Rwamagana: Abafite ubumuga barasaba guhabwa imashini ziboha imipira bakiteza imbere

Nyirampakaniye Marianne wo mu Murenge wa Mwulire avuga ko abonye imashini nzima yamufasha kwiteza imbere kuko iyi ihora ipfa bikamusaba kujya kuyikoresha i Musanze aturutse i Rwamagana.

Bamwe mu bagore bafite ubumuga bw’ingingo bakora umwuga wo kuboha imipira bo mu Karere ka Rwamagana, bifuza ko bakunganirwa kubona imashini ziyiboha bakabona ikibatunga.

Mubo twaganiriye nabo bagaragaje imbogamizi z’uko nta terambere bashobora kugeraho mugihe imashini bakoreshaga baboha imipira zagiye  zivamo inshinge n’ibindi byuma, n’ubushobozi bwo kuzikoresha bukababera ingorabahizi.

Nyirampakaniye Marianne w’imyaka 53, atuye mu mudugudu wa Kimbazi, Akagari ka Ntunga,  Umurenge wa Mwulire, afite ubumuga bw’ingingo, yize amashuri 8 abanza mu kigo cy’abafite ubumuga i Gatagara. Avuga ko Ubuyobozi bwamuhaye imashini, yakoreshaga, hakaba n’abana b’abakobwa yigishaga kuboha bikamufasha kubona ikimutunga.
Ati, “Ubu imashini iri kugenda ipfa nanayikoresha, nkabohaho imipira mike ikongera igapfa, kandi iyo umuntu yarariho akora ikintu kikamukoma mu nkokora imigambi ye ntigerwaho. Ndasaba ko mbonye indi mashini nzima itanteza ibibazo nakora neza nkagira aho ngera”. Yongeraho ko guhora atanga amafaranga yo gusana imishani ye, bituma adashobora gutera imbere.

Nyirangizwenayo Marie, udodera mu Murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, nawe afite ubumuga bw’ingingo. Avuga ko yari yagize amahirwe abona umuntu umwishingira, atanga icyangombwa cye yaka inguzanyo muri Banki, kugira ngo agure imashini iboha. Ariko ngo kuri ubu, arahangayitse  bitewe n’uko isigaye ipfa kenshi.
Ati, “Ubu imashini nakoreshaga nkitunga, iri kugenda ipfa, ngowe no kubona  ubukode bw’inzu mbamo, kwishyura inguzanyo, ndetse mfite n’ubwoba ko n’agasambu Kabandi twatanzeho ingwate bazagafatira”.

Akomeza avuga ko afite ubushake bwo gukora  ariko ikibazo ariyo mashini, akifuza ko abonye imashini ikora neza yatera imbere.

Nyirangizwenayo Marie yaraye avuye gukoresha imashini i Musanze aturutse i Rwamagana.

Akimanizanye Marie Louise, w’imyaka 31, atuye mu Kagari ka Cyanya, afite ubumuga bw’ingingo, abohera imipira mu Karere ka Rwamagana, ariko gusana imashini ye mu gihe igize ikibazo, biramuhenda cyane bikamuteza igihombo. Ati “iyo imashini igize ikibazo kugirango nyikoreshe njya i Musanze cyangwa ngategera umutekinisiye uturukayo akaza kuyikora, nabyo ubwabyo birahenze”.

Akomeza agira ati “rwose bamfashije bakampa indi  byamfasha dore ko n’ibiraka byo kuboha imipira y’abanyeshuri bigiye kuboneka, bityo nkabasha kwiteza imbere sinsabirize”.

Akimanizanye M.Louise wo mu Murenge wa Kigabiro nawe aboha imipira ariko imishani ye nawe ihora ipfa nkiya mugenzi we. Nawe abonye imashini shya yarushaho gutera imbere.

Nkikabahizi Bosco, Ni Umuhuzabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Karere ka Rwamagana, avuga ko inkunga babona bakunda gufasha abantu bari mu itsinda cyangwa muri koperative, gusa n’umuntu ku giti cye birashoboka. Ati “ku bafite imashini zidoda zifite ibibazo, bakwandikira Ubuyobozi bw’Akarere bagaragaza ibibazo bafite, bagasurwa bakagirwa inama, hakarebwa icyakorwa
bakabona gufata icyemezo”.

Akomeza avuga ko ufite ubushake bwo gukora hamwe n’abafatanyabikorwa ubuyobozi butabura icyo bumufasha.

Mukarusine Claudine, Umukozi ushinzwe Imishinga mu ihuriro ry’abantu bafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR), avuga ko nubwo hari amategeko arengera abantu bafite ubumuga, ariko hakiri icyuho, haba kugera ku makuru ndetse na serivise.
Agasaba inzego zitandukanye korohereza umuntu ufite ubumuga, kuko atagomba guhezwa, kandi ko ari uburenganzira bwe.

Mukarusine Claudine, Umukozi mu ihuriro ry’imiryango y’abafite ubumuga mu Rwanda (NUDOR).

Ibarura ryakozwe mu mwaka wa 2022 mu Rwanda hose, ryerekanye ko umubare w’abafite ubumuga ari ibihumbi 391, 775.

Nyirahabimana Joséphine. 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 − 14 =