Ababyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire rwa Kamembe baravuga ko imibereho yabo izarushaho kuba myiza
Ababyeyi bafite abana mu rugo mbonezamikurire rwa Kamembe abenshi muri bo bakora ubucuruzi bwiganjemo ubwambukiranya umupaka baravuga ko bagorwaga no kubona aho gusiga abana babo igihe bagiye mu kazi. Gusa, ngo nyuma yo kubona urugo mbonezamikurire ruzajya rwakira abana bagera ku 120 imibereho yabo igiye kurushaho kuba myiza.
Urugo Mbonezamikurire rwo ku isoko rya Kamembe rwashyizweho n’Umuryango Uharanira Iterambere ry’Umuturage n’Uburenganzira bwa muntu (ADEPE), ku nkunga y’Umuryango w’Abibumbye wita ku bana (UNICEF) rwafunguwe kumugaragaro kuri uyu wa 12 Nyakanga 2019.
Muri uru rugo,umwana ahabonera umutekano, gukanguka mu bwenge, isuku n’isukura. Hari kandi ubumenyi mu kurera umwana, ubuzima, imirire, uburezi n’ibindi.
Ubwo hafungurwaga kumugaragaro uru rugo mbonezamikurire, hari bamwe mu babyeyi bakora imirimo y’ubucuruzi mu mujyi wa Rusizi bemeza ko bahuraga n’imbogamizi zo gukora iyi mirimo bari kumwe n’abana babo bato kubera kubura abo babasigira.
Habimana J Pierre umwe mu babyeyi ashimira abayobozi bose mu nzego zitandukanye avuga ko afite abana 2 muri icyo kigo nyina acuruza agataro we agakorera abantu batunganya amapine.
Avuga ko mbere iki kigo mbonezamikurire kitaraboneka byari bikomeye cyane kuko abo bana barushanwa umwaka umwe gusa bityo, uburyo bwo kubitaho ntibubashobokere.
Yagize ati : “Uburyo bwo kubitaho ntabwo byashobokaga mu buryo bworoheje kuko nge nzinduka ngenda, umugore nawe bikaba uko, abana tukabasiga ku muturanyi rimwe na rimwe udashoboye kuba yamwitaho nkuko umubyeyi abitaho ariko muri uru rugo ibyo bakorera abo bana natwe ntitwabishobora.”
Avuga ko abana be bamaze kumenya gusabana n’abandi, bafite isuku, bigatuma ataha abakumbuye mu gihe mbere atariko byari bimeze.
Yagize ati : “Ndashima cyane cyane leta y’u Rwanda n’Umukuru w’Igihugu Perezida wa Repubulika Paul Kagame udahwema kudutekerereza kandi akaturebera kure.”
Nyiranzeyimana Seraphine na Mukamugomoka Fabienne bacuruza ibirungo mu mujyi wa Kamembe, buri umwe afite abana 2 muri uru rugo, bavuga ko baburaga uko bita ku bana babo rimwe na rimwe bakicwa n’izuba.
Nyiranzeyimana yagize ati : “Umwe namuhoranaga ku mugongo kugira ngo ataza kujya mu muhanda imodoka ikamugonga.”
Uretse n’ibyo ngo hari ubwo yamusigaga kumuturanyi agasanga ivumbi ryamurenze rimwe na rimwe akarara atanoze kubera kubura uko amwitaho.
Benshi muri aba babyeyi biganjemo abakora ubucuruzi bwambukiranya umupaka ku buryo haba kurangura no gucuruza bibasaba kwitwaza abana babo.
Kuri ubu baravuga ko izi mbogamizi zavuyeho nyuma yaho abo bana babo basigaye birirwa mu rugo mbonezamikurire rwa Kamembe aho bitabwaho bakaza kubatwara barangije akazi kabo.
Nk’ababyeyi nabo biyemeje kugira uruhare mu kunganira uru rugo buri wese yitanga uko ashoboye kugira ngo ruzagere ku nshingano zarwo.
Ati : “Twabitagaho ariko bidahagije kubera ko waramwirirwanaga mu muhanda, ntumuryamishe rimwe na rimwe akarya rimwe ku munsi ariko ubu aranywa igikoma saa mbili, saa sita akarya, bakamwuhagira, akaryama ku buryo niyo wataha nijoro abasha kukurindira ugateka ntararare atariye. Ni ishema rikomeye kuko natwe twabonye ahantu dusiga abana. Tugomba gufatikanya kurera aba bana niba babatekeye imboga tukabashakira imbuto, niba bashatse igikoma twe tugashaka isukari kuko inshingano zacu ziracyakomeza.”
Umutekano w’umwana ni ikintu k’ingenzi
Mu muhango wo gutaha uru rugo, Umuyobozi wungirije uhagarariye UNICEF mu Rwanda Nathalie Hamoudi avuga ko ababyeyi bazajya bakora batekanye kubera ko babona abana babo bafite umutekano bafite ibyangombwa byose kugira ngo bakure neza.
Yagize ati : “Iyo ababyeyi bajyanye n’abana mu isoko bakaba bari kumwe nabo mu byo bakora byose abo bana baba bashobora guhungabanywa n’ icyo ari cyo cyose cyabageraho muri iryo soko. Ni byiza rero ko bagira aho baba, bakagira irerero, bagakura neza ku buryo bazaba abana beza bakaba n’abantu bakuru bafitiye akamaro igihugu.”
Akomeza yungamo ati : “Abana bakuze bitabwaho neza nta kintu na kimwe kizabahagarika mu mikurire yabo, bazaba igitangaza, bazaba ba rwiyemezamirimo, abandi abayobozi n’ibindi, icyo ni ikintu k’ingenzi mu myaka mito y’abana igihe bakiri bato ni ngombwa ko bitabwaho.”
Yizeje ko UNICEF izakomeza igakorana na leta n’ababyeyi kugira ngo abana bagire uburere bwiza kandi bakure neza.
Umuhuzabikorwa wa Gahunda y’Igihugu Mbonezamikurire y’Abana bato, Dr Anita Asiimwe, yasabye ubufatanye bw’ababyeyi, inzego z’ibanze n’abafatanyabikorwa kugira ngo aba bana bazakure neza ndetse n’ababyeyi babo babashe gukora.
Yagize ati : “Kimwe mu by’ingenzi cyane urugo mbonezamikurire rufasha ni ukugira ngo abana bazabe bari mu mutekano, bari ahantu bakorerwa ibyo bakwiye gukorerwa uko bikwiye ababyeyi nabo bashobore gukora. Ni igikorwa kiza cyane rero kizafasha kugira ngo aba bana bazakure uko bikwiye.”
Kuba kugeza ubu hari bamwe mu bana hirya no hino mu gihugu bakeneye izi serivisi ariko bakaba batarabona aya mahirwe Dr. Asiimwe yabigarutseho agira ati : “Ingamba zihari abana bose aho bari mu gihugu, mu midugudu yose y’igihugu kugera ku bana bose na gahunda mbonezamikurire y’abana bato kugira ngo tubishobore ntabwo leta izabikora yonyine ni ubufatanye n’ababyeyi, inzego z’ibanze, abikorera, abakorera imiryango yindi, inzego zitandukanye z’amadini kugira ngo gahunda mbonezamikurire y’abana bato izagere kuri bose.”
Ku ikubitiro abana 120 bari hagati y’amezi 7 n’imyaka 3 nibo batangiranye n’uru rugo mbonezamikurire rwa Kamembe, umubare ukiri muto ugereranyije n’ababyeyi benshi bacuruza muri uyu mujyi nabo bifuza ko bakwakirwa muri uru rugo rwashyizweho na ADEPE ku nkunga ya UNICEF.