Paris: Igihano cyo gufungwa imyaka 20 Bucyibaruta yahawe, ubutabera bwahawe abarokotse

Laurent Bucyibaruta urukiro rwa rubanda rw'i Paris rumukatira gufungwa imyaka 20. Akaba agomba kujurira mu gihe kitarenze iminsi 10.

Nyuma y’amasaha arenga 10 rwihereye, ku isaha ya saa mbili  n’iminota 43 z’ijoroku isaha y’ i Paris n’I Kigali, nibwo urukiko rwa rubanda rwahamije Bucyibaruta Laurent ubufatanyacyaha muri Jenoside yakorewe abatutsi mu mwaka wa 1994 ndetse n’ubufatanyacyaha Ku byaha byibasiye inyokomuntu mu bwicanyi bwakorewe i mu ishuri ry’I Murambi ryubakwaga,  kuri paruwasi ya  Cyanika na  Kaduha no mu ishuri ry’abakobwa rya Marie Merci  i Kibeho, gusa ntiyahamijwe ko yahakoze Jenoside mu buryo butaziguye (auteur du crime direct du genocide).

Akaba kandi yahamijwe ubufatanyacyaha mu gutegura inama no gushyiraho bariyeri ziciweho abatutsi muri Mata 1994. Kuri ibyo byaha yahamijwe akaba yakatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, agomba kujurira mu gihe kitarenze iminsi 10.

Abarokokeye Ku Gikongoro bahawe ubutabera

Perezida w’umuryango Ibuka uharanira inyungu z’abarokotse jenoside yakorewe abatutsi, NKURANGA Egide nyuma w’uwo mwanzuro w’urukiko rwa rubanda rw’I Paris mu Bufaransa yatangaje ko abarokokeye i Kibeho, i Murambi, i Kaduha no mu Cyanika babonye ubutabera, yagize ati” babonye ubutabera kuko icyari kutubabaza ni uko bari kuvuga ngo abaye umwere. Kuba ahamijwe icyaha, akaba akatiwe imyaka 20, ntacyo, nubwo twifuzaga igihano kirushijeho, nta kibazo.”

NKURANGA yakomeje avuga ko ari ubutumwa no ku bandi bagize uruhare muri jenoside yakorewe abatutsi bagishakishwa n’ubutabera. Ati “ni ubutumwa buba butanzwe ko n’ucyihishe ejo, ejobundi azafatwa kubera yuko icyaha cya jenoside ntabwo gisaza.”

Bucyibaruta Laurent w’imyaka 78 y’amavuko wabaye perefe w’iyahoze ari perefegitura ya Gikongoro, abaye umunyarwanda wa 5  uhamijwe ibyaha bifitano na Jenoside yakorewe abatutsi mu manza zabereye hanze y’u Rwanda  itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press bakurikiranye ku bufatanye n’umuryango utari uwa leta RCN Justiste et Démocratie. Urubanza ruheruka akaba ari urwa Claude Muhayimana wahoze ari umushoferi wa Guest House ku kibuye na we wakatiwe n’urukiko rwa rubanda rw’i Paris mu Bufaransa igihano cyo gufungwa imyaka 14 kubera ubufatanyacyaha mu gukora Jenoside.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 3 =