RWAMREC irashishikariza abayobozi gukoresha ikarita nsuzumamikorere
Mu biganiro byateguwe n’akarere ka Bugesera ku bufatanye na RWAMREC, bigahuza abaturage bahagarariye abandi biganjemo Imboni z’Imiyoborere myiza ndetse n’abahagarariye Inama Njyanama z’imirenge yose, bagaragaje ko ikoreshwa ry’ikarita nsuzumamikorere mu bikorwa bya buri munsi mu nzego z’ibanze bitaraba umuco.
Muri ibi biganiro, ababyitabiriye berekanye ko ubukangurambaga ku ikoreshwa ry’ikarita nsunzumamikorere bukiri hasi cyane cyane hamwe na hamwe mu bayobozi mu nzego z’ibanze.
Nk’uko byasobanuwe na Bwana Hanganimana Emmanuel, umukozi wa RWAMREC mu mushinga wa PPIMA, ngo ubusanzwe Ikarita Nsuzumamikorere ni uburyo bukoreshwa kugira ngo abaturage bagire uruhare mu bibakorerwa, bagaragazamo ibyifuzo byabo byihutirwa byashyirwa mu igenamigambi n’iteganyabikorwa by’akarere kugira ngo bikemuke. Akomeza avuga ko imikoreshereze y’iyi karita inogejwe byatanga umusaruro ushimishije mu gukemura ibibazo by’abaturage ndetse no koroshya akazi k’inzego z’ibanze.
Yagize ati “ikoreshwa ry’iyi karita ntabwo bamwe mu bayobozi bararyitabira, kandi uburyo iteguyemo usanga bufasha umuyobozi kumenya ibyifuzo by’abo ayobora, kandi ikanatuma abaturage nabo ubwabo bagira uruhare runini mu miyoborere.”
Umwe mu Mboni z’Imiyoborere myiza nawe witabiriye ibi biganiro, yagaragaje ko bamwe mu bayobozi batarabafata nk’abafatanyabikorwa babo. Yagize ati “usanga hari abayobozi bataradufata nk’abafatanyabikorwa kandi aricyo tugamije. Na bo bakwiye guhugurwa bakumva ko tutari hariya kugira ngo twuzuzanye ku neza y’abaturage bacu.”
Bwana Buhirike Jean Bosco, Perezida w’Inama Njyanama y’umurenge wa Nyamata wari witabiriye ibi biganiro, nawe yashimye uburyo ikarita nsuzumamikorere ikozemo, kuko ituruka mu baturage kandi ikanagaragaza neza ibyifuzo byabo.
Uyu muyobozi yashimangiye akamaro k’iyi karita, avuga ko ari ingirakamaro ndetse ko agiye gushishikariza abajyanama bagenzi be gukora ubuvugizi kugira ngo yifashishwe mu miyoborere ya buri gihe. Yagize ati “Iyi karita nsuzumamikorere ni nziza cyane rwose, icyo nkuye muri ibi biganiro ni uko ngiye gusaba abataratangira kuyifashisha mu mikorere kubikora.”
Yakomeje avuga ko mu zindi nama azajya atumiramo Imboni z’Imiyoborere myiza kugira ngo bagire imikoranire myiza n’abagize Inama Njyanama. Yagize ati “Mu nama nzatumira vuba, nzahamagaramo Imboni z’Imiyoborere myiza zize zisobanurire abajyanama uko ikarita nsuzumamikorere ikorwa, kuko nayishimye rwose ifite umumaro.”
RWAMREC ni umuryango nyarwanda utari uwa Leta urwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina wimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye umugabo n’umuhungu babigizemo uruhare.
Ku nkunga y’Umuryango nterankunga w’Abanyanoruveji, NPA, guhera mu mwaka wa 2020 RWAMREC ishyira mu bikorwa umushinga ugamije kwimakaza imiyoborere myiza, bityo umuturage akarushaho kugira uruhare mu igenamigambi, mu mihigo, kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina no kurushaho kugira uruhare rufatika mu bindi bikorwa by’iterambere ry’umuturage.
Uyu mushinga ukorera mu mirenge yose uko ari 15 y’Akarere ka Bugesera, mu tugali 71.