Rwamagana: Njyanama ishyize imbere kwegera abaturage no kubakemurira ibibazo

Inama jyanama y'Akarere ka Rwamagana mu kiganiro.

Mu gihe Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana yitegura gusura imirenge yose y’aka Karere yibanda ku mihigo y’Akarere kugirango abajyanama babashe kumenya neza uko imihigo ihagaze mu kuyishyira mu bikorwa, abagize inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana bagiranye ikiganiro n’abanyamakuru.

N’ikiganiro cyabereye mu cyumba cy’inama cy’ako karere. Insanganyamatsiko yagiraga iti “Uruhare rw’umuturage mu iterambere ry’ibimukorerwa”. Njyanama y’Akarere yabwiye itangazamakuru ko hateganijwe gusura imirenge yose igize Akarere ka Rwamagana uko ari 14, basura ibikorwa, bareba n’ ishyirwa mu bikorwa ry’imihigo y’Akarere, kumva abaturage no gukemura ibibazo byabo.

Biteganijwe kandi ko abajyanama bazahura n’abaturage b’ibyiciro bibahagarariye kuva ku rwego rw’umudugudu ku gera ku murenge mu rwego rwo kubagaragariza uko imihigo ihagaze no kubibutsa uruhare rwabo mu ishyirwa mu bikorwa ryayo.

Perezida w’Inama Njyanama y’Akarere ka Rwamagana, Rangira Rambert.

Rangira Rambert, ni Perezida w’Inama Njyanama mu Karere ka Rwamagana yasobanuye inshingano z’Inama Njyanama zirimo, gukurikirana imikorere ya Komite Nyobozi, guhuza ibikorwa byayo no kunoza bimwe mu bikorwa baba bafashemo ibyemezo yaba ubuyobozi bw’Akarere cyangwa inama njyanama y’Akarere.

Ati “Ni muri urwo rwego Inama Njyanama yateguye iki gikorwa kitwa “Njyanama mu baturage” kigamije gukurikirana ibikorwa by’Akarere biri mu mihigo y’uyu mwaka, hakabaho no kumva abaturage no gukemura ibibazo byabo, cyane ko ba Njanama baba ari abantu bahagarariye abaturage”.

Abanyamakuru b’ibitangazamakuru bitandukanye bitabiriye ikiganiro.

Umutoni Jeane, ni Umuyobozi w’Akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage yavuze ko umuturage bahisemo kumugira umufatanyabikorwa. Ati “niyo mpamvu twifuje kumwegera kugirango atubwire ibigendaneza n’ibitagenda neza kandi tumukemurire ibibazo”.

Abagize Njyanama y’Akarere n’abandi bayobozi.

Igikorwa cyo gusura imihigo biteganijwe ko kizatangira kuva itariki ya 18/05/2023 kugeza kuri 20/05/2023.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 − 4 =