Kuzamura imyumvire byitezweho kugira uruhare mu kurandura Malariya

Ubuyobozi bw’ umuryango utari uwa Leta ukora ibikorwa byo kurwanya Malariya, Association de solidalité des Femmes Rwandaises (ASOFERWA) ku bufatanye n’Ikigo cy’igihugu cyita ku buzima RBC buravuga ko kuzamura imyumvire y’abanyarwanda byitezweho kugira uruhare rugaragara mu kurandura Malariya.

Ibi ni ibyatangajwe kuri uyu wa 30 Kamena 2023 mu nama y’ubuvugizi ku byiciro bifite ibyago byinshi byo kwandura Malariya usanga bitaragerwagaho cyane ariko ubushakashatsi bwa RBC bukaba bwaragaragaje ko hakwiye kugira ibikorwa biganisha ku byiciro bigoye kugeraho ari byo abamotari, abanyonzi, abakora umwuga w’uburaya , ba nyakabyizi, abakora ubucuruzi buciriritse bwambukiranya imipaka n’abashoferi b’amakamyo;  kugirango byitabweho hazamurwa imyumvire mu kurandura Malariya.

Nshimiyimana Appolinaire, umunyamabanga nshingwabikorwa wa ASOFERWA avuga ko kugira imyumvire imwe bizafasha mu kurandura Malariya binyuze mu bikorwa by’abantu bose  bakorana n’ibyiciro bifite ibyago byo kwandura Malariya bigoye kubigeraho.

Yagize ati:’’ Twatumiye iyi nama kugirango duhuze abantu bose kugirango dufatanye ibyiciro twita bigoye kugeraho dufatanye tubigereho bihabwe serivisi z’ubuzima turandure Malariy.Icya mbere ni uko tugira imyumvire imwe ijyanye na ya nsanganyamatsiko tugenderaho ko ‘’Kurandura Malariya bihera kuri njye” buri wese aho ari , icyo akora cyose n’uburyo akoramo bwose yumve ko kurandura Malariya bimureba ari inshingano ze.Cyane cyane ni iyo myumvire imwe twari tugamije.”

Akomeza asaba ababititemo imbaraga bose kugaragaza uruhare rwabo mu kubafasha.

Agira ati:’’ Ikindi ni uko buri wese yagira igikorwa akora niba nk’urugero ari ba nyiri amakamyo bakavuga bati abashoferi badutwarira amakamyo ni byiza ko tubarinda Malariya tugashyiramo ibyangombwa bikenewe kugirango batarumwa n’umubu utera Malariya.Abantu bafite imbaraga kugirango uruhare rwabo rugaragare mu kubafasha kugabanya ibyago byo kwandura Malariya”

Uhagarariye  abakora umwuga w’uburaya utashatse ko amazina ye atangazwa avuga ko batajyaga barara mu nzitiramibu bitewe n’akazi bakora.

Yagize ati:’’ Akenshi na kenshi twebwe n’akazi dukora ntabwo dukunda kurara muri supanet twebwe nk’abakora uburaya hari imiryango yacu dufite tujya hariya gushakisha amafaranga kugirano tuyihahire tuba tugomba kuyisiga muri supanet nibwo bwirinzi twabashije kuba twababonera , twebwe mu gihe twagiye muri ako kazi kacu ni ukuba twabasha kwirinda twisize umuti kuko nta kindi cyatuma tubasha kubaho tutanduye Malariya.”

Habanabakize Epaphrodite , umukozi wa RBC mu ishami rishinzwe kurwanya Malariya ukurikirana ibijyanye n’ubwirinzi ndetse n’ubukangurambaga mu bijyanye no kurwanya Malariya avuga ko ubu buvugizi bwitezweho kuzamura imyumvire mu baturage mu rugamba rwo kurandura Malariya.

Yagize ati:’’ Icyo duteganya muri ubu buvugizi icya mbere ni ukuba  twagira abafatanyabikorwa batandukanye mu rugamba rwo kurinda abanyarwanda Malariya ariko no kuzamura imyumvire cyangwa n’imigirire y’abanyarwanda muri rusange mu rugamba rwo kurwanya Malariya.”

Ubushakashatsi bwakozwe na RBC ku ndwara ya Malariya mu Rwanda , bwagaragaje ko ibyiciro bifite  ibyago byinshi byo kwandura Malaria ari abakora uburaya bibasiwe ku kigero cya 30.5%, ba nyakabyizi bibasiwe ku kigero cya 28.8% , abanyonzi ni 20%, abafite ubumuga ni 18.8%  abamotari  ni 17; abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka ni 18.4% naho abatwara amakamyo bakaba bibasiwe ku kigero cya  11.1% .

Clémentine Nyirangaruye

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 + 19 =