Impamvu abakoresha ibiyobyabwenge bahorana abashyitsi mu nda
Abakoresha ibiyobyabwenge bavuga ko bibatera appétit (ubushake bwo kurya), ariko siko biri kuko ibiyobyawange bitwika amavitamini n’imyunyungugu, intungamubiri zigashira bityo umuntu akumva ashonje nkuko Mukarubibi Dancilla umuganga w’indwara zishingiye ku mitekerereze yabisobanuye.
Uyu muganga aganira n’urubyiruko rwo mu murenge wa Kagano akarere ka Nyamasheke yasobanuye impamvu uwanyweye ibiyobyabwenge ahora ashaka kurya.
“Iyo unyweye ikiyobyabwenge kiragenda kigahita gikatira mu maraso ntahandi kinyuze, iyo kigiye mu maraso agatembera umubiri wose, ikinure cyibona ahari ikiyobyabwenge kigakurura kuko ibiyobyabwenge bibikwa mu binure; iyo kigeze mu binure ikiyobyabwenge gitwika amavitamine, imyungungugu noneho cyamara kubitwika ukumva urasha kurya kuko intungamubiri ziba zagukamutsemo.”
Akaba ariyo mpamvu hari abantu bakunda kuvuga ngo uriya muntu akunda kugira abashyitsi mu nda kuko ahora ashaka kurya bitewe no gukoresha ibiyobyabwenge.
Mukarubibi anemeza ko uko ugenda wongera ibiyobyabwenge ugenda wongera ingano y’ibiryo waryaga, niba waryaga isahane imwe, ejo ukarya 2 , uko wongera ukarushaho kurya byinshi. Ndetse ngo uko kongera ibiyobyangenge umubiri ugeraho ukananirwa ukumva ntugishaka kurya kuko umubiri uba nka élastique yakwedutse.
Ikindi nanone uko ukomeza kubikoresha ugenda ugira ibitotsi byinshi, mu gihe mbere wumva ibyiyumviro bidasanzwe bisa n’umunezero aribyo bakunze kwita kujya horo cyangwa swing. Nyuma yibyo byiyumviro bidasanzwe imitsi ijya mu bwonko irananirwa, yananirwa ugasigara ntacyo urimo gutekereza, igihe utatekerezaga rero ukagira ngo byari byiza naho ubwonko bwarimo bupfa.
Mukarubibi anavuga ko ari umwotsi w’ibiyobyabwenge, kubinywa, kubyijomba, byose bihurira hamwe mu maraso nubwo biba bitanyuze hamwe, ingaruka zikaba zimwe zo kunaniza ubwonko bw’umuntu. Kandi ngo iyo wanyweyeho rimwe umutima uhora urehareha ushaka kongera ugatangira unywa gake ukagenda wongera ukagera ubwo ubaye imbata y’ikiyobyabwenge runaka.
Ahamya ko nta kiyobyabwenge cyiza kibaho ahubwo bitandukanira ku rugero uba wafashe.
Nubwo hari amategeko ahana uwanyoye ibiyobyabwenge, abamaze gukoresha ibiyobyabwenge bagana kwa muganga bagafashwa, bakoresheje uburyo busanzwe bwo kwivuza, abo byagizeho ingaruka zikomeye ibitaro bivurijeho bibohereza i Butare mu bitaro bya Caraes ahavurirwa indwara zo mu mutwe ni Ndera naho havurirwa indwara zo mu mutwe.