Rwanda: Gupima ubutaka mbere yuko buhingwa bizongera umusamururo.

Ubwo abafatanyabikorwa mu gikorwa cyo gupima ubutaka bamurikirwaga uko bikorwa ku Murindi ahasinyiwe amasezerano y'ubufatanye.

Iki gikorwa cyo gupima ubutaka cyatangijwe no gusinya amasezerano y’ubufatanye hagati ya CNFA iharariwe na Hinga Wunguke, OCP Africa hamwe Rwanda Fertlizer Company. Abahinzi bazajya bapimirwa ubutaka bityo bamenye ifumbire bagomba gukoresha.

Aba bafatanya bikorwa bose bavuze ko uku gushyira hamwe imbaraga bizazamura umusaruro w’ubuhinzi ndetse ukajya no kuruhando rw’isoko.

Daniel Gies ni Umuyobozi Mukuru wa Hinga Wunguke yagize ati « Aya masezerano azafasha abahinzi kongera umusaruro anazamure inyungu z’abahinzi, banawugeze ku isoko. Ndashimira Leta y’u Rwanda ku bufatanye kuri politiki y’ubuhinzi ndetse ndashimira OCP Africa kuba twasinyanye amasezerano y’ubufatanye. »

Ubwo abafatanyabikorwa basinyaga amasezerano.

Dr Florence Uwamahoro ni Umuyobozi Mukuru wungirije w’Ikigo cy’igihugu gishinzwe ubuhinzi n’ubworozi (RAB), wari witabiriye igikorwa cyo gusinya aya masezerano yagize ati «  aya masezerano aje guteza imbere ubuhinzi, kongera umusaruro no kwihaza mu biribwa. No kujyana n’icyerekezo cyo guhinga twegereye isoko kdi umuhinzi wagiye mu buhinzi nka bizinesi bikamugira akamaro ; ubuhinzi bukaba umwuga nkindi myuga yose.

Dr Mohammed Anouar JAMALI,  Umuyobozi mukuru wa OCP Africa, yavuze ko gahunda ya OCP Africa izagera ku bahinzi bagera ku bihumbi 700. Yagize ati « ndashimira abahinzi 30 babyitabiriye ku ikubitiro. Ni igikorwa abahinzi b’ibigoli  ndetse n’ibirayi, abahinzi bazigiramo ubuhinzi bunoze, bazungukiramo ko ubutaka bwabo bazajya babupima bakamenya uko ubutaka bwabo bumeze, nibabapimira ubutaka bazajya bababwira amafumbire bagomba gukoresha mu butaka bwabo ».

Abahinzi 30 bitabiriye bagejejweho ibyavuye mu gupima ubutaka bwabo, babwirwa amafumbire bagomba gukoresha.

Munyampundu Theodori, umuhinzi mu Karere ka Bugesera.

Munyampundu Theodori ni umuhinzi akaba atuye mu karere ka Bugesera i Gashora avuga ko iki gikorwa cyo gupima ubutaka ari cyiza cyane kuko mbere bahingaga batazi uko bumeze n’ifumbire bakagombye gukoresha. Yagize ati « iki gikorwa gituma umenya uko ubutaka buhagaze, ukamenya imbuto zikwiriye guhingwaho  ndetse ukamenya n’amafumbire ugomba gukoresha. Mbere twanahingaga n’ibihingwa bitaberanye n’ubutaka ariko ubu namenye ibihingwa nahingaho kdi namenye n’ingano y’ifumbire y’imborera n’imvaruganda ngombwa gukoresha, urumva ko umusaruro uziyongera ».

Uku gupima ubutaka bizakorwa mu turere 14; aho bazakorana n’abahinzi b’ibirayi bo mu turere twa Musanze, Burera, Gicumbi, Nyabihu, Rubavu, Nyamagabe and Nyaruguru, ndetse bakanakora n’abahinzi b’ibigoli bo mu turere twa Nyagatare, Gatsibo, Kirehe, Kayonza, Bugesera, Nyanza and Gisagara.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 19 =