Muganga Jean Claude : Abafitiye ingemwe za macadamia
Muganga abafitiye ingemwe nziza za macadamia zibanguriye, uzikeneye wamuhamagra kuri tel : 0788427926.
Macadamia ni igihingwa cyera imbuto zikorwamo biscuits (ibisuguti), chocolate, ice cream, ifu yo guteka, imigati, likeri, amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga, imiti y’abantu, imiti y’amatungo, zishobora gukarangwa zikaribwa nk’ubunyobwa n’ibindi….
Igiti cya macadamia gitangira kwera bwa mbere hashize imyaka iri hagati y’ine kugeza kuri itanu gitewe. Igiti cya macadamia kiraramba cyane kandi gikomeza kwera neza kugeza ku myaka iri hagati ya 80 kugeza ku myaka 100.
Kuri hegitari imwe haterwaho ibiti 204, hagati y’igiti n’ikindi hashyizwemo intera ya metero zirindwi kuri zirindwi(7m×7m).
Ikiro (1kg) kimwe cy’imbuto za macadamia zumye ubu kigura amafaranga ari hagati ya 1000Frw/kg kugeza kuri 1300Frw/kg.
Umusaruro ku giti kimwe cya macadamia ku mwaka, uri hagati ya 50kg kugeza kuri 75kg, ari byo bibyara umusaruro ungana na 10.200kg(10,2t) kugeza kuri 15.300kg(15,3t)kuri hegitari mu buhinzi bwa kijyambere.
Igihingwa cya macadamia ni igihingwa cyiza gishobora guteza imbere umuhinzi wacyo mu buryo burambye kuko kimara mu murima igihe kirekire gitanga umusaruro, uburwayi bwacyo ni buke kandi kigira n’uruhare mu gufata neza ubutaka no kubungabunga ibidukikije.
Muri iki gihembwe cy’ihinga (2023.B) twagabanyije ibiciro, aho urugemwe rumwe twarukuye ku mafaranga ibihumbi bine y’u Rwanda (4000Frw), ubu tukaba turimo kuzigurisha ku mafaranga ibihumbi bitatu na magana atanu y’uRwanda
(3500Frw). Ibi biciro bizarangirana n’iki gihembwe cy’ihinga cya 2023.B.
Uguze ingemwe ziri hejuru ya 2000 tuzimugereza ku murima we ku buntu, tukamuha n’umu Technicien (Agronome) umufasha mu gikorwa cyo kuziteresha ku buntu.
Dutanga inama ku buhinzi bwa kijyambere bwa macadamia.
Izi ngemwe wazisanga i Kigali (ku Murindi) no mu Bugesera (ku Ruhuha).
MUGANGA Jean Claude.
TEL: 0788427926
Email: mugangajeanclau@gmail.com
ITERAMBERE RIRAMBYE, NI INSHINGANO ZACU.