Matyazo: Kutagira umuriro birateza ubushomeri mu rubyiruko
Abaturage bo mu murenge wa Matyazo mu karere ka Ngororero mu ntara y’ Uburengerazuba by’ umwihariko urubyiruko baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira umuriro w’ amashanyarazi. Ibi bituma babura icyo bakora akaba ariyo ntandaro yo kuba mu bushomeri.
Iyo ugeze mu murenge wa Matyazo mu tugari twa Binana, Rutare; urubyiruko rwinshi rukubwira ko rudafite icyo rukora. Bamwe muri bo baba baganira abandi bakina amakarita. Aba baturage bavuga ko bakabaye baratangiye kwihangira imirimo nko kogosha, gusudira, ububaji, gukoresha ibyuma by’ ikoranabuhanga nka mudasobwa mu gutanga serivisi n’ ibindi bikorwa byose bibyara inyungu hakoreshejwe umuriro w’ amashanyarazi. Ukwo kutihangira imirimo guterwa ni uko batagira umuriro w’ amashanyarazi iwabo ndetse no mu dusanteri batuyemo.
Twagirumukiza Jean Baptiste ni umusore w’ imyaka 25. Atuye mu kagari ka Rutare mu murenge wa Matyazo. Agira ati ‘’Ubu njyewe ndi umushomeri. Sinabona ikintu nkora kubera ko nta muriro. Nk’ ubu natekerezaga kuba nakogosha kuko abaturage ba hano muri Rutare kuko bajya kwiyogoshesha bakoze ibirometero cumi na bibiri (12 km) mu kagari ka Gatega kuko niho hari umuriro. Abo rero ninjye wakabaye mbogosha nkava mu bushomeri”.
Nshimiyimana Anastase nawe ni urubyiruko rw’ imyaka 23. Atuye mu kagari ka Binana mu murenge wa Matyazo. Yemeza ko kubura umuriro bibateje ubushomeri bukomeye. Ati ‘’Nk’ ubu iyo tugira amashanyarazi tuba twarishize hamwe tugashinga atoliye yo gusudira (atelier de soudure) tukikura mu bukene. Ubu rero ntibishoboka tuzategereza kugeza umuriro uje”. Aba baturage bakomeza bavuga ko kandi kutagira umuriro bituma badatera imbere nk’ uko byakagombye iyo baba bafite umuriro w’ amashanyarazi.
Ikibazo kirazwi kandi kiri gukurikiranirwa hafi
Ubuyobozi bw’ umurenge buvuga ko ikibazo kizwi kandi ko umuriro ari muke. Habiyakare Etienne ni umunyamabanga nshingwabikorwa w’ umurenge wa Matyazo. Agira ati ‘’Nibyo koko turabizi ko rumwe mu rubyiruko rwacu rufite ubushomeri kubera kutagira umuriro. Mu murenge wacu utugari tubiri mu tugari dutanu nitwo dufite amashanyarazi”. Mu rwego rwo kumara impungenge urubyiruko umuyobozi w’ umurenge yavuze ko mu ngengo y’ imari ya 2018-2019, bazashyiramo ikibazo cy’ umuriro abaturage bose bagacana. Yagize ati” Mu murenge wacu dufite ibikorwa remezo byinshi. Dufite ikigo nderabuzima cya Gashonyi gikoresha moteri, dufite kandi umudugudu w’ icyitegererezo ukeneye amashanyarazi. Ibyo byose rero byatumye tuvuga ko mu ngengo y’ imari y’ umwaka utaha ikibazo cy’ umuriro kigomba kujyamo”.
Naho abatuye mu kagari ka Binana yabamaze impungenge avuga ko hari urugomero bari gukora ku mugezi wa Rugobagoba. Uwo muriro ukaba uzacanira abatiurage bo mu kagari ka Binana mu mezi cumi n’ umunani ari imbere(18 mois). Yagize ati” Urubyiruko rutuye muri Binana narwo rushonje ruhishiwe. Mu mwaka umwe n’ amezi atandatu ruraba ruzabona umuriro uturutse ku rugomero rwo ku mugezi wa Rugobagoba hanyuma rukikura mu bushomeri”.
Umurenge wa Matyazo ni umwe mu mirenge 13 igize akarere ka Ngororero. Ugizwe n’utugari dutanu, imidugudu 26 n’ abaturage 27 000.