Gasabo -Rwamagana: Ababyeyi ntibasobanukiwe ihohoterwa rikorerwa abana
Bamwe mu babyeyi bo mu turere twa Gasabo na Rwamagana, barashishikarizwa gusobanukirwa neza ihohotera rikorerwa abana bita ku nshingano zabo, kuko kutabyitaho bituma abana babo n’abo barera bahohoterwa bikabaviramo ingaruka zitandukanye.
Uwamahoro Esther ni umwe mu babyeyi baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine (www.thebridge.rw). Uyu mubyeyi utuye mu kagari ka Gasanze umudugudu wa Nyakabungo mu murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, avuga ko bamwe mu babyeyi batazi ko gukubita umwana, kumwiriza ubusa ndetse no kumutuka atari ihohoterwa.
Yagize ati: ″Njyewe ihohoterwa nzi ni ugufata umwana ukamusambanya, naho gufata umwana ukamudiha arimo kwiriza ngo arashonje, azerereye cyangwa yamennye ibikommbe cyangwa amasahane, nta hohoterwa mbonye aho, uba umukosora! Ubu se najya kwihigira amafaranga ko nicururiza ibijyanye n’ubukorikori, dore nibohera ibiseke n‘imitako nkabijyana ku isoko, hanyuma nava ku isoko umwana akaza anyirizaho ninaniriwe simudihe? Aba yiyenza uba ugomba kumukosora ukamushyira ku murongo akamenya ubuzima mbamo”. Yakomeje agira ati “nibura nanjye, ko umugabo wanjye se ankubita umwana yabibona akarira nawe agahita amukubita? Maze yigeze no kumuvuna ngo ni uko yari aje kuntabara turamuvuza. Ubwo se ibyo wamubwira ari uguhohotera umwana?”.
Yasoje asaba ko nibura ababyeyi bose abagore n’abagabo bakagombye kumenya neza ibijyanye n’ihohotera rikorerwa abana kuko bamwe batazi kubitandukanya.
Ihohoterwa rikorerwa abana rireba ababyeyi bombi
Umunyamakuru yaganiriye kandi na Sebagisha Jean de Dieu utuye mu karere ka Rwamagana, umurenge wa Kigabiro akagari ka Nyagasenyi mu mudugudu wa Rusave, yavuze ko ababyeyi cyane abo mu cyaro bo batanabyitaho. Yagize ati: ″Ababyeyi bamwe bahohotera abana cyane cyane abo mu cyaro bo rwose ntibaba bazi ko barimo kubahohotera. Barifata bakarwana bagatukana ibintu bibi abana babireba ntibamenye ko barimo kwica abana babo mu mutwe, ndetse bikazabaviramo gukurana umutima mubi, ku buryo bagera mu bandi bana bakabahondagura, banakura bakajya bumva ko batazavamo abantu bazigirira akamaro ndetse bakanakagirira igihugu.
Uyu mubyeyi asaba Leta ko yashyiraho gahunda ihoraho, ikazajya yigisha ababyeyi ibijyanye n’ihohoterwa iryo ariryo ryose, kuko ari nazo mbaraga z’igihugu, cyane abo mucyaro, kuko igihe cyose ababyeyi babyara ariko ntibamenye kwita ku bana uko bikwiye, bagata inshingano. Ibi, abihurizaho na Jeannette Mushimiyimana utuye mu murenge wa Kigabiro, Akarere ka Rwamagana, uvuga ko mu cyaro gufatwa ku ngufu ariryo hohoterwa bazi.
Yavuze ko yasanze umubyeyi ahondagura umwana ari kumwe n’undi mukecuru amubabaza, bamubujije abasubiza ko umwana ari uwe amufiteho uburenganzira ntawamumubyariye cyangwa ngo amugire ku gise; ariko ngo barabirambiwe bajya kumurega, baramubuza, baramwigisha bahoza umwana birarangira. Agasaba ko ababisobanukiwe neza bajya bagira umuntu muri buri mudugudu ureberera abana, noneho mu nteko rusange zihaba bagahora babyigishwa.
Ihohoterwa rikorerwa abana, (abahungu n’abakobwa) ni kimwe mu bikomeye bihungabanya uburenganzira bwabo. Ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ihohoterwa ribabaza umubiri n’ihohoterwa ribabaza umutima bifite ingaruka mbi cyane ku buzima n’ibyishimo kandi bituma umwana adatanga umusanzu we wose mu kubaka umuryango mugari.
Ihohoterwa ritera ibikomere by’umutima akenshi bimara igihe kirekire nyuma yo gukira ibikomere by’umubiri. Hakagarukwaho kandi ko impamvu abana badashaka ubutabazi mu gihe bahohotewe ari uko baba bumva ko kubahohotera byaturutse ku makosa yabo cyangwa se bakumva ko ihohoterwa atari ikibazo.
Umunyamabanga Nshinghabikorwa w’umurenge wa Nduba Akarere ka Gasabo, Nibagwire Jeanne avuga ko abo baturage bavuga ko batazi ibijyanye n’ihohoterwa bashobora kuba batitabira inteko z’abaturage kuko bahora babikangurirwa ndetse n’abagore batwite bakaba babyigishwa. Yakomeje avuga ko niba koko hari abatarabyumva bagiye gukomeza ubukangurambaga bw’ibiganiro umudugudu ku wundi, mu nama zitandukanye, mu nsengero na za Kiriziya n’ahandi hose hashoboka.
Mu Rwanda, abarenga kimwe cya kabiri cy’abakobwa bose ndetse n’abahungu batandatu mu bahungu icumi bahura n’ihohoterwa rinyuranye mu bwana bwabo. Abana akenshi bahohoterwa n’abantu basanzwe bazi harimo ababyeyi, abaturanyi, abarimu, abo bakundana ndetse n’inshuti zabo. Mu bakobwa bahura n’ihohoterwa mu Rwanda, hafi 60% ni bo babasha kugira uwo babibwira ndetse ku bahungu ho icyo kigereranyo kiri hasi cyane, nk’uko ishami ry’umuryango w’abibumbye wita ku bana (UNICEF) ribivuga.
Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango (MIGEPROF) itangaza ko umuti urambye wo guca ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku bana ugomba guturuka ku burere ababyeyi baha abana b’abahungu n’abakobwa bakivuka.