Kayonza: Byari ibyishimo ku bakobwa 510 bitabiriye ihuriro “GLOW Summit”

We are here Girls Summit @Ready for reading

Abakobwa babarizwa muri porogramu za GLOW harimo abari muri GLOW Clubs (Biga kwikorera ubuvugizi), Healthy GLOW (Biga ubuzima bw’imyororokere), Girl Solve (Biga kwihangira umurimo) baturutse mu turere dutandukanye tw’Intara y’Iburasirazuba basoje ihuriro ry’iminsi itatu ryari rigamije kubigisha amasomo atandukanye ku bibazo bagenda bahura nabyo aho batuye nuko babasha kubyigobotora.

Biciye mu biganiro mu masomo ndetse n’imikino itandukanye abakobwa 510 baturutse mu karere ka Kayonza, Rwamagana na Bugesera bigishijwe amasomo ajyanye n’uburenganzira bwabo nuko babuharanira biciye mu kwikorera ubuvugizi, biga amasomo ajyanye n’amoko atandukanye y’ihohoterwa inzira bizamo, uko babyirinda nuko bamenyesha inzego bireba mu gihe baba hari aho babibonye.

@Ready for reading

Abakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW summit” bigiye ku bakuru babo basoje amasomo mu myaka ibiri ishize, biciye mw’imurika bakoze ku bikorwa bagiye bakora aho batuye, harimo gusubiza abana bataye ishuri ku mashuri biciye mu buvugizi. Ndetse berekana imishinga itandukanye barigukora mu mwaka wa 2022 harimo uwo guhangana n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kwimakaza uburenganzira bw’umukobwa ndetse no gukora ibikoresho by’isuku y’umukobwa mu gihe cy’imihango.

Umugenerwabikorwa wa GLOW Henriete witabiriye iri huriro yagaragaje byinshi yabashije gukura muri iri huriro harimo kuba hari  ubumenyi bwinshi yungutse ku bijyanye no kumenya kuvugira mu ruhame, gusobanukirwa ko afite uburenganzira bumwe nk’umuhungu n’amahohoterwa atandukanye yamenye yarasanzwe atazi. Yagize ati: ‘Kugeza ubu nta muntu wapfa kunshuka ngo ampohotere nceceke kuko namaze gusobanukirwa amahohoterwa ntarinzi ndetse menya nuko nakwikorera ubuvugizi biramutse bishatse kuba”.

@Ready for reading

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rwinkwavu Bwana Murekezi Claude aganiriza abakobwa bitabiriye ihuriro “GLOW summit” yababwirije kurushaho kumenyana no gushyira hamwe kugira ngo babashe kurwanya ibibazo by’ingutu byugarije uduce batuyemo bakiri bato.

Ready for Reading ni umuryango utegamiye kuri reta ukorera mu murenge wa Rwinkwavu mu karere ka Kayonza ufite ibikorwa bikubiyemo isomero ndetse n’ikigo cy’amaguhurwa, ukaba ubumbatiye ibikorwa bitandukanye birimo na gahunda z’abakobwa babarizwa muri gahunda za GLOW.

Global GLOW ni umuryango mpuzamahanga wita ku mwana w’umukobwa umwigisha uko yakwitwara ndetse akaba yagira uruhare runaka mu mpinduka nziza z’aho atuye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
20 − 18 =