Mu bihugu bikennye imiti itinda kugera ku baturage_Raporo

James Haze, umuyobozi mukuru w’ubushakashatsi bwa 2022 muri Access to Medicine Foundation.

Raporo y’ubushakashatsi bwakozwe n’ikigo kitwa Access to Medicine Foundation igaragaza uko imiti igera ku baturage ivuga ko mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere imiti itinda kugera ku baturage.

Ibi ni kimwe mu byagarutsweho kuri uyu wa 15 Ugushyingo 2022 mu kumurika raporo ya buri myaka 2 ikorwa na Access to Medicine Foundation, aho bigaragara ko n’ubwo ibigo bikora imiti byunze ubumwe mu rwego rwo gushakira igisubizo hamwe ndetse no kugeza ibicuruzwa byabo ku masoko y’ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere imiti itinda kugera ku baturage.

Jayasree K. Iyer, Umuyobozi w’ikigo cy’ubushakashatsi Access to Medicine Foundation asaba ko ubwiyongere bw’imiti bugendana no kuyigeza ku bayikeneye bose aho bari ku isi.

Yagize ati: “Ibigo bikora ibijyanye n’imiti byamaze kwishyira hamwe no kumvikana mu kurwanya Covid-19, wongeyeho n’ubushake bwo kubigeza mu bihugu byinshi. N’ubwo ubushake bugaragara ko buhari, nta bwo bukurikirwa n’ibikorwa bigaragara. Ubwiyongere bw’imiti bukwiye kugendana no kuyigeza ku bayikeneye bose ku buryo bungana.”

James Haze, umuyobozi mukuru w’ubushakashatsi bwa 2022 muri Access to Medicine Foundation avuga ko ibigo bikora imiti bikwiye kumenya uburyo bwo gucuruzamo imiti, ibiciro no kwihutisha serivisi nk’imwe mu nzira yo kugera ku baturage benshi.

Yagize ati “Ibigo bikeneye umwanya ndetse n’uburyo bwo kugeza imiti ku baturage mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere byihuse, ku bwibyo ibi bigo bikeneye kuba bifite uburyo buhagije bwo kwegera abaturage ndetse byihuse byibuze igicuruzwa kigeze kuri Phase ya kabiri (Ikigero cya nyuma). “

Imibare y’iki kigo ivuga ko muri iki gihe hari ubushake bugaragara bwo gukora no kohereza imiti n’inkingo mu bihugu bikennye n’ibiri mu nzira y’amajyambere kuko ngo ubu bihagaze kuri 77% ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize ubwo hasohokaga ikindi cyegeranyo. Icyo gihe bari kuri 40% gusa imiti n’inkingo biracyatinda kugera ku baturage mu bihugu bikennye n’ibikiri mu nzira y’amajyambere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
4 × 29 =