Iburasirazuba: Urubyiruko rwasabwe gukora ibifitiye akamaro igihugu
Mu rwego rwo kwitegura kwizihiza umunsi w’Intwari, urubyiruko rugera kuri 435 rwiga mu mashuri makuru na Kaminuza yo mu Ntara y’Iburasirazuba , rwahuriye mu Karere ka Kayonza ruganirizwa ku indangagaciro zigomba kururanga harimo; Gukunda igihugu, kwitanga n’ibindi.
Ni ibiganiro byari bifite insanganyamatsiko igira iti “Ubutwari mu Banyarwanda, Agaciro kacu”.
Uwineza Mariyamu yiga muri Kaminuza i Rukara avuga ko hari byinshi yungukiye mu biganiro byatanzwe. Ati “ Numvise uburyo intwari zacu zakoze umurimo utoroshye mu kubohora igihugu, bityo natwe tugomba kubikurikiza kuko batubereye intangarugero”.
Yakomeje agira ati “ Nkatwe nk’urubyiruko turagenda tubibwire abandi ko tugomba guteza imbere igihugu cyacu nkuko tukibayemo ari cyiza twese nk’abanyarwanda kandi turashoboye, hagize nk’impinduka iba tugomba natwe kwiyumvamo ko dufite icyizere tukarwanira igihugu cyacu, ikindi tukitwara neza nk’urubyiruko rwatojwe, twirinda ibiyobyabwenge.
Ndaruhutse Yves yaturutse muri kaminuza ya UNILAC, avuga ko ari iby’agaciro kuba amakaminuza ahurira hamwe bakabasha kwibuka intwari z’igihugu, ati “ Iki gikorwa nk’urubyiruko kidutera imbaraga bigatuma tubasha kumva ko natwe tuzabasha kwitangira igihugu cyacu, buri wese akiyumvamo indangagaciro yo kumva ko nawe yaharanira kuba intwari”.
Yakomeje agira ati “ nk’urubyiruko tugomba kwiyumvishamo indangagaciro yo gukunda igihugu, tukirinda ingeso mbi, ubusinzi ndetse n’ibindi byose byatuma dutakaza indangagaciro z’ubunyarwanda, duharanira ko buri wese yakumva ko ari imbaraga z’igihugu tukubaka igihugu dushyize hamwe nk’urubiruko”.
Bakundukize Jack, ahagarariye umuryango Plan International Rwanda mu Karere ka Gatsibo, bita k’uburenganzira bw’umwana w’umukobwa, avuga ko nk’urubyiruko rwarebera ku mateka yabababanjirije bakareba gahunda z’igihugu zihari, bakamenya gusesengura ibibazo bihari cyane ko ibibazo byariho mbere ubu bitandukanye.
Ati “Muri iki gihe cy’iterambere n’ikoranabuhanga, ubutwari si imirimo yakorwa n’abahungu gusa ngo abakobwa basigare, ahubwo n’umukobwa afite ubushobozi, haba mu gisirikare, mu ikoranabuhanga, kwitara neza , kandi akamenya kwiha intego”.
Minisitiri w’Uburezi Dr Uwamariya Valentine yavuze ko urubyiruko rwiga muri kaminuza rurimo kwiga kugirango ruzafashe guteza igihugu imbere kandi ko uyu munsi arirwo rugamba igihugu kiriho. Ati “ Iyo tuvuga agaciro k’igihugu ni mu bikorwa ntabwo ari mu magambo gusa”.
Yavuze ko kuba intwari bisaba ubushishozi, kuba intangarugero, kurangwa n’ibikorwa bihebuje, kuba umunyakuri, kugira ubupfura, kugira Ubuntu, kugira ubumumuntu n’umutima ukunda abantu.
Minisitiri Dr. Uwamariya yasabye urubyiruko guharanira gukora ibikorwa byiza bifitiye igihugu akamaro bagendeye k’umurage w’Ubutwari bakomora ku bakurambere.
General James Kabarebe akaba n’Umujyanama wa Perezida wa Repubulika y’u Rwanda mu by’Umutekano yaganirije urubyiruko amateka yaranze urugamba rwo kubohora igihugu. Agaruka ku biranga ubutwari. Ubutwari buratozwa, bugasigasirwa, burigishwa, buturuka mu miryango no muri sosiyete.
Yakomeje ati “ Urugamba rwo kubohora igihugu cyacu rwatangiye rufite ubuyobozi bwatekereje neza”.
Yanabwira urubyiruko ko umwenda bafite ari uwo gukomeza Ubutwari.
Nyirahabimana Josephine