Abatoza b’amakipe y’abana barasaba ababyeyi guha agaciro impano z’abana b’abakobwa

Umwana w'umukobwa ukina umupira w'amaguru i Kabgayi.

Bamwe mu batoza b’umupira w’amaguru mu Karere ka Muhanga batoza amakipe y’abakobwa basaba abagifite imyumvire y’uko abana babakobwa badashoboye gukina umupira w’amaguru, kuko ngo ari uw’abahungu bakwiye kuyireka.

Ku kibuga cyi seminari nkuru y’i Kabgayi kiri mu murenge wa Nyamabuye Akarere ka Muhanga, harimo kubera amarushanwa y’umupira w’amaguru mu kiciro cy’abakobwa yeteguwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA.

Bamwe mu bana b’abakobwa bitinyutse kwinjira mu mwuga wo gukina umupira w’amaguru, bitabiriye aya marushanwa, baravuga ko nubwo batangiye gukina uyu mukino bumva ko ari ibyabahungu gusa, kuri ubu hari icyo bimaze kubagezaho nyuma yo gutinyuka kubikora kinyamwuga.

Viviane Uwituze umukobwa uhagarariye abandi mu ikipe yitwa “icyeza”, yagize ati”natangiye gukina umupira ntumvako atari ibyange, ahubwo numvaga ko ari ibya basaza bacu, ariko ndabona ataribyo kuko nange biri gukunda kandi haribyo maze kugeraho mbikesha umupira w’amaguru nk’ikinyabupfura ndetse no kumenyana n’abantu benshi”.

Abatoza bigisha amasomo atandukanye yo gukina uyu mukino basaba bamwe mu banyarwanda bagifite imyumvire y’uko abakobwa badakwiye kwitabira gukina umupira w’amaguru kuyireka, kuko nabo bashoboye gukina uwo mukino kandi ngo iyo bawukinnye neza ubateza imbere nka basaza babo.

Umukozi w’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda FERWAFA,Nkusi Edmond ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru, avuga ko hari abanyarwanda bamaze kumva neza ihame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, ndetse no mu cyiciro cyo gukina umupira w’amaguru; bakumva ko abana babakobwa bashoboye gukina umupira w’amaguru.

Yakomeje avuga ko hakiri urugamba rwo gukomeza kwigisha abanyarwanda mu guhindura imyumvire yo kumva ko hari ibyo abakobwa badashoboye.

Tuyisenge Yedidiya

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 × 30 =