Tumwe mu mu turere tugize umujyi wa Kigali ibyari ibibazo biri kuvugutirwa umuti

Isuku, isoko y' ubuzima. Umubyeyi urimo gufura imyenda kuko yabonye amazi kandi meza.

Kugenera ingengo y’imari amazi ku isuku n’isukura ni bimwe biteza imbere imibereho myiza y’abaturage mu Rwanda. Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali, barashima umuti uri kuvugutirwa ikibazo cy’amazi bari bafite mu bihe bitambutse.

Bamwe mu baturage batuye mu mujyi wa Kigali mu turere tugiye dutandukanye, baganiriye n’umunyamakuru wa The Bridge Magazine, bamutangariza ko igihe kinini gishize bari bafite ikibazo cy’ibura ry’amazi, bikaba byabateraga ingaruka zigiye zitandukanye, cyane ku kigendanye n’isuku kandi ariyo soko y’ubuzima.

Kuri ubu bakaba bari gushima ko iki kibazo kimaze kuvugutirwa umuti mu duce tumwe na tumwe. Nk’uko umunyamakuru wa The Bridge Magazine yatembereye mu mirenge imwe n’imwe ya buri karere kagize umujyi wa Kigali, yaganiriye n’abaturage batandukanye maze bamutangariza uko iki kibazo cy’amazi kimeze.

Muhimpundu Cecile ni umwe mu baturage batuye mu akarere ka Kicukiro, Umurenge wa Gahanga mu kagari k’Akaboshya mu mudugudu wa Rwabitenge. Yagize ati “mu myaka itatu ishize ntuye muri uyu murenge, twakunze kugira ikibazo cy’amazi cyane akajya agenda inshuro nyinshi kandi agatinda kugaruka, ku buryo twayaburaga n’ukwezi kugashira ibigega byacu bikumagara, ariko kuva iyi mpeshyi yatangira, twatangajwe n’uko ari mu zuba, ariko amazi akaba atakibura na rimwe”.

Abajijwe igihe gishize atagenda, yatangaje ko amaze ukwezi kwose atabura kandi bitari bisanzwe, akaba yifuza ko byakomerezaho ntibizongere kumera nka mbere kuko byabateraga ibibazo bitandukanye, harimo ibijyanye n’isuku nke, gusohora amafranga bajya kuyagura ndetse no gukora ingendo zitari ngombwa bajya kuyashaka.

Ibi bikaba byaragarutsweho na Umutoni Beatha utuye mu karere ka Nyarugenge Umurenge Nyamirambo, akagari ka Mumena ho mu mudugudu w’Itaba. Yagize ati “imyaka igiye kuba ine ntuye hano ariko kuva nahaza nta munsi n’umwe nari nabura amazi, kuko niyo agiye agenda nk’amasaha abiri agahita agaruka. Ahubwo ndasaba ko byazaguma gutya kuko ibintu ari uburyohe”.

Umunyamakuru yasimbukuye kandi mu karere ka Gasabo, aganira n’abaturage batuye mu mirenge itandukanye, aho yasanze hari imirenge imwe n’imwe yakunze guhura n’ikibazo cyo kubura amazi  mu myaka ishize, ariko kugeza ubu ingo zimwe zikaba zarayabonye, izindi zitarayabona, ndetse hari n’abagikoresha amavomero n’amariba rusange bagikora ingendo ndende.

Dukuzimana Angelique atuye mu karere ka Gasabo Umurenge wa Jali akagari k’Agateko ho mu mudugudu wa Byimana, avuga ko ashima ababaha amazi kuko batajya bayabura ko n’iyo agiye atarenza iminsi ibiri ataragaruka, bakavomera ibijerekani byinshi. Gusa nawe akaba yifuza ko n’iyo minsi ibiri atagiye byaba byiza kurushaho, uyu mubyeyi gusa yavuze ko ikibazo bakigira mu gihe k’izuba akaba asaba ko nabyo bazabikosora.

Hari abagifite ikibazo cy’ibura ry’amazi

Ivomo ry’i Gasanze, ikibazo cy’amazi kiracyari ingume.

Uyu mujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu benshi bashima umuti bavugutiwe, kuko amazi atakibura nko mubihe byashize hamwe na hamwe, ndetse hakaba n’aho ikibazo cyakemutse burundu.

Ariko, hari uduce kugeza ubu tugifite ikibazo cy’amazi, aho umunyamakuru yanyarukiye mu karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, akagari ka Kamashashi mu mudugudu w’ Akindege, akaganira na Ikirezi Ange uhatuye, akamutangariza ko babura amazi nko mu minsi itatu, ibi bigatuma adakora akazi ke neza kuko isuku iba ari nkeya, iki kandi akagihurizaho na Mugabo jean Damascene ubarizwa Kabuga -Rusoro we avuga ko mu gihe k’izuba bayaburaga cyane, atari kimwe no mu gihe cy’imvura. Yagize ati “ntabwo umuturage wafashe ifatabuguzi yakagombye kubura amazi kuko arabangamirwa cyane mu mibereho ye ya buri munsi”.

Iki kibazo kandi kiragara no mu murenge wa Nduba kuko cyababereye ingutu mu gihe kinini gishize bataka amazi, kuri ubu ngo hakaba hashize igihe gito bamwe bayabonye mu tugari tumwe na tumwe urugero nka Gasanze nubwo naho ngo batayabona buri munsi, utundi kugeza ubu tukaba tutarayabona. Aganira n’umunyamakuru Nyiransengimana Claudine utuye mu murenge wa Nduba akagari ka Gatunga umudugudu w’Uruyange, yagize ati “Rwose muzadusabire amazi, kuyagura biraduhenda, injerekani imwe tuyigura magana atanu n’abayavomye ku iriba rusange bakaduhenda kuko bayakura kure, umwanda uba watwishe n’amafranga yadushizemo tukarwaza n’inzoka kubera umwanda uterwa no kubura amazi kandi turi abanya Kigali”.

Mukantabana Crescence uhagarariye Sociyete civile nawe yavuze ko ikibazo cy’amazi kikigaragara ahantu hatandukanye ndetse ko hari n’igihe aza asa nabi. Yavuze ko kandi mu ngaruka ziterwa no kubura amazi atari isuku n’isukura gusa ko ahubwo abagore bajya kuvoma ku mariba bakorerwa n’ihihoterwa n’abana bagata amashuri abandi nabo bagakerererwa.

Muhumuza Gisèle, Umuyobozi w’agateganyo wa WASAC.

Umuyobozi w’agateganyo w’ikigo WASAC gishinzwe amazi isuku n’isukura Muhumuza Gisele, mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wagatandatu, yavuze ko bafite intego yo kugeza amazi ku baturage ijana ku ijana, muri gahunda y’iterambere rirambye SDGs kugeza 2024.

Yanatangaje ko mu cyaro muri metero 500, umuturage azaba afite amazi, mu gihe mu mujyi wa Kigali muri metero magana abiri gusa umuturage azaba afite amazi. Imibare yatangajwe n’ikigo gishinzwe ibarurisha mibare mu myaka itatu ishize(NISR) uyu muyobozi yavuze ko, mu mijyi ubu bahagaze kuri 72% mu ikwirakwizwa ry’amazi mu birometero bari biyemeje gukora mu gihe mu cyaro ari 56,8% mu birometero byari biteganyijwe.

Aha akaba amara impungenge abaturage, ko ahakigaragara ibibazo bizakemuka. Avuga ko kuri ubu ngo n’inganda zitunganya amazi zikubye 2,5. Yagize ati “twavuye kuri metro cube zigera ku 127000 ku munsi; ubu tugeze kuri metero cube 327000 ku munsi. Imiyoboro igeze hafi 500 mu cyaro muyari iteganyijwe kuva 2014, naho mu mujyi ubu dufite 1158, tunafite imiyoboro igeze kuri 82% mu yari iteganyijwe”.

Ikindi yongeyeho ni uko ubu bari gushyiramo irindi shoramari kuko bafite imishinga myinshi.

Umujyi wa Kigali ugizwe n’uturere dutatu mu gishushanyo mbonera, hateganywa ko mu myaka mirongo itatu iri imbere kuva 2020 -2050, umuturage utuye mu mujyi azabona amazi muri metero 200 gusa  kugeza ubu ukaba uhagaze kuri 72%.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
22 ⁄ 11 =