Kicukiro: Imurikabikorwa rigira uruhare mu kumenyekanisha ibikorerwa abaturage

Abayobozi batandukanye basura abafatanyabikorwa b'akarere ka Kicukiro.

Bamwe mu bayobozi mu nzego zitandukanye z’akarere ka Kicukiro, umujyi wa Kigali baravuga ko imurikabikorwa rigira uruhare mu kumenyekanisha ibikorerwa abaturage ku bufatanye n’abafatanyabikorwa b’aka karere mu guteza imbere imibereho myiza y’abaturage n’imiyoborere myiza.

Ibi babitangarije mu imurikabikorwa ry’umunsi umwe “Open Day” ryo kuri uyu wa 21 Kamena 2023 ryateguwe n’abagize  JADF ya Kicukiro aho bamenyekanishije ibyagezweho. Insanganyamatsiko igira iti:’’ Ubufatanye mu iterambere rirambye.”

Antoine Mutsinzi, umuyobozi nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro avuga ko imurikabikorwa ari umwanya mwiza wo kwereka abaturage abafatanyabikorwa b’akarere n’uruhare rwabo mu bikorwa byo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati:’’ Uyu ni umwanya mwiza kuko icya mbere ni uruhare rw’abagize DJAF mu bikorwa bitandukanye. Akarere ka Kicukiro kari ku mwanya wa 2 muri gahunda ya “Ejo Heza”. Nta kindi cyatumye tubigeraho ni ubufatanye n’abafatanyabikorwa.”

Antoine Mutsinzi, umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro.

Benjamin Musuhuke uyobora DJAF y’akarere ka Kicukiro, avuga ko imurikabikorwa ari umunsi bishimira ibyagezweho nk’abafatanyabikorwa b’akarere akaba n’umwanya wo kwiha intego mu gukomeza kugaragaza uruhare rwabo mu buryo bwisumbuye binyuze muri gahunda zifasha abaturage b’abakene kwifasha ubwabo.

Yagize ati:’’Uyu munsi turishimira ibyo twagezeho ariko noneho turusheho kubikora neza ku bufatanye n’akarere. Hari na gahunda nshya tugiye gutangira yitwa “Graduation” aho tuvuga tuti:’’ tuzakomeza gufasha abaturage b’abakene, tugiye kubaremera porogaramu aho bazatangira kwifasha ubwabo ari nabwo buryo bwiza ntekereza bugaragaza imikorere myiza y’ubuyobozi bwiza.”

Merard Mpabwanamaguru(Iburyo) , umuyobozi w’ umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo hamwe na Antoine Mutsinzi umuyobozi nshingwabikorwa w’akarere ka Kicukiro.

Ku rundi ruhande, Merard Mpabwanamaguru umuyobozi w’umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe imiturire n’ibikorwa remezo, asaba abitabiriye imurikabikorwa kongera umurego mu byo bakora hamwe no guhanga udushya.

Yagize ati:’’ Dusoje imurikabikorwa ryaberaga hano, ariko ukaba ari umwanya wo kongera umurego mu byo dukora byuje ihangwa ry’udushya n’ibakwe mu kubitanga kugirango birusheho kunogera abo tubikorera.”

Imurikabikorwa ryitabiriwe n’abafatanyabikorwa 288 bakorera mu karere ka Kicukiro. Ubufatanye n’akarere bukaba bwarazamuye ibipimo ngenderwaho mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, imiyoborere myiza n’imibereho y’abaturage aho mu bikorwa bakoze byahesheje akarere ka Kicukiro umwanya wa 1 mu kurwanya imirire mibi n’igwingira mu bana.

Andi mafoto yaranze uyu munsi

Clémentine Nyirangaruye

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 × 25 =