Kuboneza urubyaro bitera ineza y’umuryango

Kuboneza urubyaro biganya ubukene mu muryango. Ifoto: Google

Mu murenge wa Muhazi, mu karere ka Rwamagana imiryango yahuguwe mu kwiteza imbere no kuboneza urubyaro. Umuryango wa gikirisitu Help a Child Rwanda wabatoje guteganya kuko ubukene buterwa no kutamenya kandi bugahemberwa no kutaboneza urubwaro. Ababyeyi baruboneje, ntibagihora mu maganya ya buri munsi kuko mu miryango yabo harimo ineza.

Nyiramana Espérance ni umwe mu babyeyi bo mu murenge wa Muhazi ufite abana batatu b’indahekana. Amaze imyaka itatu atongera kubyara kuko yigishijwe na Help a Child Rwanda akamaro ko kuboza urubwaro no kurwanya ubukene, ati “Nari mfite impinja eshatu, nyamara zitari impanga. Nshaka kuvuga ko nabyaraga indahekana, bityo ngahona ubukene budashira kandi ari uko n’abana bahora barwaye. Twari twitwaje inyigisho z’idini zatubuzaga kuboneza urubwaro. Ariko twarahuguwe, tumenya yuko umuntu atandukanye n’inyamaswa kubera ubwenge. Nahise mboneza urubyaro, none ubu urugo rwacu rurasagambye”. Nyiramana yifuza gukangurira ababyeyi cyane cyane b’abagore ko kuboneza urubyaro arati icyaha, ahubwo icyaha ni ukubura icyo ugaburira umwana wawe, cyangwa ukananirwa  kumuha ibyangombwa nko kumwigisha no kumuvuza. Avuga ko iyo Help a Child Rwanda itamuhugura, aba afite abana batandatu cyangwa abarenga kuko umugabo we atemeraga ko aboneza urubyaro.

Undi mubyeyi utifuje ko tuvuga izina rye, ni umwe mu bagize korari ya ADEPER. Avuga ko afite  ibanga ryo kuboneza urubyaro, ariko ko atabivuga mu itorero rye  kuko rizira kuboneza urubyaro, ati “Maze imyaka ine ntibaruka kuko namenye ineza yo bukoneza urubyaro. Nigishijwe ko ineza y’urugo ituruka ku bintu byinshi, harimo no kuba umuryango utarangwamo abantu benshi, kandi amikoro ari make. Njye n’umugabo wanjye twibitseho iryo banga”. Uyu mubyeyi akomeza avuga ko ubuzima buhenze, ko hakenewe imigabo n’imigambi kuri buri rugo bwo kumenya ingano y’abana bakeneye, ati “Help a Child Rwanda yatuganirije cyane ku kuboneza urubyaro. Batubwiye ko atari icyaha nkuko amatorero amwe na mwe abivuga. Ariko igihari, ababoneza urubyaro ni bo bafite ubuzima bwiza. Umuryango mugari ntushobora kubona ibiwutunga buri munsi, bikunde byange hari ingaruka mbi zabyo”.

Musabyemariya Eugénie nawe yerekana ko kuboneza urubyaro aribwo bwenge muri iki gihe, ndetse no mu bihe byashize, ati “Umuryango ufite abana batandatu, hiyongeraho ababyeyi babiri, bityo bakaba babaye  umunani. Ese iyo abana batangiye segonderi, ntimubizi uko bigendeka ? Umubyeyi ahorana imyenda idashira ku ishuri, byazatinda, abana bamwe bakirukannwa, bagata ishuli, bakaba inzererezi. Iki kintu sicyo Imana itwifuriza, kuboneza urubyaro bitara ineza mu muryango”.

Pascal Ngabonziza nawe yemera ko ubujiji ari bwo butuma abantu bahora mu bukene budashira, ati “Umuryango ufite  abana benshi, usanga urimo abadafite amahirwe yo kwiga, kuko ubukene bwawibasiye. Hakabamo rero imibereho mibi ihererekanya ku mubyeyi kugeza ku mwuzukuru”. Atanga urugero ko umukobwa wabyariye iwabo, ahererekanya ubuzima bwe bubi ku mwana we, nawe yamara gukura akazabyarira iwabo, bityo ugasanga urugo rurimo abana benshi badahuje ba se, kandi bari mu buzima bugoye. Ikibitera rero ni ubujiji.

Help a Child Rwanda mu nyigisho zayo zirebana n’ingo mbonezamikurire ndetse no kwigisha urubwiruko kwivana mu mukene, ihora ikangurira ababyeyi bombi kuboneza urubyaro kuko ariyo nzira nziza yo kurwanya ubukene. Rachel Nyiracumi ushinzwe uburere bw’abana bato kugeza ku mwaka umunani muri Help a Child Rwanda, yemeza ko uyu muryango ukangurira buri wese kumenya kwiteganyiriza, harimo no kuboneza urubyaro.  Urubyaro rwinshi ni inzitizi kuri benshi mu kugira ubuzima byiza, kuko ari ikimenyesto cy’ibura ry’igenamigambi y’umuryango.

Kuri Ngabonziza Paul, umuforomo uri mu za bukuru, asobanura ko ubukene buba mu mutwe cyangwa mu myumvire, at “Ni nde utazi ko amikoro yacu ari make ? Ni nde utazi ko kuboneza urubyaro ari uburyo bwo kwirinda ubukene ? Ni nde utazi ko kubonera urubyaro bifasha umugore kuruhuka imbyaro za hato na hato ?”. Akangurira ababyeyi gushishoza  inyigisho bahabwa mu itorero, bityo bakitabira kuboneza urubyaro.

Hategekimana Innocent

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 − 11 =