Rwamagana: Ubuyobozi bwiza hamwe n’ibyagezweho bafite bituma bashima Imana

Abaririmbyi bashima Imana.

Kubufatanye bw’Akarere ka Rwamagana, amadini n’amatorero bateguye igiterane cyo gushima Imana cyiswe “Rwamagana shima Imana”. Impamvu zituma bashima zirimo ubuyobozi bwiza, uburyo Imana yagiye ibana nabo, ibikorwa bamaze kugeraho n’ibindi.

N’igiterane cyabaye kuri uyu wa 30/06/2023, ku kibuga cya Polisi, kitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abayobozi b’amadini n’amatorero, abaririmbyi n’abandi basengera mu nsengero zitandukanye, cyabimburiwe n’urugendo bagenda baririmbira Imana kuva ku Karere ka Rwamagana, bagera Mereze, bagera ku kibuga cya Polisi.

Mukahirwa Alphonsine ni umukirisito muri  ADEPER Rwikubo, mu Murenge wa Kigabiro, avuga ko ari umugisha kugirango habe igiterane cya “Rwamagana shima Imana” kuko barimo gushimira ibyagezweho harimo no kwesa imihigo mu Karere ka Rwamagana, ubuyobozi bwiza bafite bubagejeje ku iterambere haba mu buvuzi, mu mashuri, imihanda ya kaburimbo, n’ibindi.

Ati “Imana yagiye ibana natwe, ibana n’abayobozi batandukanye, tunasubije amaso inyuma twibutse ko Imana yagiye ikora imirimo, kuko hari igihe byari bikomeye igihe Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 yari yugarije igihugu, ariko twibuka ko Nyakubahwa Perezida wacu yabigizemo uruhare afata iyambere mu kuza gukura abanyarwanda mu icuraburindi nabyo byatumye dushima Imana kubw’imiyoborere myiza dufite.”

Igiterane cyabimburiwe n’urugendo.

Kayiranga George atuye mu Karere ka Rwamagana, umurenge wa Muhazi, umudugudu wa Pulage, yari yitabiriye igiterane cyo Gushima Imana. Avuga ko bafite impamvu zibatera gushima ati “twungutse imihanda myiza hano mu mujyi, dufite umuriro n’amazi, dufite umutekano ubu rwose turashima.”

Mudaheranwa Fidèle, ni umushumba w’itorero rya Zion Temple Rwamagana akaba ariwe wagejeje ijambo ry’Imana kubari bitabiriye igiterane agendeye ku cyanditswe cyo muri Luka 17:12-16.

Yakomeje ati “Imana yaguha umutekano kandi icishije mu bantu bayo ukananirwa kuyishima? twaba tubaye indashima.”

Arongera ati “nk’abayobozi bacu muhige imihigo, mukore natwe dusenge n’imihigo tuyisengere hanyuma ni tuyigeraho tuze dushime Imana.” Yanavuze ko gushima biruta gusaba, iyo uhawe ntushime witwa indashima kandi iyo uhawe ntushime ntiwongera guhabwa.

Uhagarariye RIC,Paster, Mulisa Fred.

Mulisa Fred ahagarariye (RIC) urwego ruhuza imiryango yose ishingiye ku myemerere mu Karere ka Rwamagana. Avuga ko bajya gutekereza igikorwa cyo gushima mu Karere ka Rwamagana, babonye ukuntu Imana yagiye ibagirira neza. Ati “ntabwo tujya turenga umwanya wa 10 mu mihigo, abaturage barishimye ubona hari ubuzima, Imana yadukijeje Covid 19, ku bwibyo nti twareka gushima.”

Arongera ati “Nibwo twavuze tuti reka dushake uko twahura nk’abanyamadini nk’abantu bafatanya n’ Akarere tuzashime Imana, twifashisha umurongo wo muri Zaburi 126:3, uvuga ngo Uwiteka yadukoreye ibikomeye natwe turishimye. Rwamagana rero yadukoreye ibikomeye nibwo twafashe gahunda yo gushima Imana.”

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana.

Mbonyumuvunyi Radjabu, ni umuyobozi w’a Karere ka Rwamagana, yagarutse ku mpamvu y’igiterane. Ati “Murabona ko ari itariki ya nyuma isoza umwaka w’ingengo y’imari umwaka w’imihigo, muri uwo mwaka wose tukaba twaragizemo ibikorwa byinshi by’imihigo, tukaba twarabigezeho kandi byose bigamije guhindura ubuzima bw’umuturage, bw’umukirisitu, uyu munsi tukaba turimo gusoza ibyo bikorwa ari nawo munsi wanyuma usoza umwaka w’imihigo, bituma dushima. Ikindi gituma tuyishima ni ubuyobozi bwiza yaduhaye uyu munsi tukaba dutekanye nk’abanyarwamagana by’umwihariko ndetse n’abanyarwanda muri rusange kuko hari igihe cyabayeho kandi kinini abanyarwanda n’abanyarwamagana batabasha kuryama ngo basinzire cyangwa bwakwira ukaba utazi ko buri buke bwacya ukaba utazi ko buri bwire ariko kuri uyu munsi turangwajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame wabashije gusubiza abanyarwanga agaciro, akabasubiza umutekano n’icyizere cy’uzima ibyo bituma dushima Imana”.

Abaririmbyi bo mu madini n’amatorero atandukanye.

Umuyobozi w’Akarere yasabye abaturage gukomeza gukorera hamwe no guhuza imbaraga, asaba abanyamadini n’amatorero, abashumba gukomeza gukorera hamwe hagati yabo, bagafatanya n’ubuyobozi bw’Akarere kugirango bakomeze bateze imbere umuturage, umukirisitu biyubakire Akarere ndetse n’igihugu.

Abayobozi batandukanye mu giterane cya”Rwamagana shima Imana”.

Hasabwe ko gushima Imana byajya biba ngaruka mwaka.

Bamwe mu bitabiriye igiterane cyo gushima Imana.

Bakoraga urugendo bashimira Imana.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 − 3 =