Rwamagana / Fumbwe: Barasaba kugezwaho umuriro w’amashanyarazi

Mu nteko y’abaturage yabereye mu Murenge wa Fumbwe mu Karere ka Rwamagana, bamwe mu batuye mu Kagari ka Mununu bagaragaje ikibazo cyuko nta mashanyarazi yari yabageraho, basaba ubuyobozi ko nabo iryoterambere ryabageraho.

Ni mugihe muri aka Karere ka Rwamagana bafite gahunda ya “Tujyanemo – Tugumanemo” mu mihigo no mu bikorwa byose.

Abagize Njyanama ndetse na Nyobozi b’Akarere ka Rwamagana, bakaba bari mu gikorwa cyo kugera mu mirenge yose ikagize bareba ishyirwa mubikorwa ry’imihigo, banakemura ibibazo by’abaturage.

Nkuko byagarutsweho n’Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, Umutoni Jeanne, yavuze ko iyi gahunda bayitekerejeho babona ko hari aho byageze gahunda ya Tujyanemo –Tugumanemo igenda buhoro. Ati “ wenda niba ari ugukemura ibibazo bibangamiye abaturage ugasanga uko twajyanagamo imbaraga twashyiragamo zaragabanutse duhitamo gushyiramo tugumanemo, tubyumvikanyemo n’abaturage kugirango imihigo ntikajye igira igihe irangirira ahubwo tuyigumanemo, niba dushoje iy’umwaka umwe tugumanemo muyindi ndetse twanajyanyemo’’.

Anavuga ko ari gahunda bari gushyiramo imbaraga cyane kugirango buri wese abigire ibye ariko ntagire n’aho atakarira, ahubwo ajyemo kandi agumemo.

Umutoni Jeanne yanavuze ko umuturage ari umufatanyabikorwa, aho kuba umugenerwa bikorwa akaba ariyo mpamvu bifuje kumwegera kugirango ababwire ibigenda n’ibitagenda neza, banamukemurire ibibazo.

Twizerimana Clementine wo mu Kagari ka Mununu, umudugudu wa Janjagiro, ari mubari mu nteko yagaragaje ikibazo cy’amashanyarazi ati “ Hano mur Munono nta muriro w’amashanyarazi uhari, nti wahabona ipoto, tugasaba ko baduha umuriro natwe tukajya ducana nk’abandi”.

Anagaruka ku ngaruka ahura nazo zo kutawugira .Agira ati, abana ntibasubira mu masomo igihe ari n’ijoro, ndetse hari n’irindi terambere ritatugeraho bitewe no kutagira amashanyarazi”.

Mutabazi Alphonse, utuye mu Mudugudu wa Janjagiro, Umurenge wa Fumbwe, avuga ko mu Kagari ka Mununu hacana abo mu isantere gusa nabo bagiye biyegeranya. Ati “hari ukuntu bajyaga bagenda bakwirakwiza amashanyarazi mu baturage bakabaka amafaranga ya kasha pawa, ari ko twe, ibyo nabyo twarabibuze. Muri Mununu ahari umuriro ni mu dusantere hari amaduka, twifuza ko twabona amashanyarazi wenda bakaduha urusinga n’amapoto bakatwaka aya kasha pawa.

Mu bindi bibazo abaturage bagaragarije mu nteko y’abaturage ni, iby’imitungo, amakimbirane, abajura, abasaba kuva mu manegeka, abahawe imirasire itacyaka, ibiciro by’ibicuruzwa bikiri hejuru.

Ibi bibazo byose byahawe umurongo.

Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rwamagana ushinzwe imibereho myiza y’abaturage mu Karere ka Rwamagana yavuze ko ku kijyanye n’amashanyarazi ari urugendo. Ati “ Ni urugendo ariko akarere kacu byibura ku mashanyarazi hari urugendo runini rumaze guterwa, abafite icyo kibazo tuzabazanira umuyobozi wa REG”.
Gusa hari abatuye mu manegeka bigoranye kuhashyira ibikoresho byibanze ariko ahandi hadafite ibibazo tuzagenda tubikemura.

Akarere ka Rwamagana gafite imihigo 107 ikaba igeze kuri 95.4%. Iyi mihigo iri mu byiciro bitatu harimo imihigo y’ubukungu 28 igeze kuri 95.3, imihigo ijyanye n’imibereho myiza y’abaturage 58 igeze kuri 94.7%, naho imihigo y’imiyoborere myiza ni 21 igeze kuri 97.4 ishyirwa mu bikorwa.

Nyirahabimana Josephine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 + 30 =