Rwamagana: Umushinga CDAT urakangurira abahinzi gukora ubuhinzi bugamije isoko

Erineste, Umuhuzabikorwa w'umushinga CDAT(Project Manager wa CDAT).

Abakora ubuhinzi mu Karere ka Rwamagana bibukijwe amahirwe ari muri CDAT (guteza imbere ubuhinzi bugamije ubucuruzi no kugabanya ibibubangamira birimo ibihombo, ihindagurika ry’ibihe n’ibindi).

CDAT ni umushinga ufite intego yo kongera ubuso bwuhirwa n’ingano y’ibikomoka k’ubuhinzi n’ubworozi bijyanwa ku isoko ndetse no gufasha mu kubona inguzanyo zijya mu guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi ikanatera inkunga nyunganizi mu buhinzi bw’umwuga.

Uyu mushinga ugizwe n’ibice birimo, gutunganya ibishanga no gufata neza ibyatunganijwe hagamijwe kubibyaza umusaruro, gufata neza ubutaka kurwanya isuri, gufasha abahinzi muri gahunda z’iterambere ry’ubuhinzi n’ubworozi muri gahunda ya nkunganire bikanyuzwa mu kigo k’igihugu gishinzwe guteza imbere imishinga BDF; gufasha abahinzi kubona serivise z’imari mu buhinzi, bikanyuzwa muri Banki Itsura amajyambere y’u Rwanda (BRD), gufasha muri gahunda zijyanye n’ubwishingizi.

Musabyemariya Gaudence ni umuhinzi utuye mu Murenge wa Nzige mu Karere ka Rwamagana avuga ko nkabahinzi bajyaga bahura n’imbogamizi zirimo kubura ibishoro, guhura n’imihindagurike y’ikirere.

Ati “Ubusanzwe twajyaga duhinga ariko tutizeye gusarura kubera imihindagurike y’ikirere, ariko ubwo twumvise ko bagiye kudufasha mu buryo bwo kuhira, tugiye kuzajya duhinga twizeye gusarura. Ikindi bibaye umugisha kuri jye kuko nubundi nari nsanzwe mfite umushinga w’ubuhinzi kuko aho ntuye ntaburyo bwo kuhira twari dufite, ariko ndahita ntanga umushinga wa njye muri BDF”.

Yakomeje agira ati “Ngiye gukora ubukangurambaga cyane nk’abagore twishyire hamwe mu matsinda hanyuma twese dutegure imishinga”.

Mazimpaka François atuye mu Murenge wa Muhazi, mu Kagari ka Nsinda ni umuhinzi, avuga ko muri iki gihe barimo guhura n’imbogamizi zirimo ubushobozi buke bigatuma badakora ubuhinzi buteye imbere, ikindi ni ibihe cyangwa ikirere, imbuto n’amafumbire bihenze.

Ati “Uyu mushinga ugiye kudufasha mubyo dukenera nk’amafaranga yo kwifashisha ndetse no guhangana n’ibi bihe bihindagurika bigatuma ikirere kimera nabi”.

Uzaribara Erneste ni umuhuzabikorwa w’umushinga CDAT ku rwego rwa RAB avuga ko uyu mushinga urimo amafaranga menshi kugirango bavugurure ubuhinzi bukorwe hagamijwe isoko aho kugirango umuntu akore ubuhinzi bwo kugirango arye aramuke.

Ati “Ni ubuhinzi bugamije isoko umuhinzi yagira ibyo asagura akaba yarya ariko agasagurira n’isoko, ubuhinzi ni bizinesi nkizindi zose ntabwo ari aho gukora kubera ko wabuze akazi, tukaba dufasha abafite intumbero y’ubuhinzi kugirango ubuhinzi bwabo bube bugamije isoko”.

Yagiriye inama abahinzi n’aborozi gufata ubwishingizi kuko Leta yashyizemo amafaranga menshi kugirango bafashe abahinzi n’aborozi babone ubwishingizi bubafasha mu bikorwa byabo abantu bareke kugira ibihombo.

V/c Mayor ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana.

Nyirabihogo Jeanne D’Arc, ni Umuyobozi wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu mu Karere ka Rwamagana yongeye gukangurira abahinzi n’aborozi gukoresha amahirwe ari muri uyu mushinga wa CDA, kuko bizagira icyo bimarira abahinzi n’aborozi bikazamura iterambere bakikura mu bukene bagahinga ndetse bakanorora bya kijyambere.

Yagize ati “Abadashoboye kwikorera imishinga batwegera mu Karere hari umukozi ubishinzwe, muri Sacco, muri BDF, tukabafashe mu gukora imishinga”.

Umushinha CDAT, uteginyijwe kongerera agaciro ibihingwa 6 aribyo imboga n’imbuto, umuceri, ibishyimbo, ibirayi, imyumbati. Naho ibihingwa CDAT idatera inkunga ni icyayi, ikawa n’ibiteti.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
25 ⁄ 5 =