Ubwiza bw’ibikorerwa mu Rwanda byagura isoko
Abakora ibikorerwa mu Rwanda (made in Rwanda) bavuga ko abanyarwanda badaha agaciro ibikorerwa mu Rwanda nkuko bagaha ibikorwa hanze y’Igihugu. Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko abantu bamenye ubwiza bw’ibikorerwa iwabo ariko n’ubukangurambaga bukaba bukomeje.
Ishimwe Yvette afite imyaka 23, arangije amashuli yisumbuye, yahisemo kwiga ubukorikori kuko yabikundaga kandi abyiyumvamo, yabyize amezi atatu abifashijwemo n’abashinwa.
Ishimwe yize gukora ibikoresho bikorwa mu migano ; intebe, ameza, ububati, utugabanya rumuri, ibikoresho byo gushyiramo imbuto, amafulusheti, ibiyiko, udutete two gushyiramo imyanda n’ibindi.
Ishimwe avuga ko yatangije amafaranga y’ u Rwanda ibihumbi 20, akaba amaze hafi imyaka 3 akora ubu bukorikori. Afite Company Isimbi Weaving Bomboo Products ltd ikorera i Masaka. Ibi bikamwongerera imbaraga zo gukomeza gukora. Akaba anitabira imurikagurisha mu mahoteli yo mu mujyi wa Kigali hamwe nategurwa na PSF Urugaga rw’abikorera.
Impungenge agaragaza nuko abanyarwanda bataraha agaciro ibikorerwa iwabo bigatuma isoko ritaguka.
Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda irama izi mpungenge
Hakizimana Jean Claude, ushinzwe itangazamakuru mu Minisiteri y’ Ubucuruzi n’Inganda avuga ko abanyarwanda batangiye kumva, gukunda no kugura ibikorerwa iwabo. Ikindi ngo mu gupiganira amasoko n’abakora ibikorerwa mu Rwanda batsindira amasoko. Gusa ngo icyo basabwa ni ukongerera agaciro n’ubwiza ibyo bakora bigahatana ku isoko ry’imbere mu gihugu no ku isoko mpuzamahanga.
Hakizimana anavuga ko ubukangurambaga bukomeje babinyujije mu gutegura amamurikagurisha y’ibikorerwa mu Rwanda n’ibiganiro mu nzego zose.