Rwamagana: Abarimu basabwe ubufatanye mu gukumira inda z’ imburagihe

Umuyobozi w'Umurenge wa Mwulire, afatanije n'ushinzwe Uburezi mu Murenge wa Mwulire bagiye gukata umutsima no gupfundura umuvinyo basangira n'abaitabiriye umunsi wa mwalimu i Mwurire.

Mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wa Mwarimu no kwishimira ibyiza bagezeho, abarimu bo mu Murenge wa Mwulire mu Karere ka Rwamagana basabwe kugira uruhare mu ikumira ry’inda zimburagihe ziterwa abana.

Ni ku nshuro ya 21 hizihizwa uyu munsi. Insanganyamatsiko y’umunsi wa mwarimu igira iti “umwarimu ishingiro ry’impinduka nziza mu burezi”. Witabiriwe n’abayobozi batandukanye bo mu Murenge wa Mwulire, abayobozi b’ibigo by’amashuri, n’abarimu.

Ntirenganya Pascal ni umwarimu wigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Kimbazi, avuga ko uyu munsi bawufata nkubagarurira agaciro ukanabibutsa inshingano zabo kugirango bazishyire mu bikorwa.

Yagize ati “Kukijyanye no gukumira inda ziterwa abana tugiye gukomeza ubukangurambaga haba mu bana twirirwana nabo ku mashuri, gusa igihe kiragera tukabarekura bagasubira mu ngo zabo, tukaba dusaba ababyeyi ubufatanye mu gukurikirana abana, natwe ubwacu nk’abarimu tuzashyiraho uruhare rwacu uko bikwiriye.

Uwamariya Epiphanie ni umurezi mu kigo cy’amashuri cya Kabuya. Uyu mwuga awumazemo imyaka 15. Avuga ko mugukumira inda ziterwa abana bagiye kujya babaganiriza, kuko buriya abanyeshuri bakeneye ibiganiro iyo bageze mu kigero cy’imyaka bashobora gutwara inda aba ari umwana usa nushaka gusamara.

Ati “Turasabwa kubaganiriza tukabagira inama, tukabafasha kuburyo nuwo ubona agiye guca muri izo nzira umugarura akamenya ko na we ugomba kumugira inama nk’umubyeyi we, akaba yaca bugufi akagaruka igihe yaragiye gusamara.

Zamu Danniel ni Umuyobozi w’Umurenge wa Mwulire yavuze ko umurezi ari umuntu w’intangarugero agategura ibyiza ku bana no kubo arera. Yasabye abitabiriye kugira uruhare mu gukumira ko abana bava mu ishuri, bakabaganiriza ku mibereho y’ubuzima bwabo kugirango be gutwara inda zitateguwe.

Agira ati “nk’abarezi ibi tuba tubibabwira kugirango tuvure, dukumire, twirinde hakiri kare kandi turizera ko hazavamo umusaruro mwiza.

Kuri uyu munsi hanahembwe abarimu babaye indashyikirwa banahabwa icyemezo cy’ishimwe. Ibirori byasojejwe no gukata umutsima, gusangira, no gutarama.

Umurenge wa Mwulire ugizwe n’ibigo by’amashuri 7 birimo ibigo bya Leta3; ibifatanya na Leta ku bw’amasezerano2, ibyigenga 2. Abarimu bitabiriye umunsi wa mwarimu mu Murenge wa Mwulire bagera kuri 256.

Amwe mu mafoto y’abarimu bitabiriye umunsi wa mwarimu.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 22 =