Rwamagana: Mwarimu u Rwanda rukeneye ni ukoresha ikoranabuhanga
Amakaye yategurirwagamo amasomo agiye gusezererwa, hakoreshwe mudasobwa. Bikazoroshya mu buryo bw’imyigire n’imyigishirize, gukora ubushakashatsi; gutegura inyigisho zijyanye n’igihe zikabikwa mu ikoranabuhanga no gukoresha igihe gito.
Byatangajwe kuri uyu wa kane tariki 15/09/2022, mu nama yaguye y’uburezi yabereye mu Karere ka Rwamagana, yari ifite insanganyamatsiko igira iti “Iterambere rya mwarimu umusingi w’ireme ry’uburezi”. Yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, abayobozi b’ibigo by’amashuri, abarimu n’abandi. Abarimu basabwa gukunda ikoranabuhanga.
Mukamafaranga ni umwarimu ku kigo cy’amashuri cya Matyazo mu Murenge wa Nyakariro, avuga ko byabafataga umwanya mu gutegura. Ati “Ubusanzwe twakoreshaga amakaye dutegura amasomo, tukandika ibidanago bikadutwara umwanya munini, kandi ibyo ukoresha bimwe ukabikura no mu mutwe, ariko ikoranabuhanga ubona n’ibintu bishya bikagira icyo bikunguraho.”
Hakizimana Theogene ni umwarimu ku kigo cya Groupe Scoalire Nyarusange mu Karere ka Rwamagana, avuga ko umuntu yajyaga yandika bikamugora. Ati “kugirango umuntu abashe guhindura (editing) cyangwa ushaka gushyiramo ibindi bifite agaciro byagusabaga guca ibyo bitabo cyangwa se ayo makaye ukaba wayajugunya.”
Akomeza agira ati “tuzaba turi mu gihe cyiza cyo kugirango ugire ibyo ukuramo bishaje ushyiremo ibijyanye n’igihe, igihe wakoreshaga kibe gito kandi n’abana bige bumva banabishaka cyane ko ikoranabuhanga ari ikintu cyiza cyongerera abana umuhate”.
Niyitanga Emilien ni umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Ruhunda, avuga ko uburyo bw’ikoranabuhanga ari bwiza. Ati “Wasangaga ibigo by’amashuri dusohora amafaranga menshi tugura ibikoresho; ibidanago, impapuro, amakaye abarimu bateguriramo.”
Arongera ati “ibyo nibivaho bizaba bigiye ku ruhande rw’inyungu ku bigo by’amashuri, ikindi biha umwanya mwiza umwarimu wo gutegura na editing (gukosora), bizoroshya gukurikirana uburyo bw’imyigire n’imyigishirize, mwarimu ategure mu gihe gito kandi amasomo agere kuri benshi.”
Dr Mbarushimana Nelson, Umuyobozi mukuru w’Ikigo gishinzwe uburezi bw’ibanze (REB), yagarutse kuri mwarimu ukenewe. Ati “Mu kinyejana cya 21 turimo, mwarimu u Rwanda rwacu rukeneye ni ukunda ikoranabuhanga, uburezi bwacu burimo burimakaza ikoranabuhanga kugirango bidufashe gutegura ibyo twigisha, kugirango ibyo tubigereho ni uko ikoranabuhanga tugomba kuryimakaza.”
Yakomeje ati “Ikoranabuhanga tukarikunda kuko riratwunganira, mukurikunda ni uko tugomba gusezerera ku makaye tugategurira muri mudasobwa. Mwarimu twifuza uyu munsi ni ukunda umurimo we, abanyeshuri yigisha, akamenya no gukora ubushakashatsi akoresheje ikoranabuhanga, iyo ibyo byose mwarimu abifite bituma atanga umusaruro kandi abana bagatsinda.”
Dr Mbarushimana yakomeje agira ati “iyo umwarimu ategurira mu ikayi nibyiza ariko kuko agomba kujyana n’igihe iyo afite mudasobwa agasoma ubushakashatsi bwasohotse, ashobora kugira ibyo yongeramo, agasiba, akabihindura mu buryo bworoshye, icyo gihe abishyira mu isomo rye bityo agakomeza kwigisha abana ibigezweho, kandi kugirango umwana abashe kubika ibyo yize ni uko abibona mu buryo bw’amashusho agenda ndetse n’amajwi”.
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana Mbonyumuvunyi Radjab yatanze ubutumwa bwo kuzamura ireme ry’uburezi, rikazagaragarira mu buryo abana batsinda byaba ibizamini byo mu ishuri ndetse n’ibya Leta. Ati “ireme ry’uburezi rizagaragarire mu mirimo aho abarangije kwiga bajya mu mirimo itandukanye kugirango tubone umusaruro mwiza w’ibyo bakora, icyo gihe n’igihugu kihazamukire no gukora cyane kugirango biteze imbere cyane ko na Perezida wa Repubulika yabazirikanye akabongerera umushahara, kuko umwarimu utekanye utuje ninawe utanga uburezi bufite ireme.”
Mu Karere ka Rwamagana hari amashuri y’incuke 184, abanza 106, ayisumbuye 69, imyuga n’ubumenyi ngiro (TVT) 15.