije kubona akazi nyuma  yo kubona inguzanyo zitagira ingwate bakabasha gushyira mu bikorwa imishinga yabo bakivana mu bushomeri aho abagera ku bihumbi 3200 babonye akazi.

Ibi babitangaje kuri uyu wa 13 Nzeri 2023 mu ihuriro ry’urubyiruko rwa GAERG ryahuje ba ryiyemezamirimo baturutse mu turere dutandukanye tw’iguhugu aho abantu 1115 banahawe impamyabumenyi z’uko bakoze neza amahugurwa ku kwihangira imirimo no gushaka akazi mu myaka ibiri.

Uwimana Odette utuye mu murenge wa Kimironko, akarere ka Gasabo avuga ko amahugurwa yahawe yamufashije kwiteza imbere dore ko nyuma yo guhugurwa yahawe inguzanyo yamubereye igishoro cy’ubucuruzi bw’imyenda.

Uwimana Odette akora ubucuruzi bw’imyenda y’abana.

Odette yagize ati:’’Twakurikiye amahugurwa turayasoza baduha inguzanyo turakora.Ngewe nkora ibijyanye no gucuruza imyenda y’abana.Mfite ahantu byankuye n’aho byangejeje kuko urumva mbere nari umushomeri nta kazi nari mfite ariko ubu nabashije kubona iyo nguzanyo niyo nahereyeho nta kintu nari mfite ubu mbasha kwiteza imbere mbasha kwishyurira abana ishuri muri make bifite icyo byatumariye.”

Odette akomeza ashimira GAERG kuba yaramuvanye mu bushomeri no mu bwihebe agira ati:’’ Ngewe GAERG ndayishimira cyane kuko aho nari ndi nari kure urumva nari umushomeri nari nihebye.”

Siborurema Innocent ,uhagarariye itsinda “INEZA”.

Siborurema Innocent uhagarariye itsinda bita “INEZA” rihuriye ku gukora isabune y’amazi yitwa “INEZA SOAP” avuga ko  bahawe imbaraga na GAERG n’umufatanyabikorwa bayo ibinyujije muri gahunda ya YEEP ishinzwe guhugura abanyamuryango wa GAERG.

Yagize ati:’’ Dufite iduka ahitwa Noruveje .Twari twarahuguwe mbere binyuze muri gahunda ya GAERG yitwa YEEP baduhugura ku  gukora imishinga iciriritse, twari dufite abantu mu itsinda ubona badafite imirimo dutekereza umushinga twakora mu gihe dukoze iyo sabune mu bo dufite badafite imirimo ihoraho babashe kwibonamo.”

Nkuranga Jean Pierre , perezida wa GAERG ari kumwe n’umwe mu bahawe impamyabumeyi wakurikiye amahugurwa ku kwihangira imirimo.

Perezida wa GAERG, Jean Pierre Nkuranga avuga ko bafite intego yo guha akazi abagera ku bihumbi 32 mu myaka iri imbere.

Yagize ati:’’Intego ni ukuvuga ngo muri bariya ibihumbi 32 buri wese ntawe asabiriza kandi arakora.Harimo gushaka utuzi twinshi, guhanga bizinesi no guteza imbere igihugu muri rusange ibyo rero mbona tuzabishobora  n’abandi banshi batari basobanukirwa batari bitinyuka turashaka kuzabageraho nibura mu myaka itanu , icumi iri imbere.”

Uhereye I bumoso, Umunyamabanga uhoraho muri minisiteri y’urubyiruko Parfait Busabizwa hamwe na Nkuranga Jean Pierre , perezida wa GAERG.

Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Urubyiruko, Parfait Busabizwa,avuga ko abahawe amahugurwa ari amahirwe azatuma imishinga yabo iterwa inkunga.

Yagize ati: “Aya mahugurwa bavuyemo nabafashe, nabongerere ubushobozi bwo guhanga imirimo,kumenya gukora imishinga,gukomeza kuwuyobora no kurinda ibyo  baba bagezeho ibyo baba bafite.Turizera ko aya mahugurwa bavuyemo bafite amahirwe menshi kugirango imishinga yabo izafatwe mu mishinga izemerwa.”

Gahunda ya YEEP imaze imyaka itangiye mu turere twa Gasabo, Kicukiro, Nyarugenge n’uturere dutatu tw’ i Burasirazuba twa Kayonza ,Rwamagana na Bugesera  bagezweho n’amahugurwa ku mishinga ibyara inyungu.Hari abagiye bafashwa mu guhugurwa ku bijyanye no gushaka akazi n’abigishijwe imyuga 194.

NYIRANGARUYE Clémentine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
10 × 29 =