Amashereka ni intungamubiri zo kurwego rwo hejuru kandi nta kiguzi

Machara Faustin Impuguke mu Mirire y’Umubyeyi n’Umwana muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato NECDP

Mu gihe u Rwanda rwitegura gutangira icyumweru cyahariwe konsa, Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato NECPD, Hinga Weze na UNICEF bavuga ko konsa umwana bimurinda kugwingira agakura neza haba mu gihagararo no mu bwenge bikagabanya n’ibyago byo kurwara kanseri y’ibere no kubyara indahekana ku mubyeyi.

Impuguke mu Mirire y’Umubyeyi n’Umwana  muri Gahunda Mbonezamikurire y’Abana Bato NECDP Machara Faustin avuga ko umubyeyi agomba konsa umwana akivuka kuko birinda imfu z’abana  bigakingira indwara y’impiswi, indwara zandura n’indwara zo mubuhumekero. Kuko amashereka arimo abasirikare batuma habaho ubudahangarwa  kabone niyo umubyeyi yaba adafata indyo ihagije, umubiri w’umubyeyi ubanza gutunga umwana ugakurikizaho umubyeyi. Ariko ababyeyi  bakaba bakangurirwa gufata indyo ihagije igihe batwite n’igihe bonsa.

Machara yanagaragaje ko hari ababyeyi bihutira kugurira abana amata y’ubwoko butandukanye kandi nta mata yasimbura amashereke cyane ko mu bihugu bimwe ba bimwe aho ababyeyi bagurisha amashereka ; litilo imwe y’amashereka igurwa hagati y’amayero 90 ni 100 ni ukuvuga hagati y’amafaranga y’ u Rwanda 90.000 ni 100.000 kuri litilo imwe.

Uwera Dénise ushinzwe imirire mu Ishami ry’ Umuryango w’Abibumbye ryita ku bana  UNICEF

Ibyiza byo konsa umwana

Uwera Dénise ushinzwe imirire muri UNICEF  yemeza ko konsa umwana byongera ubusabane hagati y’umwana n’umubyeyi bigatuma imikurire y’umwana n’ubwenge byiyongera. Muri uko konsa umwana umubyeyi agomba gusekera umwana no kumubyinirira.  Ndetse ngo konsa bigabanya ibyago byo kwandura kanseri y’ibere, kanseri y’udusabo tw’intanga ngore, kugabanya kuva no kongera kwiyegeranya k’umura.

Uwera anavuga ko uburyo bwiza bwo konsa umwana ari ukumwotsa mu mezi 6 ntakindi kintu avangiwe. Kandi ko umwana agomba konka igihe cyose ashakiye nta saha runaka yo konsa umwana, bikaba byiza byibuze umwana yonse igihe cy’imyaka 2 ni ukuvuga iminsi 1000 guhera agisamwa. Ikindi ngo umubyeyi agomba konsa umwana atekanye. Nyuma y’amezi 6 umwana agatangira guhabwa imfashabere yuzuye kandi ku gihe. Imfashabere harimo ibyubaka umubiri, ibitera imbaraga n’ibirinda indwara.

Nyirajyambere Jeanne d’Arc umukozi wa Hinga Weze umushinga uterwa inkunga n’Umuryango w’Abanyamerika wita ku Iterambere Mpuzamahanga USAID

Hinga Weze mu gufata ababyeyi kubona indyo yuzuye

Nyirajyambere Jeanne d’Arc ushinzwe imirire uburinganire no guhindura imyumvire y’abaturage muri Hinga  Weze avuga ko icyo bagamije ari ukurwanya imirire mibi hagendewe ku buhinzi n’ubworozi. Kongera umusaruro, kongera isoko k’umusaruro, guhindura imyumvire n’imyifatire ku babyeyi, kugira ngo bagire imirire myiza cyane cyane bibanda ku bagore bari mu burumbuke n’abana bari munsi y’imyaka 2 kuko aba bana aribo bibasirwa n’imirire mibi bigatera igwingira.

Nyirajyambere anagaraga ko ubushakashatsi bwerekanye ko ababyeyi  bagera kuri 87 % bonsa abana babo ku bushake mu gihe cy’amezi 6. Anakangurira ababyeyi ko umwana watangiye gufata imfashabere kuva ku mezi 6 kugeza ku myaka 5 agomba kurya byibura inshuro 5 ku munsi kandi akarya indyo yuzuye. Aha ngo iyo umwana atabonye indyo yuzuye ahura n’ikibazo cy’igwingira nkuko ubushakashatsi bwerekanye ko  abana bagera kuri 30% bahura n’ikibazo cy’igwingira. Ni mu gihe abagera 18% aribo babona indyo yuzuye. Naho abana bagera kuri 34% bakaba bahura n’ikibazo cyo kubura amaraso.

Hinga Weze, NECDP na UNICEF bavuga ko mu gihe umubyeyi bitamukundiye ko ahorana n’umwana uko bikwiye ngo amwotse hari uburyo bwo gukama amashereka ukayashyira mu gikoresho gisa neza kidakoze muri pulasitike ukayashyira ahantu heza  umwana akayanywa mbere y’amasha 8.

Kuva tariki ya 1 kugeza ku ya 7 Kanama  buri mwaka isi yose yizihiza icyumweru cyahariwe konsa hagamijwe  guteza imbere no gushyigikira konsa. Insanganyamatsiko iragira iti “Duhe ubushobozi ababyeyi, dushyigikire konsa.” U Rwanda ruzizihiza iki cyumweru taliki ya 12-17 Kanama 2019.

 

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
52 ⁄ 26 =