Nduba: Imyaka 28 ishize batabuyerezwa bashimira ibyo FPR inkotanyi imaze kubagezaho

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi i Nduba.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi batuye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Nduba, bitabiriye inteko rusange y’umuryango FPR Inkotanyi, bishimira ibyo bamaze kugeraho, babikesha uyu muryango.

Inteko rusange y’umuryango wa RPF Inkotanyi mu murenge wa Nduba, Akarere ka Gasabo, yateranye kuri iki cyumweru tariki ya 4 Nzeri 2022 maze bishimira ibyo bamaze kugeraho muri iyi myaka 28 ishize batabuyerezwa.

Mu ntambuko nziza no mu myambaro myiza y’umuryango, ibi birori byari byitabiriwe na benshi batandukanye, baturutse muri uyu murenge, mu tugari twawo uko ari 7, ndetse n’abashyitsi bari baturutse ku rwego rw’akarere, maze bamurikirwa ibikorwa bimwe na bimwe byagezweho muri uyu murenge.

Imurikabikorwa i Nduba.

Mu byishimo byinshi, aba ni bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi baganiriye na The Bridge Magazine. Wihogora Marie Chantal utuye mu kagari ka Butare, umudugudu wa Nyura ahagarariye itsinda ry’abantu 17 bamaze guhinga urusenda rwitwa ‘’badaye’’ bagemura mu Burayi. Yagaragaje ibyishimo bye muri aya magambo, “ubu uko mutureba, uku mpagarariye itsinda rigizwe n’abagore 13 ndetse n’abagabo 4 ariko ubu tugeze ku rwego rwiza rushimishije, kuko ubukire turabufite. Ubu tumaze kugira amafranga angana na milioni cumi n’imwe n’ibihumbi magana atandatu na mirongo itatu na bibiri (11,632,000), ubu tworoye inka, abana bariga nta kibazo, ubwisungane mu kwivuza (MUSA) tuyitangira igihe kuko buri cyumweru tuba dufite isoko ry’urusenda rwacu kandi rurakunzwe cyane, byose tubikesha umutekano duhabwa na FPR inkotanyi”.

Itsinda ry’abagize coperative ‘’Zamuka’’ naryo ryari ryitabiriye iki gikorwa rikora ubuhinzi n’ubworozi. Baganira na The Bridge, bamutangarije ko bahinga umuceri mu gishanga gito gifite Hegitali 13,5 ariko bagasaruramo toni zigeze 75 iyo basaruye. Mu bworozi; borora inka, ingurube n’inzuki bakaba bakuramo amafranga menshi ndetse banatangiye korozanya ingurube mu banyamuryango baryo, ubu bakaba bamaze korozanya ingurube 200.

Icyongeye kuri ibi, ni uko yavuze ko banaremera abatishoboye kuri uyu munsi bakaboroza ingurube ebyiri nk’uko babiteguye. Hamwe n’abandi bari bazanye kumurika ibikorwa.

Mukamusoni Berancille wahawe inzu na FPR inkotanyi atuzwa mu kagari ka Shango, ashimira uburyo umuryango FPR Inkotanyi umaze kubateza imbere binyuze mu bikorwa bigiye bitandukanye bakaba babayeho neza ndetse n’abana babo bakaba nta kibazo bafite mu buzima bwabo bwa buri munsi.

Abayobozi batanze ibihembo

Hamwe n’abandi bagiye bahabwa ibyemezo by’ishimwe bitandukanye, buri mudugudu wabaye uwa mbere wahawe icyemezo cy’ishimwe maze banatanga igikombe mu kagari kahize utundi muri uyu murenge wa Nduba.

Musabyemariya Liberatha, chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gatunga yakira igikombe cy’ishimwe.

Mukamurenzi Jacqueline ni chairperson w’umuryango FPR Inkotanyi mu Kagari ka Gatunga, akaba yahawe igikombe cy’ishimo kuko akagari kabo kahize utundi. Yagize ati, “ndishimye cyane kuko bingaragarije ko nkora cyane bikaba bimpaye imbaraga zo kongera gukora kurushaho”.

Abajijwe ibanga bakoresheje kugirango bahige abandi, yavuze ko umuntu agomba kumenya uwo akorera uwo awo ariwe, kuri we ngo akora yumva akorera igihugu cye agamije ko gitera imbere ndetse akanigihesha ishema. Umunyamakuru wa The Bridge yabajije uyu mubyeyi uko yavuga RPF aramutse agiye I Mahanga maze asubiza muri aya magambo. “RPF???….. nabuze uko nyita, ni Papa, ni Mama mbese ni byose kuri njye kuko hari aho yankuye hari n’aho ingejeje, ubu ndi umunyarwanda ubereye igihugu, ni umubyeyi wanjye, mbese nayivuga neza cyane, ubu dufite umutekano tugomba kwiteza imbere no guhesha ishema igihugu cyacu”.

Chairman w’umuryango wa RPF mu murenge wa Nduba Munyansanga Chrisostome ageza ijambo ku banyamuryango ba FPR Inkotanyi.

Mu ijambo rye, Chairman w’umuryango wa RPF mu murenge wa Nduba Munyansanga Chrisostome, yashimiye abitabiriye bose, umushyitsi mukuru yari umugenzuzi mukuru mu Karere ka Gasabo ariwe Mugenzi Léon, wari kumwe na Jeanette Rugera, prezidente w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango wa RPF Inkotanyi mu Karere ka Gasabo. Avuga ko inkotanyi zirangwa n’ibikorwa cyane ko iki gikorwa yabagaragarije ko cyateguwe n’abanyamuryango nta wundi muterankunga. Yagize ati, “buriya Nduba nyibara nk’u Rwanda ku isi; turi umwe mu mirenge 15 y’akarere ka Gasabo ariko duhora ku isonga muri iyo mirenge yose; n’u Rwanda sicyo gihigu kinini ariko gihora ku isonga mu kwihesha agaciro mu ruhando mpuzamahanga mu gihe gito kimaze kiyubaka”. Yaboneyeho gushishikariza abanyamuryango kwiyandikisha mu ntore software batanga neza umusanzu kandi ku gihe. Abwira abanyamuryango kugira ishema ry’aho bari naho hakagira ishema kuko babafite.

Umunsi wasojwe n’ubusabane

Komiseri w’imiyoborere myiza (PMM) w’umuryango wa FPR Inkotanyi, Nibagwire Jeanne yatangaje ko Umurenge wa Nduba ari umwe mu mirenge igize akarere ka Gasabo ukaba ufite utugari 7, imidugudu 45; ufite abanyamuryango 22. 011, ingo 10,474, ubuso bwa kirometero kare 46, 75, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi 74% binjiye mu ntore software.

Ubusabane

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 1 =