Serivisi zitangwa mu cyumba cy’umukobwa kizagabanya umubare w’abaterwaga inda

Icyumba cy'umukobwa ku ishuri.

Bamwe mu barezi, abanyeshuri bo mu bigo by’amashuri bitandukanye byo mu mujyi wa Kigali akarere ka Nyarugenge baravuga ko serivisi abana b’abakobwa bahererwa mu Cyumba cy’umukobwa nyuma yo kongeramo kujya basobanurirwa ubuzima bw’imyororokere byagabanyije umubare w’abaterwaga inda bagata ishuri.

Abana b’abakobwa bemeza ko kwigisha no gufashirizwa mu cyumba cy’umukobwa cyashyizwe muri buri kigo cy’ishuri byagabanyije ipfunwe baterwaga no kujya mu mihango.  Nyuma y’uko abana bamaze gusobanirirwa ko kujya mu mihango atari uburwayi, kuko ku ishuri babibigisha ko ari ibisanzwe bigaragaza ko umwana w’umukobwa amaze gukura. Akaba ari naho bafashwa guhabwa ibikoresho by’isuku, imbogamizi igihari ari uko nta bufatanye n’ababyeyi b’abana mu bumenyi bw’ubuzima bw’imyororokere byatumye nayo bashyira muri iki cyumba kugira ngo abana batazajya basambanywa bikabaviramo gutwara inda imburagihe.

Nsengimana Charles umuyobozi wa GS Kimisagara avuga ko bafite abafatanyabikorwa bafasha abana b’abakobwa bakabaha serivisi zirimo inyigisho ku buzima bw’imyororokere, ihohoterwa rishingiye ku gitsina n’ingaruka zaryo.

Ati “Mu kigo cyacu dufatanya n’abafatanyabikorwa bacu abana bagahabwa ibikoresho bitandukanye by’isuku bakenera mu kwezi kwabo k’umugore, bagahabwa inyigisho ku buzima bw’imyororokere no kwirinda abashobora kubahohotera bakabasambanya bakabatera inda. Dufite abo twita ba shangazi babihuguriwe babafasha ku buryo nta bana bagita ishuri kubera gutwita.”

Gisubizo Benigne na mugenzi we bavuga ko bamwe, mu bana b’abakobwa bigana batwaye inda baraganirizwa byuma yo kubyara bagaruka ku ishuri.

Gisubizo yiga mu mwaka wa kabiri w’amashuri yisumbuye kuri G.S Kimisagara mu karere ka Nyarugenge .

Yagize ati “Umwaka ushize hari abana batewe inda twiganaga bajyaga mu cyumba cy’umukobwa cyo ku ishuri bakabigisha, bamaze kubyara bagarutse kwiga mu gihe mbere bavugaga ko bazava mu ishuri kubera ko bari barananiwe kwiyakira.”

Mukarukundo Jeannette yiga muri GS Kimisagara avuga ko hari abajyaga bata ishuri kubera gutwita ariko kubera ko babigisha ukwezi k’umugore batagitwita ari benshi n’ababyaye bagaruka ku ishuri.

Ati “Mu cyumba cy’umukobwa badusobanurira ukwezi k’umugore ku buryo tumenya gutandukanya iminsi yo gusama n’indi minsi ubu ntabwo abana bagitwita cyane nka mbere, cyane ko hari n’abahitaga bareka ishuri ariko ubu na bake baterwa inda mbona bamara kubyara bakagaruka kwiga kuko shangazi aba yarabigishije.”

Aho bakirira abakobwa mu cyumba cy’umukobwa.

Bernard HARUSHYABANA uhagarariye umushinga witwa ACHIEVE-DREAMS avuga ko nka  bamwe mu bafatanyabikorwa b’akarere ka Nyarugenge batanga serivisi zitandukanye mu bigo by’amashuri ku bana b’abakobwa  bahohotewe bagacikiriza amashuri babatoza umuco wo kwizigamira, bakabaha ibikoresho by’ishuri n’abatishoboye bakabishyurira amafaranga y’ishuli.

Ati “tubaha serivisi zitandukanye, dutangiramo udukingirizo udukeneye kandi n’amategeko y’u Rwanda amwemerera kuzifata arazifata,tubaha na cotex buri kwezi, hazamo kureba abatishoboye muri bo tukabaha ibikoresho by’ishuri tukanabarihira ishuri. Ikindi tubafasha ni ukujya mu matsinda yo kwizigama tukabahuza na za SACCO kugirango batangire gutekereza gukora udushinga tubyara inyungu kuko bamwe bashukwa kubera ko badafite amafaranga.”

Umushinga ACHIEVE-DREAMS ufasha abana b’abakobwa bagera ku 12379 babarirwa mu byiciro bitandukanye barimo abakobwa bahohotewe,n’abakicirije amashuri.Uyu mwaka wa 2022 abakobwa 12 basubijwe mu mashuri asanzwe naho abandi 23 bafashwa kwiga umwuga bihitiyemo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 24 =