Abikingije byuzuye bafite ababo bafunzwe barasaba kwemererwa kubasura batabanje kwipisha Covid 19

Gusura imfungwa n'abagororwa. @Igihe

Abahurira mu bitaramo, mu kiliziya, mu nsengero, mu misigiti, mu bukwe n’ahandi hahurira abantu benshi ntibasabwa kubanza kwipimisha mu gihe uhagiye aba yarafashe inkingo za Covid 19 ku buryo bwuzuye. Ibyo nyamara siko bimeze ku bajya gusura ababo bafunze kuko bo babasaba kongera kwipisha, bakaba basaba ko na bo bakwemerwa gusura batabisabwe mu gihe bafashe inkingo ku buryo bwuzuye.

Umubyeyi ufite umugabo ufungiye i Mageragere we akaba atuye i Burasirazuba agira, ati “Kubona amafaranga y’urugendo ntibiba binyoroheye, wakongeraho n’amafaranga ibihumbi 5 byo kwipimisha bigatuma ntasura uwanjye ufunze nyamara narikingije inkingo zose zisabwa. Yewe sinzasubirayo’’.

Uyu mubyeyi akomeza asaba ko babemerera kujya basura ababo badasabwe kwipimisha ahubwo bakareba niba usura yarafashe inkingo ku buryo bwuzuye nkuko ahandi hateranira abantu benshi bigenda.

Umugabo wo mu Ntara y’Amajyepfo ufite umuntu ufungiye i Mageragere we avuga ko hari imiryango ikennye bitorohera kubona amafaranga y’urugendo, ayo gushyira uwawe ufunze, hakiyongeraho ibihumbi 5 byo kwipimisha. Agira ati “umuntu azajya gusura uwe afite ibihumbi 2 amuzaniye, agomba no gutanga ibihumbi 5 byo kwipimisha, azaba akibashije kumusura ?”.

Nubwo hari uburyo umuntu yasuramo uwe ufunzwe (amwoherereza amafaranga), bamwe bavuga ko atari bwiza kuko burya aba akeneye no kumubona akamenya ko sosiyete itamurekuye, kandi ibyo bikaba bimufasha mu kugororwa kwe.

Amafaranga ntasimbura gusura…

Muri gereza zose hari serivisi izwi ishinzwe ibijyanye no koherereza amafaranga umuntu ufunze, ibintu abafite ababo bafunzwe ndetse n’abagororwa bavuga ko ari byiza, ariko bakavuga ko biba byiza iyo umuntu ahuye n’uwe imbonankubone. Imbogamizi kuri bamwe mu basura akaba ari ibihumbi 5 byo kwipimisha ku muntu wafashe inkingo ku buryo bwuzuye. Ibi bituma hari abatajya gusura ababo kuko batayabonye. Hari abemeza ko ufunzwe iyo adasurwa yiheba, ndetse bamwe bikabaviramo kugira ibibazo byo mu mutwe.

Umwe mu bagororwa ufungiye muri gereza ya Mpanga iri mu Karere ka Nyanza, ubwo yasurwaga yagaragaje ko gusaba kwipisha bituma hari abadasurwa kuko aba ari andi mafaranga umuntu agomba gupangira. Ati ‘’Ko mu gihugu hari ahateranira abantu ntibasabwe kwipimisha covid19, kuki udusura ategekwa kwipimisha yarafashe inkingo ziteganywa ? Ayo ni amananiza akwiye guhagarikwa’’.

Uyu mugororwa anavuga ko hari abagize ibibazo byo mu mutwe umuganga ushinzwe kubavura akabasabira gusurwa n’imiryango yabo. Ati ‘’Byabateye ihungabana ku buryo abagize ibibazo by’uburwayi bwo mu mutwe biyongereye. Kandi birumvikana, ntiwagorora umuntu umuciye ku we’’.

Kubaka ubumuntu

Ku murongo wa telefoni, The Bridge Magazine ivugana n’Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Imfungwa n’Abagororwa (RCS), SSP Pelly Uwera Gakwaya, yavuze ko kugeza ubu ingamba zashyizweho zo kurwanya Covid 19 zivugururwa n’inzego z’ubuzima zibishinzwe. Ati “Mwabaza Minisiteri y’ubuzima.’’

Mu kiganiro uyu muvugizi yagiranye na TV 10, yagarutse ku byiza byo gusura abagororwa kuko bibafasha kubagorora.

Yagize ati ‘’Ariko burya iyo umuntu asuwe hari icyo bimwubakamo mu bumuntu, bidufasha kumugorora. Iyo adasurwa n’ibyo umukorera byose arabyumva ariko ntibimushimisha, ariko iyo asuwe n’inshuti cyangwa umuvandimwe bimutera imbaraga zo kumva ko agifitiwe urukundo n’umuryango we’’.

Mu Rwanda hari gereza 13 zirimo iz’abagore ebyiri, imwe iy’abana ya Nyagatare, eshatu zihuriweho n’abagabo n’abagore, izisigaye zikaba iz’abagabo gusa. Umubare w’urubyiruko niwo munini w’abafunze kuko rurenga 60%.

Raporo y’Ibikorwa bya Komisiyo y’Uburenganzira bwa Muntu yakozwe hagati ya Nyakanga 2020-Kamena 2021, yagaragaje ko imfungwa n’abagororwa bari 76.099; abagabo bari 70.588, abagore ari 5.081. Mu bana ; abahungu bari 413, abakobwa ari 17.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 + 16 =