Gukorera hamwe inzira y’iterambere

Urubyiruko rwitabiriye Umunsi Nyafurika w'Urubyiruko runafashwa n' Umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze

Kuri uyu munsi Nyafurika w’Urubyiruko, bamwe mu rubyiruko babarizwa mu mushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze, bavuga ko bamaze kugera ku iterambere babifashijwemo n’uyu mushinga kandi bakaba bafite ikizere ko bazagera aho bifuza. Umuyobozi w’uyu mushinga yabashimiye ko berekanye ko bashoboye kandi ko afite icyizere ko bazagera ku iterambere rirambye.

Bayingana Sifa afite imyaka 21 avuka mu murenge wa Nyamirambo akarere ka Nyarugenge aba muri uyu mushinga. Avuga ko ku myaka 14 gusa yaganye mu tubari akajya abyina ibyo bita kumansura, amafaranga avanyemo akayanywamo inzoga n’itabi ndetse rimwe narimwe akanafungwa kuko avuga ko yafunwze inshuro 4. Uyu murimo yawumazemo imyaka itanu ariko ngo ntakiza yawukuyemo.  Amaze kugera muri uyu mushinga yahawe inama zitandukanye ajya mu itsinda one direction rihinga ibihumyo n’izindi mboga zitandukanye, ubu avuga ko urwego bagezeho rushimishije kandi ko abona amafarnga yifashisha nubwo urugendo rukiri rurerure.

Uwizeye Lucie nawe aba muri uyu mushinga, afite imyaka 28, atuye mu murenge wa Bweramana akarere ka Ruhango abarizwa mu itsinda Imaranirakurusha akaba ari nawe uriyoboye, ndetse ngo kuriyobora byamwongereye ikizere. Uwizeye avuga ko bigishijwe gukorera hamwe kandi akabona ko ari inzira y’iterambere kuko guhuza amaboko ntako bisa. Iri tsinda ritunganya ibikomoka kuri soya harimo tofu, amata ya soya n’ifu y’igikoma. Kuri uyu munsi bahawe ibikoresho bizabafasha muri uyu murimo birimo na firigo, yemeza ko ibikorwa byabo bigiye kurushaho kubateza imbere kuko ubusanzwe bakoraga bike bihita bishira batinya ko byapfa, hakaba hari abazaga kubishaka bakabibura.

Bill Market Umuyobozi w’umushinga USAID Huguka Dukore Akazi Kanoze yasabye uru rubyiruko gukomeza gusigasira ibyo bagezeho barushaho gutera intambwe bateza imbere aho batuye n’igihugu muri rusange.

Uyu mushinga ukorera mu turere 25, ukaba ufata urubyiruko ruri hagati y’imyaka 16 na 30. Ubigisha kugena intego nu buryo wayigeraho, kwihangira imirimo utanga amahugurwa, kubitsa no kugurizanya binyuze mu matsinda.

Insangamatsiko y’uyu munsi iragira iti Ijwi ryacu mu kurwanya ruswa.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 21 =