Iburasirazuba: Abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga barasaba ababasemurira
Mu nama yahujije ubuyobozi bw’Intara, n’abayobozi b’Inama y’Igihugu y’abafite Ubumuga (NCPD), ku Ntara, uturere n’Imirenge haganiriwe kubimaze kugerwaho, ibikorwa biteganijwe n’imbogamizi abafite ubumuga bahura nazo zirimo abana bafite ubumuga batiga, abatagira ababasemurira ururimi rw’amarenga n’ibindi.
Muri iyi nama hagaragajwe ibibazo ariko hanafatirwamo imyanzuro yo gukora ubuvugizi buhamye kubafite ubumuga kuburyo mu myaka itanu abantu bazababona nk’abingirakamaro, haba mu buhinzi, siporo, ubugeni n’ibindi.
Nikuze Micheline ni komiseri w’imiyoborere myiza mu Karere ka Rwamagana, afite ubumuga bwo kutumva no kutavuga. Mu kuvuga imbogamizi ajya ahura nazo yakoresheje amarenga asemurirwa na Nashimwe Dorcas waturutse i Kigali azanywe na NCPD, aje gusemurira Nikuze.
Yagize ati “Nkanjye iyo ngiye mu nama nta musemuzi uhari, nta ruhare nagira muri iyo nama, nta kintu na kimwe mba ndi kumva mba meze nk’igiti ikindi hari inama nyinshi ntajya nitabira kubera kubura unsemurira”.
Ati “Ndifuza umusemuzi w’ururimi rw’amarenga, nkuko umuntu ufite ubumuga bwo kutareba adashobora kujya mu muhanda adafite inkoni yera cyangwa umuyobora”.
Musabyimana Amina wo mu Karere ka Kayonza ashinzwe imibereho myiza y’abafite ubumuga avuga ko usanga biba bigoranye kugirango umuntu ufite ubumuga bwo kutumva no kutavuga abashe kubona umusemurira, kuko abazi urwo rurimi baracyari bakeya”.
Ati “Birasaba ubushobozi bunini kandi uturere tumwe na tumwe kububona biba bigoranye, tugasaba ko hajya hakorwa amahugurwa ku bantu bakiga ururimi rw’amarenga kuburyo n’abafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga aho bajya hose gusaba serivise bahasanga umuntu ubafasha”.
Baraturwango Jean Mari Vianney ni umuhuzabikorwa wungirije mu Ntara y’Iburasirazuba mu nama y’igihugu y’abafite ubumuga yagaragaje imbogamizi ihari ku bafite ubumuga bwo kutumva no kutavuga ati “Ntabasemuzi bahari bize ururimi rw’amarenga bahari kuburyo biri mu kibazo tugomba gukorera ubuvugizi kuva k’urwego rw’Umurenge, Akagari, kugirango nk’igihe hakoreshejwe inama wa muntu utumva utavuga abashe kugerwaho n’amakuru amureba”.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga mu Rwanda (NCPD), Ndayisaba Emmanuel yavuze ko inama y’igihugu y’abafite ubumuga yashyizweho kuri 31/05/2021, kubera ko babonaga hari ibibazo n’ imbogamizi ku bantu bafite ubumuga, n’ingamba zashyirwaho kugirango ibyo bibazo bikemuke n’icyakorwa ngo Inama y’Igihugu y’abafite ubumuga izamuke.
CG Emmanuel Gasana ni Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba yasabye abahagarariye abandi bitabiriye inama gushyira mu bikorwa ibiba byavugiwe mu nama no kuba intumwa nziza zigera mu midugudu hasi, kandi bakaba ijisho ryo kureberera n’ibindi bitagenda, haba ahari ruswa, amakimbirane mu miryango n’ibindi, ndetse n’ibyiza bakabishima.
Mu Ntara y’Iburasirazuba, imibare fatizo y’abafite ubumuga bose ni 60.004. Abagabo ni 27,969 bangana na 46,6%, abagore ni 32,035 bangana na 53,4%.
Nyirahabimana Joséphine