Muhanga: Amakimbirane mu miryango imwe mu ngaruka zo guterwa inda zitateguwe
Bamwe mu bana b’abakobwa bo mu Karere ka Muhanga bavuga ko amakimbirane yo mu miryango ari intandaro y’ibibazo bahura nabyo birimo guterwa inda zitateganijwe.
Aba bakobwa bavuga ko ubwumvikane buke n’amakimbirane bibagiraho ingaruka zirimo ihohoterwa n’ibindi.
Uwizeye Chantal ni umwe mu batanze ubuhamya ku ngaruka z’amakimbirane mu muryango avukamo, aho yagize ati “kubera kutumvikana hagati ya papa na mama, nabyaye ndi muwa gatatu secondaire ari nabyo byahise bituma nsindwa ikizamini cya leta. Nasaba amafaranga papa akayanyima akambwira ngo ndebe mama, nayasaba mama akambwirango ndebe papa kubera kutumvikana bikangora mu kwiga kwange”.
Nshimiyimana Félix ni umubyeyi avuga ko bidakwiye ko watererana umwana wabyaye bitewe n’ubwimvikane buke buri hagati y’umugabo n’umugore kuko ari inshingano z’ababyeyi bombi mu kurera abo babyaye. Anavuga ko ababyeyi bamwe basigaye bihugiyeho bagatererana abana. Yagize ati “ababyeyi ntibita ku bana babo ahubwo basigaye biyitaho ubwabo kandi iyo umwana utamwitaho yitakariza icyizere cy’imibereho ye, yajya gushaka uko abaho bigatuma agwa mu mitego itandukanye nko gutwara inda”.
Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Muhanga ushinzwe iterambere ry’imibereho myiza, Mugabo Gilbert yemera ko hari ababyeyi bagirana amakimbirane bikagira ingaruka ku bana babyaye, ariko ngo bafatanije n’abafatanyabikorwa b’aka karere bigisha imiryango kubana neza mu mahoro, baha abana ingero nziza ndetse bakabaha n’ibyo babagomba nk’ababyeyi.
Imibare itangazwa n’umukozi w’Akarere ka Muhanga ushinzwe uburinganire n’iterambere ry’umuryango, Uwamahoro Beatha yavuze ko muri uyu mwaka wa 2022 ingo 590 zituye aka karere zikibanye mu makimbirane, naho abakobwa bagera kuri 527 bakaba baratewe inda bataruzuza imyaka 20.
Fiona Uwizeye