Ikigo cy’Ingoboka SGF buri myaka ibiri gishyiraho ibiciro bishya ku bangirijwe n’inyamaswa
Abashinzwe ubworozi n’ubuhinzi bakorera mu mirenge itandukanye yo mu gihugu iri mu nkengero y’amaparike atandukanye bafanyije n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB hamwe n’ikigo cy’ingoboka SGF barebeye hamwe ibiciro rusange ku byo inyamaswa ziba zangirije mu mwaka ibiri 2019-2021.
Ibiciro bishya bishyirwaho buri myaka ibiri handewe uko ibiciro bimeze ku isoko kuko bishobora guhinduka bizamuka cyangwa bikagabanuka nkuko Dr Nzabonikuza Joseph Umuyobozi Mukuru w’ ikigo cy’ingoboka yabitangaje.
Karangwa Pascal ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kitabi akarere ka Nyamagabe avuga ko uruhare rwabo mu gushyiraho ibiciro ari igikorwa cyiza kuko aribo bahuza abaturage n’ikigo cy’ingoboka kandi bakaba bazi ibiciro byibyo bakora nta marangamutima nkuko umuturage yakwivugira. Ikindi ngo biba byoroshye gutandukanya ubwoko runaka bw’amatungo n’agaciro afite.
Hakiyongeraho ko mu igenagaciro baba barimo nk’ubuyobozi bw’inzego z’ibanze kuko umuturage wonewe amenyesha ubuyobozi bw’inzego z’ibanze bamara gusuzuma bakuzuza urutonde bakarushyikiriza ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB ikabyemeza bikoherezwa mu kigo cy’ingoboka SGF nayo ikaza kureba uko byagenze n’agaciro k’ibyangijwe umuturage akishyurwa.
Dr Nzabonikuza Joseph umuyobozi w’ikigo cy’ingoboka ntajya kure y’ushinzwe ubworozi mu murenge wa Kitabi kuko yemeza ko kurebera hamwe ibiciro n’abashinzwe ubworozi n’ubuhinzi ari ingirakamaro kuko baba bafite amakuru ahagije kandi bahagarariye abaturage.
Abajijwe impamvu hari abaturage bavuga ko batishyurwa ?
Dr Nzabonikuza yasobanuye ko uwujuje ibyangombwa yishyurwa ariko uwatanze amakuru atariyo, utujuje ibisabwa cyangwa se utubahirije ibihe byo kumenyekanisha batishyurwa. Kutakoze imenyekanisha ku gihe ngo hari igihe ibye biba byarangirijwe ariko ugasanga nta kimenyetso kikigaragara cyatuma uheraho ngo umubarire bityo ntiyishurwe. Ati « iyo umutarage atamenya ko agomba kuzasaba indishyi akazabimenya nka nyuma y’umwaka biragoye ko nyuma y’umwaka wasubira hahandi yagiriye ikibazo ngo ubone icyo uheraho ».
Igihe ntarengwa cy’imenyekanisha kuwangirijwe n’inyamaswa
Dr Nzabonikuza avuga ko umuturage wangirijwe n’inyamaswa aba afite iminsi 7 yo gukora imenyekanisha mu nzego z’ibanze. Raporo yujujwe n’umurenge yoherezwa ku kigo cy’ingoboka bitarenze amezi abiri. Urwego rutanga indishyi iyo rumaze kubimenya, umuturage ahita agobokwa ntazindi mbogamizi.
Guhera muri Mutarama 2013 abaturage basaga 8000 bamaze guhabwa indishyi naho buri mwaka byibuze hishyurwa abaturage 1500. Mu bahabwa indishyi abenshi nabo inyamaswa zangirije imyaka, ni mu gihe amatungo aba ariyo ahenze.
Dr Nzabonikuza yavuze mu mezi 7 ashize bamaze gutanga indishyi isaga 194.000.000 kunyamaswa gusa. Uko ikigega kigenda kimenyekana ngo ninako abasaba indishyi biyongera.
Dr Nzabonikuza avuga ko hari n’abantu bakomeretswa cyangwa bakicwa n’inyamaswa. Abicwa n’ingona, abakomeretswa n’imbogo cyangwa n’imvubu kuko no ku italiki ya 22 uku kwezi hari umuntu wo muri Rweru wishwe n’imvubu. Aba nabo avuga ko babagoboka gusa ngo si benshi. Abakomeretse babagoboka mu buvuzi, abitabye Imana bagafasha imiryango yabo.
Ikigega gikora hakurikijwe amahame y’ubwishingizi ni umuntu yangana ate ? Yakoraga iki ? Umuryango ungana iki ugomba kubona indishyi z’akababaro.