Kayonza: Bagiye gushyira imbaraga mu kuzamura abana biga imyuga n’ubumenyingiro
Akarere ka Kayonza gafatanya n’abaturage mu gushyira mu bukorwa imihigo baba barahize, imibare y’abiga imyuga n’ubumenyingiro ikaba ikiri hasi, bituma aka Karere gasinya umuhigo n’ibigo by’amashuri wo kuzamura umubare w’abana bajya muri TVET.
Mu kiganiro n’abanyamakuru cyabereye mu cyuma cy’inama mu Karere ka Kayonza, abanyamakuru bitabiriye babajije ibibazo bitandukanye birimo iby’umutekano, isoko rya Kabarondo rinyagirwa, abitabira TVET bakiri hasi n’ibindi.
Nyemazi John Bosco ni umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yagarutse ku bikorwa by’imihigo byatashywe birimo amazu yubakiwe abatishoboye; imihanda; amashanyarazi; ECDs n’ibindi.
Ku kijyanye n’ubwitabire bw’amashuri y’imyuga butari bwagera ku kigero bifuza, Nyemazi yagize ati “Twavuga ko ariya mashuri agerageza kwitabirwa ariko bitari byagera ku kigero gishimishije, bijyanye ahanini n’imyumvire, bisaba gukomeza kwigisha abaturage no gushyira imbaraga mu banyeshuri baba barangije umwaka wa gatatu bagiye mu mwaka wa kane.”
Nyemazi yakomeje avuga imibare yabiga imyuga ikiri hasi ugereranije nuko umuhigo umeze, bakaba bagiye gushyira imbaraga mu bukangurambaga, yaba abanyeshuri ndetse n’ababyeyi kumva ko iyo umwana yize amashuri y’ubumenyingiro aba abonye ubumenyi bumufasha kugira icyo yikorera gikemura ikibazo kiri muri mu muryango, ariko kinamufasha kubona akazi.
Yanavuze ko mu baturage usanga hakiri imyumvire yuko kwiga amashuri asanzwe aribyo bimuha ubumenyi. “Nibyo arabubona ariko hakenewe na bwa bumenyingiro butuma urubyiruko rukomeza kubona akazi rugakemura n’ibibazo kuko niba turi bukenere ubaza, udoda, ibyo byose ni serivise abantu bakeneye. Turi mu bukangurambaga ariko hakeneye ubufatanye n’itangazamakuru kugirango bukomeze bukorwe abanyeshuri babyumve”.
Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza yanavuze ko banasinye n’umuhigo n’ibigo by’amashuri wo kuvuga ngo bongere imbaraga bigisha, begera abana bagiye gukora icyiciro rusange (tronc commun) babereka amahirwe ari mu myuga n’ubumenyingiro.
Yagize ati “Iyo urebye abantu bari muri buriya bukorikori, ubumenyingiro ubona yuko baba bafite akazi baha urubyiruko runini kandi mwarabibonye yuko hari udukiriro ndetse ni na gahunda yihariye dufite n’umuhigo wo kuzamura umubare wabariya bana biga imyuga, turi muri izo ngamba zo kuzamura uwo mubare ariko ntituragera aho twifuza, tugasaba imikoranire, kugirango abaturage, ababyeyi, abanyeshuri bumve buriya bumenyingiro icyo bushobora guhindura mu buzima bw’abana”.
Nyirahabimana Joséphine