Guhabwa ubumenyi n’ubushobozi kw’abajyanama b’ubuzima bizorohereza abaturage kubona serivisi

Umujyanama w'ubuzima aha umwana ikinini cy'inzoka.

Abajyanama b’ubuzima bahawe inyigisho zituma bose bagira ubumenyi n’ubushobozi bungana, bitandukanye n’uko hari ubwo abaturage bajyaga babura serivisi kuko buri mujyanama w’ubuzima yari afite icyo ashinzwe gitandukanye n’icya mugenzi we.

Buri Mudugudu wabagamo abajyama b’ubuzima bane buri wese afite inshingano zitandukanye n’iza mugenzi we. Habagaho umujyanama ushinzwe kwita ku buzima bw’umubyeyi n’uruhinja, ushinzwe kuvura abana bari munsi y’imyaka itanu n’ushinzwe kwita ku mibereho myiza y’abaturage.

Guhera mu mpera z’ukwezi gushize, Leta y’u Rwanda ifatanyije n’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Baturage, yatangiye guhugura abajyanama b’ubuzima mu rwego rwo guhuza inshingano zabo.

Ugiriwabo Jacqueline, utuye mu Murenge wa Muhanga mu Karere ka Muhanga avuga ko kuba abajyanama b’ubuzima bagiye gusangira inshingano bizorohereza abaturage kubona servisi. Ati “Hari igihe twakeneraga umujyanama w’ubuzima tugasanga yagiye gufasha undi murwayi ntitubone uduha serivisi ariko ubwo bagiye kujya bakora inshingano zose, bizatworohereza kuko uzajya usanga umwe ahuze uhite ujya kureba undi.

Musabyimana Viateur umaze imyaka 5 ari umujyanama w’ubuzima ushinzwe kuvura indwara z’abana zikomatanyije zirimo umusonga, impiswi na malaria mu karere ka Muhanga, Umurenge wa Muhanga, Akagali ka Nganzo, umudugudu wa Gasenyi yagize ati,’’ amahugurwa twahawe yadufashije muri byinshi ukuntu twabasha kwita k’ubuzima bw’abaturage, ubu nta muntu ukirembera mu rugo kuko tubasha kuba turi hafi yakumva nk’ibimenyetso bya malaria akaba yaza tukamupima twasanga arwaye tukamuha imiti kuko tuba tuyifite. Ikindi dusuzuma umusonga ku bana, tagatanga ibinini by’impiswi, iyo dupimye umuturage tugasanga afite ibimenyetso mpuruza tumwohereza ku kigo nderabuzima byihuse. Rero iyi gahunda ni nziza kuko byagabanyije ipfu z’abana n’abakuru’’.

Kuri ubu mu gihugu hose habarurwa abajyanama b’ubuzima basaga ibihumbi 58.

 

Noella Yvette Niwerwibutso, Umunyeshuri wimenyereza umwuga w’itangazamakuru.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
32 ⁄ 16 =