Kicukiro: Barishimira ko biyubakiye umuhanda wa kaburimbo

Abatuye mu Mudugudu wa Sabaganga, Akarere ka Kicukiro biyubakiye umuhanda bise "Ikaze Road".

Abatuye mu Mudugudu wa Sabaganga, mu Kagari ka Nyanza, mu Murenge wa Gatenga, Akarere ka Kicukiro batashye ku mugaragaro umuhanda wa kaburimbo biyubakiye. Ubu baciye ukubiri n’urwondo n’ubunyereri, bawuhaye izina rya “IKAZE ROAD”.

Mbere nta muhanda wahabaga byari nko kugenda usimbuka ibigunda, ingo nke zari zihari zigakora imihanda y’imigenderano. Mu kuwutaha byari ibirori byahuriranye no kwizihiza umunsi w’Intwari wari ufite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.

Ni umuhanda ufatiye kumuhanda munini wa kaburimbo wa KK30 uva muri gare ya Nyanza –Rebero, abaturage bakaba baragaragaje ubutwari bwo kwikorera umuhanda mu gihe cy’imyaka 3.

Banamwana Justine, atuye mu Mudugudu wa Sabaganga, Akagari ka Nyanza avuga ko mbere umuhanda wari umeze nabi, iyo imvura yagwaga habaga hari ubunyereri, urwondo, ku buryo wabaga utabwira umuntu ngo agusure, nuwagusuraga yakugeragaho bimugoye yaba afite n’imodoka akayisiga kumuhanda akamanuka n’amaguru.

Ati, “uko twagendaga tuhimukira twarahuraga tugakora umugenderano ariko nti wari mwiza, ikindi ntihari hatuwe hari abantu bake cyane. Ubu turashima Imana n’ubuyobozi bwacu budahwema kudukangurira kwishyira hamwe tukishakamo ibisubizo nk’abanyarwanda nk’umuco wacu w’ubutwari”.

Bamaze gufungura kumugaragaro umuhanda Ikaze Road.

Ntabana Emmanuel, wo mu mudugudu wa Sabaganga avuga ko nawe uyu muhanda yawugizeho uruhare mu kuwubaka atanga imiganda, kuko ubu ntawe ukinyerera kuko icyondo cyahacitse, nuwigiriye guhaha wenda nk’umuceri cyangwa se n’ibindi azanye n’imodoka iza ikabigeza mu rugo nta nkomyi.

Ati “Ni amajyambere rwose n’abandi batarakora imihanda nibisuganye bayikore kuko ntawanga iterambere”.

Kanakuze Jeanne D’Arc, akuriye komite y’abakoze umuhanda, avuga ko nk’abaturage bishimira igikorwa cy’ubutwari cyo kwikorera umuhanda, ukaba ufite izina ry’indashyikirwa “Ikaze Road”. Ati “uyu muhanda ufite amateka kuko mu mwaka wa 2010 ubwo hano hari hatangiye guturwa nta mazu maremare yari ahari, nta n’imihanda yari ihari, yari imigenderano hari abaturage bake batarenze ingo 4”.

Arongera ati “Abari bafite imodoka bamwe ntibazirazaga mu rugo barazicumbikishaga, hari ubunyereri burenze no kubaka umuhanda ntibyari byoroshye kuhageza imodoka z’imicanga”. Avuga ko umuhanda biyubakiye ubereka ko byose bishoboka iyo abaturage bishyize hamwe.

Umutesi Solange, Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro.

Umutesi Solange ni Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Kicukiro, yasobanuye ko Intore ari umurinzi w’ibyagezweho, itaganya ahubwo ishaka ibisubizo. Ati “uyu muhanda ushamikiye kuwo Leta yakoze ugenda ujya ku Irebero, ariko abaturage baravuga bati Leta ubwo igize icyo ikora reka natwe dushyireho akacu ntidukomeze kuganya ahubwo kuba uyu munsi dufite ubushobozi, buri wese yegeranye icyo afite”.

Arakomeza ati “Ni ibikorwa bishimangira kwa kudasaba gusa ahubwo ugasaba ibyingenzi ariko aho abaturage bashobora kuba igisubizo bakabyikorera. Avuga ko babikesha imiyoborere myiza, umuturage nta gumye kumva ko ari umugenerwabikorwa ahubwo akaba umufatanyabikorwa.

Hanateguwe umutsima wo gusangira bishimira umuhanda abaturage biyubakiye.

Mukubaka Ikaze Road, abaturage bishatsemo ubushobozi bw’amafaranga, ibikoresho, amaboko, imiganda. Uyu muhanda unyura mu masibo 4: gukunda igihugu; intwari; imena; inyangamugayo. Ukaba watwaye amafaranga arenga Miliyoni 120, ubariyemo amafaranga n’ibindi byose.

Nyirahabimana Joséphine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
16 − 7 =