Abanyeshuri biga itangazamakuru barasabwa kubyaza umusaruro ubumenyi bahawe

Abanyeshuri bitabiriye amahugurwa ku ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

Bamwe mu banyeshuri biga itangazamakuru mu mashuri makuru na za Kaminuza mu Rwanda, barasabwa kubyaza umusaruro amahirwe begerejwe.

Kuri uyu wa kane, abahungu n’abakobwa biga mu mashuri makuru na za kaminuza zo mu Rwanda, bagize amahirwe yo guhabwa amahugurwa n’Umuryango w’Abagore bakora Itangazamakuru mu Rwanda uzwi ku izina rya Women in Media Platform (WMP). Muri aya mahugurwa bakaba bahawe ubumenyi kuri gahunda y’uburinganire n’ubwuzazanye kandi ntawe bahutaje, maze bakazabasha gukora inkuru zabo mu buryo bwa kinyamwuga.

Kwihangana Josue ni umwe mu banyeshuri biga itangazamakuru mu ishuri rikuru rya Kabgayi wari witabiriye amahugurwa, yagize ati “aya mahugurwa ku bwanjye aje ku buryo nari nkeneye kuko hari byinshi najyaga nibeshya ko aribyo none nsanze atari byo. Nk’urugero; nari nziko abahungu ari twebwe dukomeye kandi dushoboye, ari twebwe dukwiye kwiga, kuko twisanze ariko ababyeyi bacu badufata, ariko numvise ko utakomera wenyine ahubwo dukomeye dufatanyije na bashiki bacu”.

Yakomeje avuga ko mu nkuru azakora azajya avugisha ukuri avanye mu mahugurwa kugirango barebe ko hari imyumvire bazahindura mu bo bazaba bari kumwe. Nk’uko amahugurwa yatanzwe yari ashingiye ku buringanire n’ubwuzuzanye.

Umunyamakuru wa The Bridge Magazine yegereye kandi umunyeshuri Kudemde Frolence, ni umukobwa wiga mu itangazamakuru mu ishuri rya Kaminuza rya MOUNT KENYA University. Nawe, yagize ati “Tugize amahirwe yo gukorana n’abanyamakuru bamenyereye umwuga bazadufasha kugira uburambe mu mwuga turimo gukurikirana mu mashuri twigamo, umusaruro tuzakuramo ni uko ari nabo baduhuguye ibijyanye n’uburinganire n’ubwuzuzanye tukazakora kandi ntawe duhutaje, tukazikora kinyamwuga tubaza abantu b’ibitsina bitandukanye kugirango n’abo nzaganira nabo mbibigishe barusheho gucengerwa nabyo. Inyungu nyinshi ni uko tuzava gutara inkuru dufite ubumenyi bwinshi kandi tuzikora kinyamwuga mu minsi twahawe”.

Rushingwabigwi Jean Bosco, Umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo k’igihugu cy’imiyoborere RGB aganiriza abanyeshuri biga itangazamakuru ku ihame ry’ubwuzuzanye n’uburinganire.

Nk’uko amahugurwa yari yitabiriwe n’abayobozi batandukanye, Rushingwabigwi Jean Bosco, umuyobozi w’ishami rishinzwe itangazamakuru mu kigo k’igihugu cy’imiyoborere RGB, yavuze ko ntawe utanga icyo adafite. Yavuze ko umunyamakuru mu nshingano ze amenyesha, ahugura akagira n’uruhare mu kumenya ibyo abayobozi bakora. Yakomeje avuga ko abanyamakuru bagomba kugira ubumenyi, bakumva, bakanasobanukirwa kugirango babone uko babyigisha abaturage, kuko bafasha abaturage mu kwiyubaka mu gihe babatangarije amakuru yuzuye kandi utabogamye.

Twizeyimana Albert Baudouin, Umuhuzabikorwa w’Umuryango w’Abanyamakuru baharanira Amahoro PAXPRESS.

Ibi kandi bikaba byaragarutsweho na Twizeyimana Albert Baudouin, umuhuzabikorwa w’umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro PAXPRESS, aho yavuze ko politike ya Leta isaba abaturage kugira imyumvire imwe, aya mahugurwa rero akaba atuma abanyamakuru bagomba  kubanza kumva iri hame ry’uburinganire n’ubwuzuzanye, maze bakabona uko babyigisha n’abo mu miryango. Yagize ati “dushyikirane tuzamurane”.

Régine  Akalikumutima, Umuyobozi w’Abagore bakora umwuga w’Itangazamakuru mu Rwanda Women in Media Platform (WMP).

Kubufatanye na Paxpress hamwe na FOJO Media Institute, umuyobozi w’abagore bakora umwuga w’itangazamakuru mu Rwanda Women in Media Platform (WMP), Régine  Akalikumutima, yavuze ko  aya mahugurwa yateguriwe abanyeshuri barimo kwiga itangazamakuru, kugirango bo ubwabo abagirire akamaro ndetse n’igihugu muri rusange, kuko ihame ry’uburinganire nabo basabwa kurikunda, bakaryumva, bakaryigisha abandi banyarwanda baryumva neza, kandi ejo hazaza h’igihugu cyacu hari mu biganza byabo, cyane ko avuga ko aribo teme rihuza abaturage na Leta bakamenya ko umugore n’umugabo bose bafitiye igihugu akamaro .

Aya mahugurwa yabereye muri Mount Kenya University, akaba yitabiriwe n’abanyeshuri batandukanye biga umwuga w’itangazamakuru bagera kuri 20, bavuye ku mashuri makuru na za Kaminuza byo Mu Rwanda arizo; Institut Catholique de Kabgayi (ICK), University of Rwanda(UR), Mount Kenya University (MKU) ndetse na EAST African University. Aba banyeshuri bahuguwe, bakaba bishimiye ko bagiye kubikora kinyamwuga kandi nabo bikazabagirira akamaro ndetse n’igihugu muri rusange.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 × 22 =