Musaniwabo Devotha: Ubukorikori ikiraro cy’iterambere

Umubyeyi Musaniwabo Devotha

Uyu mubyeyi w’imyaka 60 ukorera mu karere ka Kayonza, Intara y’Iburasirazuba mu nzu yise Urugo, akora ibijyanye n’ubukorikori amazemo imyaka 6, avuga ko yabyigishijwe na women for women .Akora ibintu bitandukanye bikoze mu masaro harimo ; ibikapu, amapalato ,imitako ,intango zo gushyiraho amasahane,ibikombe,imigongo yo gutegura n’ibindi.

Mbere ataratangira gukora ibijyanye n’ubukorikori avuga ko yabagaho asaba isabune,amavuta n’imyenda mu muryango yabagamo ndetse ngo iyo yabibonaga ejo yabaga abunza imitima yibaza aho ibindi bizava.

Ariko kuri ubu siko bimeze, Musaniwabo amaze kwigishwa na women for women yahereye ku mapalato 3, imwe ihagaze amafaranga ibihumbi 3, nyuma akajya afata naya bagenzi be akajya kuyagurisha akabishyura nyuma  bitewe nuko babaga bamwizeyeho ubunyanagamugayo.

Musaniwabo aragira ati : «  ubukorikori bwambereye ikiraro cy’iterambere  »,  kuko muri uku kwezi kwa 8 nitabiriye imurikagurisha niyishyurira ikabanza cyo gukoreramo ibihumbi 600, ndetse ngo nayabaye mu myaka 3 ishize yarayitabiriye ; kandi ngo uretse abera mu Rwanda nabera hanze y’igihugu arayitabira ariko abifashijwemo n’Urugaga rw’Abikorera PSF.

Ahanini ngo icyamufashije kugera kuri uru rwego ni ugushira ubwoba, gukunda ibyo akora,kugira umwete,intego no kwizigama.

Musaniwabo avuga ko atatinya kuvuga ko ubu ageze ku bintu bifite agaciro ka miliyoni icumi, ndetse ngo arimo no kubaka akaba anarihira abana mashuri abiga ayisumbuye na kaminuza. Musaniwabo aragira ati: « sinteze gusubira inyuma ahubwo mfite ishyaka ryo kugera ku rundi rwego.  »

Musaniwabo akaba avuga ko azigisha abandi ku giti cye kuko abo yigishije bo mu karere ka ka Gatsibo na Gikondo yo mu karere ka Kicukiro yabifashijwemo na women for women, abandi akaba ari abamukorera n’abana be.

Musaniwabo arakangurira abagore n’urubyiruko ko batinyuka bagakora ntibumve ko bagomba gusaba kuko buri wese aba afite impano ye akareka kuyipfusha busa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 − 8 =