2035: Umusaruro w’inganda z’imbere mu gihugu uzaba uri ku kigero gishimishije

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda ivuga ko kuri ubu inganda zitanga 50% by’umusaruro gusa, bivuze ko umusaruro ukiri hasi. Gusa ngo hagiye gushyirwaho politiki nshya yo guteza imbere inganda ku buryo mu 2035 igihugu kizaba gifite ubukungu buhagaze neza.

Brian Ngarambe ufite uruganda bonus  rukora ibyo gupfunyikamo aragaragaza imbogamizi ziri mu nganda  zirimo umuriro uhenze no kuba barangura mu madevise bagacuruza mu manyarwanda ngo ugasanga ku isoko amadevize ahenze kandi agenda azamuka.

Hakizimana Jean Claude, ushinzwe itangazamakuru mu Minisiteri y’ Ubucuruzi n’Inganda avuga ko Mimisireti y’Ubucuruzi n’Inganda irimo kuganira n’abashinzwe kugurisha umuriro REG  kugira ngo habeho iyoroshwa ry’ibiciro by’umuriro ku nganda  muri politiki ya made in Rwanda. Naho ikibazo cyo kurangura mu madorari byo ngo niko bigomba kugenda kuko bitashoboka ko barangura bakoresheje amafaranga y’u Rwanda  ariko ngo icyo bakora ni ukugabanya no gukuraho umusoro   ku bikoresho byifashishwa mu nganda barangura hanze.

Minisiteri y’Ubucuruzi n’Inganda iragaragaza icyo izakora ngo umusaruro w’inganda wiyongere

Vincent Munyeshyaka Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda avuga ko kuba umusaruro inganda zitanga udahagije ari ukubera ko ibyo bakoresha mu nganda biva hanze kandi ubwikorezi (transport) nabwo bukaba buhenze, ibikoresho bidahagije, ndetse n’ubumenyi budahagije bigatuma n’umubare munini w’abakora mu nganda ari abanyamahanga. Akaba arinabyo bituma ibikorerwa mu gihugu biba bihenze kurusha ibiva hanze.

Minisitiri avuga ko mu myaka icumi izi mbogamizi zizaba zavuyeho kuko barimo gutegura politiki nshya yo guteza imbere inganda haba ari ukoreherezwa mu bwikorezi, kongerera ubumenyi abanyagihugu hibandwa mu kongera amashuri y’imyuga. Ibi bikazutuma umubare w’abenegihugu uzaba ariwo munini kurusha abanyamahanga bakora mu nganda  zo mu Rwanda.

Ikindi ngo ni ukuziba icyuho cy’amafaranga igihugu gisohora hanze hongerwa umubare w’ibijyanwa hanze, no gukomeza politiki yo gukurura abashoramari yaba ab’imbere mu gihugu no hanze yacyo. Ibi ngo bizatuma ibikorerwa mu Rwanda bizaba bihendutse.

Kugeza ubu mu Rwanda hari inganda 1450, inganda nini zikaba ari 240  izisigaye akaba ari inganda nto.

 

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 14 =