Gatsibo: Push Pull yatumye amafaranga baguraga imiti yica nkongwa bayakoresha ibindi

Umurima urimo gutegurwa gushyirwamo desmodium (umuvumburankwavu) urwanya nkongwa.

Uburyo bwo kurwanya nkongwa bwiswe Push Pull (Hoshi Ngwino), hakoreshejwe ibyatsi bya desmodium (umuvumburankwavu) na bracharia (ivubwe) mu kurwanya nkongwa nibyo abatuye mu murenge wa Nyagihanga bakoresha aho gukoresha imiti yica nkongwa bityo ayo mafaranga baguraga iyo miti agakoreshwa mu bindi.

Umuryango wa Food for the Hungry ushyira mu bikorwa umushinga wa UPSCALE urwanya ibyonnyi harimo nkongwa hakoreshejwe ibyatsi bya desmodium na bracharia umaze kugera ku bahinzi 183 mu murenge wa Nyagihanga nkuko byatangajwe na Eric Hitimana Muhirwa umuhuzabikorwa wa Food for the Hungry mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko Umurenge wa Gihanga.

Eric Muhirwa yemeza ko mu myaka ibiri abahinzi bamaze bakoresha push pull umusaruro wiyongereyo 3%.

Eric Hitimana Muhirwa umuhuzabikorwa wa Food for the Hungry mu Karere ka Gatsibo by’umwihariko Umurenge wa Gihanga.

Si umusaruro wiyongereye gusa kuko aba bahinzi mbere bakoresha imiti yica nkongwa babaga baguze, none ubu amafaranga bakoreshaga bakaba bayakoresha mu bikorwa bibateza imbere.

Rwagasore Freddy ari mu bagize itsinda twiteze imbere mu buhinzi n’ubworozi rikorera mu murenge wa Nyagihanga ari mu bitabiriye gukoresha ubu buryo bwo kurwanya nkongwa. Yagize ati “mbere uburyo bwa push pull butaraza twakoreshaga umuti wa loketi cg dudu mu kurwanya nkongwa, tukayitera hakaba igihe ibabuye imyaka kubera kutamenya igipimo cyo gufungura, watera ugasanga bimwe byahiye ibindi byababutse ariko turashimira FH yatuzaniye ubu buryo bwa push pull kuko tumaze gushyiramo bracharia na desmodium byaradufashije kuko nkongwa ntiyongeye kona, amafaranga twashoraga tugura ya miti tuyakoresha mu bindi bintu”.

Rwagasore yakomeje agira ati “Amafaranga twaguraga ya miti tuyakodeshamo ahandi ho guhinga tukabasha kwagura bwa buhinzi. Imiti nateraga mu bigoli nayigura ibihumbi 15. None ayo mafaranga nayaguzemo ihene yarabyaye ubu igeze ku ihene icyenda. Kdi ya fumbire ihene impa nyijyana muri wa murima, bwa bwatsi urumva ko mbugaburira amatungo norora”.

Desmodium (umuvumburankwavu) igaburirwa amatungo ikanarwanya nkongwa.

Push Pull yatumye umusaruro wiyongera.

Rwagasore anavuga ko umusaruro wiyongereye kurusha mbere bagikoresha imiti yica nkongwa. Ati “mu itsinda ryacu mbere twasaruraga toni 1 none tugeze kuri toni 3 n’igice. Umurima wanjye ungana na metero 50 kuri 50, ni ukuvuga kimwe cya kabiri cya hegitali; nkikoresha ya miti nasaruraga toni imwe n’igice ariko maze gukoresha uburyo bwa push pull navuye kuri toni imwe n’igice ubu nsarura toni 4 n’igice”.

Rwagasore yakomeje agira ati “Icyo gihe nabaga mu nzu y’amabati 12 ariko ubu ndi mu nzu y’amabati 40. Kuri ubu maze kwigisha abandi bahinzi 20 nabo batangiye gukoresha push pull”.

Rwagasore Freddy wo mu bagize itsinda twiteze imbere mu buhinzi n’ubworozi rikorera mu murenge wa Nyagihanga.

Push Pull ifasha mu kubungabunga urusobe rw’ibinyabuzima

Ubusanzwe imiti yica ibyonnyi inica inshuti z’abahinzi nk’inzuki ariko ubu buryo bwo gukoresha ibyatsi ntibyica incuti z’abahinzi.

Mukabenda Jacqueline nawe ni umuhinzi atuye mu Murenge wa Nyagihanga akoresha uburyo byo kuwanya nkongwa hakoreshejwe ibyatsi. Yagize ati “nk’ubu ibi byatsi tubiha amatungo, inyungu ya kabiri nuko tudatera umuti, uriya muti dutera hari igihe wakwica n’udusimba tudufitiye akamaro”.

Mukabenda Jacqueline umuhinzi ukoresha push pull mu kurwanya nkongwa.

Umushinga wa UPSCALE uhiriweho n’ibigu bitanu harimo u Rwanda, Kenya, Uganda, Tanzania na Ethiopia.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
24 ⁄ 3 =