Inyandiko ya MINUBUMWE ivuga ko Hategekimana Philippe yayoboye ubwicanyi i Nyamure

Uyu Hategekimana Philippe alias Biguma, inyandiko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE), ivuga ko yayoboye ubwicanyi, aratangira kuburana kuri uyu wa gatatu tariki 10 Werurwe 2023, mu rukiko rwa rubanda rw’ i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.

Hategekimana Philippe Biguma afite imyaka 67 akomoka ahahoze ari komini Rukondo muri Gikongoro, ubu ni mu karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo; akekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka w’1994, aho ashinjwa kugira uruhare mu itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa ryayo ku musozi wa Nyamure uri mu Murenge wa Muyira.

Biguma yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori i Nyanza mu yahoze ari Perefegitura ya Butare ubu akaba ari mu Karere ka Nyanza mu Ntara y’Amajyepfo y’u Rwanda.

Abarokokeye ku musozi wa Nyamure ahahoze ari muri Komini Muyira (ubu ni mu Murenge wa Muyira) bavuga ko yayoboye igitero cyishe abatutsi barenga ibihumbi 11 mu barenga ibihumbi 15 bari bahungiye. Nkuko Inyandiko ya Minisiteri y’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Uburere Mboneragihugu (MINUBUMWE) nayo ivuga ko ku tariki ya 20/04/1994, haje igitero gikomeye cyari kigizwe n’abajandarume bari bavuye i Nyanza bitwaje imbunda, gerenade n’ibindi bikoresho bya gisirikare. Bari bayobowe na Hategekimana Philippe alias Biguma wari   wungirije umuyobozi wa jandarumori. Bakaba baraje mu modoka ya DAIHATSU y’uwitwa Rutayisire wari wiciwe i Nyanza bakigabiza imodoka ye. Bakaba barazanye n’Interahamwe z’i Karama na Gatonde zari zitwaje intwaro gakondo ariko ngo Abatutsi barabatangiriye ntibagera neza ku musozi wa Karama bagerageza kwirwanaho.

Iyi nyandiko ikomeza ivuga ko ku itariki ya 01 Gicurasi 1994 abatutsi bari bahungiye ku musozi wa Karama bagoswe n’igitero gikomeye cyari kigamije kubatsemba bose ndetse bafunga amayira yose yaganaga ku musozi wa Karama mu rwego rwo kubabuza guhunga. Abatutsi bwirwanyeho umwanya muto kubera ubwinshi bw’amasasu n’imbaraga z’abicanyi. Abicanyi barazamutse babakubira ku musozi batangira kubarasa, kubatera gerenade no kubicisha intwaro gakondo ndetse n’abageragezaga guhunga bicirwaga aho babategeye munsi y’umusozi. Babishe mu gihe cy’amasaha arenga ane nabwo bahagaritswe n’imvura. Bishwe n’abajandarume benshi bari baturutse kuri superefegitura ya Nyabisindu bayobowe na Hategekimana Philippe alias Biguma.

Inyandiko ya MINUBUMWE ikomeza ivuga ko by’umwihariko ku itariki 23 Mata 1994 Biguma ariwe wagiye gufata Burugumesitiri wa komini Ntyazo, Nyagasaza Narcisse, ubwo yashakaga guhungira i Burundi, amujyana i Nyanza aba ariho ubwe yamwiciye.

Umuyobozi wa AVEGA ku rwego rw’Igihugu, Kayitesi Immaculée, na we avuga ko uretse i Nyamure, Hategekimana Philippe alias Biguma yagize uruhare mu bwicanyi bwabereye ahantu hatandukanye muri Nyanza. Agira ati “si n’i Nyamure kuko yarahazengurukaga hose ndetse bakajya no mu tundi turere zari komine icyo gihe”.

Hategekimana Philippe Biguma yafatiwe Yaoundé muri Cameroun  

Inyandiko CPCR, umuryango uharanira ko abakekwaho Jenoside bari mu bihugu by’iburayi bafatwa bakaburanishwa  ivuga ko Hategekimana wabonye ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu 2005 ku izina rya Philippe Manier, yageze mu Bufaransa mu mwaka w’1999, nyuma yo guhungira mu yahoze ari Zaïre, akajya muri Congo-Brazzaville, nyuma akajya muri Repubulika ya Centrafrique no muri Cameroun.

Iyo nyandiko ikomeza ivuga ko ku itariki ya 13 Ugushyingo 2017, yavuye mu Bufaransa ajya gusura umwe mu bana be baba muri Cameroun, igihugu we ubwe yari atuyemo n’umuryango we nyuma yo guhunga u Rwanda. Ariko “yibagiwe” gusubira mu Bufaransa.

Yashyiriweho n’ubushinjacyaha bw’u Rwanda inyandiko mpuzamahanga zo gutabwa muri yombi mu mwaka wa 2017, atabwa muri yombi mu mpera za Werurwe 2018 i Yaoundé mu gihugu cya Cameroun ku nyandiko yo gutabwa muri yombi yatanzwe n’Ubufaransa, yoherezwa muri icyo gihugu nyuma y’umwaka.

Hategekimana Philippe akurikiranweho ibyaha birimo gushinga bariyeri ebyiri ziciweho abasiviri b’abatutsi, urupfu rwa burugumesitiri w’iyahoze ari komini Ntyazo, Narcisse Nyagasaza, warwanyije ko abatutsi no muri komini ye bicwa, urupfu rw’abatutsi basaga 300 biciwe i Nyabubare (Rwabicuma), urupfu rw’abatutsi basaga ibihumbi 10 biciwe i Nyamure (Muyira), ndetse no kwitabira inama zari zigamije gutegurirwamo iyicwa ry’abatutsi.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 22 =